Karongi: Umurenge wa Ruganda ubabazwa n’uko amashanyarazi abaca hejuru
Perezida Kagame ubwo yafunguraga urugomero rutanga 28MW z’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo yasabye ko amashanyarazi adakwiye guca hejuru y’abandi bantu bayakeneye akajyanwa ahandi akwiye nabo kubaheraho. Mu murenge wa Ruganda iyo ijoro riguye igihugu cyabo gicudika umwijima kuko nta na hamwe haba hari itara ry’amashanyarazi, nyamara ibyuma bitwara amashanyarazi biyavana kuri central ya Murambi bica muri y’uyu murenge.
Ruganda iherereye mu majyepfo y’Akarere ka Karongi ahagana ku karere ka Nyamagabe. Ni agace katigeze amashanyarazi na mbere ndetse n’ibikorwa remezo nk’umuhanda uhagera ni mubi cyane.
Abahatuye bavuga ko basa n’abari mu kato kuko babona ngo iterambere bo ritari kubageraho uko ahandi mu Rwanda bumva rivugwa.
Emmanuel Nsengiyumva yavukiye aha ubu ni umugabo, avuga ko ubwigunge babuterwa no kuba nta mashanyarazi bagira iwabo ndetse nta n’iminara y’itumanaho ibasha kuhageza kuko batabasha no gukoresha telephone ngendanwa. Internet yo Nsengiyumva avuga ko ari iyo bumva kuri Radio.
Nsengiyumva ati “Tubabazwa n’uko umuriro uduca hejuru bawuvanye kuri central ya Murambi bawohereje ahandi. Natwe muzatubarize impamvu ibi byiza bitatugeraho.”
Cyriaque Niyonsaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda avuga ko usibye amashanyarazi aha iwabo nta n’umunara w’itumanaho bagira.
Niyonsaba avuga ko cyane cyane bakeneye amashanyarazi kugira ngo afashe mu buvuzi bukorerwa kuri centre de santé ya Biguhu, amashuri ndetse binateze imbere centre y’ubucuruzi ya Gahondogoro iherereye mu kagali ka Nyabikeri.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku munsi mpuzamahanga w’umugore yatangaje ko bagiye gukorana n’Akarere kugira ngo uyu murenge ugezweho amashanyarazi. Yavuye aha yijeje abaturage ko nabo mu gihe cya vuba bazabona amashanyarazi.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
5 Comments
Bravo Umuseke; muri ijisho RYA Rubanda koko aho hantu narahavukiye ariko kujyayo bit eye ubwoba kubera imihanda yaho bifata amasaha nkatanu kugerayo . uziko harutwa no kujya nkaza mbarara . Kabisa badutabare!
ni centre ya Gahunduguru!
murakoze kutuvuganira. hari hagoye ko bimenywa ubu ni umusibo ejo ejobundi tugaseserera ubukene no gucana ishinge twangiza ibiduki
kije!!!!
Aha i Ruganda ni hakurya y’umurenge wa Musange n’uwa Mugano. Aka gace muri rusange karangwa no kuba kamaze gusigara inyuma mu bikorwa remezo: nta muhanda, nta mashanyarazi, nta mashuri meza, nta…, nta, ….! Akarere ka karongi na Nyamagabe bikwiye kuva mu migi bikamanuka kuko abaturage b’utu duce bikomeje gutya bazisanga barasigajwe inyuma n’amateka. Bayobozi nimwe tubwira!
Ruganda, Biguhu, Gahunduguru,aho ni ahahoze commune Mwendo yahanaga ibibi na Bwakira, na Musange , none se bavandimwe muri muruhe Rwanda? nta muhanda, nta telephone, amashanyarazi abaca hejuru, amazi yo sinavuga.Muzagerageze mutorere Kagamé mandat ya gatatu murebe ko namwe amajyambere yabageraho. Ese yaba yarigeze abasura imyaka makumyabiri amaze ku butegetsi? Azaza vuba gusaba amajwi muzamubaze ibibazo byanyu.
Abantu baho bakora ingendo zamasaha ane ; atanu namaguru nGO bagere kukarere cga mumasoko na banki yabaturage Irish ahitwa Birambo ubwo niyo ibegereye.
Comments are closed.