Digiqole ad

Ibihugu byishimye ku isi: u Rwanda ku mwanya wa 15 (Gallup Index)

 Ibihugu byishimye ku isi: u Rwanda ku mwanya wa 15 (Gallup Index)

Abanyarwanda babajijwe na Gallup basubije ko bishimye

Icyegeranyo cya Gallup’s Positive Experience Index cyagaragaje ahantu heza ho kuba ku isi, Paraguay nicyo gihugu kiza ku isonga mu bindi ku isi abagituye benshi bavuga ko bishimye. u Rwanda, nyuma y’imyaka 20 ruvuye mu mwijima, rwashyizwe ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’ibihugu 143, imbere y’Ubwongereza, Epagne, Ubudage cyangwa Kenya.

Abanyarwanda babajijwe na Gallup basubije ko bishimye
Abanyarwanda babajijwe na Gallup basubije ko bishimye

Gallup ni ikigo gikorera i Washington DC, USA, cyashinzwe n’umunyamerika George Gallup mu 1935 gikora ubushakashatsi ku rwego rw’isi ku mikorere (performance), gutanga inama ku gukemura ibibazo n’ibindi. Gifite abakozi bagera ku 2 000 kikagira amashami mu bihugu 20 ku Isi.

Ubushakashatsi bwa Gallup bwabajije mu bihugu 143 abantu bakuru ibibazo by’uko umunsi ushize wabagendekeye nka; Waba waruhutse neza? Waba wumvise wubashywe umunsi wose? Waba wasetse cyane? Hari ikintu wize cyangwa wakoze gikomeye? Waba wumvise ibyishimo?

Ibazwa ngo ryakozwe hifashishijwe uburyo butandukanye bushoboka.

Hejuru ya 70% by’ababajijwe muri biriya bihugu bavuze ko bumvise ibyishimo, kubahwa, kuruhuka neza no guseka mu munsi watambutse.

Paraguay n’umwaka ushize yaje imbere ndetse ubu yavuye ku manota 87 ijya kuri 89% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ibyishimo ngo si amafaranga gusa
Ibyishimo ngo si amafaranga gusa

Ibihugu 10 bya mbere kuri uru rutonde ni ibyo muri Amerika y’Epfo. Gusa muri ibi bihugu bya mbere byishimye ku isi nta na kimwe kiza mu bihugu 25 bya mbere ku isi mu musaruro ku mwaka ku muturage kuri raporo ya Banki y’isi.

Bimwe mu bihugu bikomeye mu bukungu ntabwo ababituye bavuga ko bishimye ku kigero kiza,Ubudage buri kuwa 33, France ni iya 36, Ubwongereza na South Africa ni iza 43,  Uburusiya ni ubwa 85, Israel ni iya 104.

Ibihugu biza inyuma ni Turkiya, Tunisia na Sudan.

Urutonde rwa Gallup

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Hahaha hahaha… Ibyo Nibyo Bisekeje Kurusha Ibyo Mwanditse

  • bla bla bla

  • Hahahaaa Semuhanuka umuhungu we yigeze kumubwira ati ndunamutse nkubita umutwe ku ijuru, na we ati: “Mwana wanjye icyo kiranyagisha!”

  • Ah bon! Turishimye nka Sweden,USA na New Zealand… Uwo wakoze enquete abanyarwanda ntabwo abazi! Tinya abantu muhura bagiye gushyingura uti “amakuru?” Bati “ni meza”. Umunyarwanda se yakubwira ko atishimye ngo umufashe iki? Umuntu uva mu rugo yarimbye, uti”uragana he?” Ati “sinzi aho ngiye!”, ati “sinzi umuntu twahuye arambwira ngo ngusuhuze!”.
    Nk’uwo yakubwira ko yishimye cg atishimye???
    Arishimye nyine, n’ikimenyimenyi yemeye kukuvugisha atakuzi!

    • byose tubikesha umutekano ,ibi namateka kabisa imana idufashe bizarusheho

  • Yagiraga ngo bamusubize iki se!? Ngaho niyishime turishimye! Kwisi niba habaho abantu udashobora kumenya niba bishimye cg babaye ni abanyarwanda! Uzabizaze abanyamahanga bagera ahantu habaye ibirori mu rwanda bazakubwira! Abanyanrwanda sha amarira yacu atemba ajya munda!

  • Gusa ngewe ndabakunda abanyarwanda ndabakunda pe nyuma yimibabaro nagahinda twanyuzemo ubu turanezezewe Satani yakozwe nisoni yemwe erega URwanda Rufite Imana.
    Gusa ningira cash vuba aha nzatemberera za Singapore ba Brazil(Rio)Ndahakunda cyane

  • Hahahahahaaaa !!!!!!! Yewe njye ndumiwe gusa !Abanyarwanda jye ndabakunda cyane kuko benshi bashobanukiwe MUNTU icyo aricyo .Ntaba ashaka ko umenya ikimurimo akwereka ko yishimye kandi bababaye cyane birenze urugero .

  • Rwanda, Norway,Sweden!twishimye kimwe? Appareil bakoresheje bapima ibyishimo by’abanyarwanda yari yishwe n’izuba!

  • Rwanda, Norway,Sweden!twishimye kimwe? Appareil bakoresheje bapima ibyishimo by’abanyarwanda yari yishwe n’izuba! Ibi bishobora gutuma ab anyarwanda twirara kuko kuko hari abakiburara, ntagafaranga! Kwishima waburaye nkeka ko byaba bikomeye! Biravugwa ko mu burasirazub a bw’igihugu cyacu ntago borohewe! Dukore cyane tuzishima ntakab uza!

  • Erega niyo urebye iterambere dufite bikugaragariza ko twishimye. Kuko utishimye ntiwava aho uri ngo utere imbere.

  • Aba bakoze igisa n’ubushakashatsi bashobora kuba barasanze bariya Bantu bibereye ku rwagwa bakagira ngo niko bahora. Hamwe nuwo mucowboy wishe n’agati ngo arishimye. Gusa izi results bazita false positive naho uwo Gallup we ntazi iby’abanyarwanda.

  • Ariko aba bashakashatsi/abanyamakuru barabivuga neza ko ubukungu ntaho buhuriye n’ibyishimo. Ushobora kuba waburaye cg wabwiriwe ariko ukavuga ko wishimye kuko unavuze ko utishimye uwo ubibwiye ntacyo yabikoraho. Ngako agaciro ko kuba Umunyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish