Digiqole ad

Musanze: Inzu y’ubucuruzi i yakongowe n’inkongi

 Musanze: Inzu y’ubucuruzi i yakongowe n’inkongi

Inzu zirashya zigakongoka kandi ngo akenshi hafi haba hari ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya umuriro bigitangira gusa benshi ngo ntibaba bazi kubikoresha

16 Werurwe 2015 – Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere inzu y’igorofa y’ubucuruzi iherereye mu mujyi wa Musanze y’uwitwa Nicodeme Ndikubwimana yafashwe n’inkongi y’umuriro ibintu by’agaciro k’amamiliyoni menshi birakongoka. Ubutabazi bwaturukaga i Kigali bwatumye harokoka bicye cyane.

Inyubako y'igorofa ifite inzu imbere yayo yibasiwe n'inkongi
Inyubako y’igorofa ifite inzu imbere yayo yibasiwe n’inkongi

Iyi nzu y’igorofa yakoreragamo akabari kitwa ‘Skyline’, quincallerie ebyiri, pharmacie, Café Internet n’ibindi. Igice kinini cyahiye ni ahari izi quincallerie.

Umuzamu w’iyi gorofa Phocas Zirarushya yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Musanze ko batangiye kubona umwotsi ahagana saa munani z’igitondo mu gikoni cy’ako kabari kakoreraga hejuru.

Avuga ko bahise batabaza Polisi iza kubafasha kuzimya ariko hakoreshejwe twa kizimyamoto duto. Ati “Umuriro wari wamaze kuba mwinshi ntacyo twamaze.” 

Byabaye ngombwa ko bategereza Kizimyamoto nini yavaga i Kigali yahageze ahagana saa kumi za mugitondo, inzu yari yamaze gushya cyane byinshi byakongotse.

Noah, umwe mu bakoreraga muri iyi nyubako  yavuze ko babahamagawe nijoro inzu iri gushya baza gutabara ibyabo ariko basanga abantu bamaze kubiba.

Ati “aho batahishije ibintu bibwe kuko abantu bitwazaga gutabara bagaca inzugi bakatwiba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguu yavuze ko kugeza ubu bataramenya intandaro y’inkongi yafashe iyi nzu bagikora iperereza.

Uyu muvugizi yavuze ko hari gahunda yo gushaka vuba kizimyamoto izajya ikorera mu majyaruguru.

Umwe mu bakorera aha utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Umuseke ko  inkongi yabaye yaba yaturutse ku bintu abakozi bo mu kabari bari basize bacometse mu gikoni cy’aka kabari, bikaza kugurumana.

Iyi nzu nyirayo avuga ko yari imaze amezi abiri ubwishingizi bwayo bushize.

Umuriro wangije cyane ibyacururizwaga muri iyi nzu
Umuriro wangije cyane ibyacururizwaga muri iyi nzu
Mu nzu ziri imbere niho hibasiwe cyane
Mu nzu ziri imbere niho hibasiwe cyane
Abacururizagamo ntacyo barokoye byabaye umuyonga
Abacururizagamo ntacyo barokoye byabaye umuyonga
Inzu yari imaze amezi abiri ubwishingizi bwayo bushize
Inzu yari imaze amezi abiri ubwishingizi bwayo bushize

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze

6 Comments

  • Ni gute kizimyamwoto iva i Kigali ije kuzimya mu Ruhengeri? Ayo niyo majyambere abantu barata? Perezida Kagame mumuhe mandat ya gatatu azabagurira kizimyamwoto muri 2018. Hagati aho mwihangane.

    • mandat ya president tuzayimuha na cyane cyane ko aho guturuka mubu faransa ziza kuzimya zaturuka ikigali kandi zikaza arizo twiguriye atari izo dutiriye.

  • abantu bagomba kwita k’ubwishingizi bw’amazu yabo kandi bakagura kizimyamyoto zifite ubushobozi bwo kuzimya inzu zabo uko zingana kose
    .

  • @Kagabo: Kuba nta modoka izimya umuriro muri Province yose ntibikwiye koko nk’uko ubivuga. Ahasigaye ukuntu uzana Kagame muri comment yawe ukabivanga na mandat ya gatatu, ugahita uvuga ko nta majyambere ahari byerekana ukuntu extremisme ituma n’igitekerezo cyari kizima gihinduka amatiku. Wagira ngo hari abantu murwaye indwara yitwa ” Kagame!”

    • @Kal uramunshubirije rwose yaratanze igitekerezo nuko yavanzemo amacakubiri yamusabitse

  • Kagabo yari kuzatanga ibitekerezo byiza nuko byishwe n’amacakubiki yatojwe !!!!

    Naho ubundi birakenewe ko buri Karere katunga nibuze kizimyamwito 5.

    Rimwe na rimwe ubutoya bw’u Rwanda bukwiye kutubera umugisha…, nko mugutabara inkongi bikihuta kuko haba ari bugufi.

Comments are closed.

en_USEnglish