Digiqole ad

Discipline ikwiye kuturanga twese – Kagame

 Discipline ikwiye kuturanga twese  – Kagame

Perezida Kagame, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe (bambaye amasuti) hamwe n’abagaba bakuru b’ingabo

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe 2015 yagiranye inama yihariye n’abagaba bakuru b’ingabo z’igihugu ku kicaro gikuru cy’ingabo ku Kimihurura.

Perezida Kagame, Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe (bambaye amasuti) hamwe n'abagaba bakuru b'ingabo
Perezida Kagame, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe (bambaye amasuti) hamwe n’abagaba bakuru b’ingabo

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo rivuga ko Perezida Kagame yabasabye gukomeza mu ngabo umuco w’ikinyabupfura no kwiyubaha kugira ngo bagere ku ntego zabo zo kurinda igihugu ku rwego rwo hejuru.

Mu mwaka ushize, abasirikare babiri bo hasi i Rubavu n’i Gicumbi barashe ku baturage mu tubari ibikorwa benshi bafashe nk’imyitwarire idahwitse y’aba basirikare ku giti cyabo kuko ngo bene iyi myitwarire yo guhohotera abaturage itarangwa mu ngabo z’u Rwanda.

Muri iyi nama yize kandi ku mutekano n’ingamba zo gukomeza ubusugire bw’igihugu, Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zigomba kurangwa n’imitekerereze irema indangagaciro zatuma bagera aho biyemeje.

Ati “Ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bikwiye kutujya imbere twese. Mu bushobozi bwacu uko bungana tugire tuti aho nungukira niho wungukira .

Hagomba kubaho ikinyabupfura n’ubufatanye bwatuma tugira icyo tugeraho tuvuye ku busa.”

Perezida Kagame yabwiye abagaba b’ingabo ko bagomba gutuza ari uko inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda zirinzwe neza.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nuko nuko HE Paul Kagame. Ineza wifuriza igihugu cyacu, Imana nayo izahora ikuyobora muri byose ukora. Abanyarwanda bari kumwe nawe kandi baragushigikiwe. Imana izabigufashamwo kuko ibyo wifuriza igihugu cyacu ari byiza. Ingabo zacu ubupfura ubatoza bigaragarira buri wese n’amahanga yaremeye. Komera ushikame Imana irikumwe nawe.

  • Ahoooooooo.Niho.

  • TURAKEMERA H.E WE

  • Nyakubahwa Perezida dukunda, iyo nkubonye uri kumwe n’izo mpfura, bintera ishema, nkibuka urugamba wayoboranye ubwitonzi, ubushishozi kugeza na n’ubu ukiri kw’isonga, izo mpfura nizigutere ingabo mu bitugu, maze natwe abaturage tugushyigikire tugamburuze abakwigimba. Bazaduza he? Turagushyigikiye hamwe n’Ingabo zacu.

  • nibyo koko bagomba gutuza ari uko umunyarwanda n’uRwanda bimeze neza cyane naho ubundi ibyo kurangara babyivanemo usibye ko ntaho biri gusa birinde ko byabazamo

  • ingabo zacu zifite discipline kirayisanganye ariko Perezida wacu nk’umugaba w’ingabo mukuru aba afite inshingano zo kubibutsa inshingano ingabo zigira, kandi ko zikomeye ko zisaba kuba ufite discipline ihagije

  • natwe twese abanyarwanda tugombo kugira ikinyabupfura nanumwe usigaye
    tukurinyuma musaza wacu

  • Umugaba w’Ikirenga w’ingabo zacu agize neza guhura n’ingabo. Bigiye biba inshuro zihagije byaba byiza kurusha kuko bibukiranya aho bavuye,bagasuzuma batibera aho bageze,bakishimira ibyiza bitagira ingano bagejeje ku Gihugu cyacu ,aho batokowe bagafashanya kwitokora, bakarushaho kwicengezamwo icyerekezo n’intego Abanyarwanda twihaye. Maze inyuma y’Umugaba wabo ari nawe natwe twahisemo ngo atujye imbere, tukongera tugatsimburira rimwe mu ishyaka, urukundo n’ubutwari byaturanze kuva kera.

  • H.E TURABEMERA TUBARINYUMA KUGEZA UMWUKA URANGIYE.

Comments are closed.

en_USEnglish