Digiqole ad

Polisi imaze gufata Permis mpimbano 81 mu mezi 6 ashize

Kuri uyu wa 13 Werurwe 2015 Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yagaragaje zimwe mu mpushya zo gutwara imodoka mpimbano yafashe n’abafatiwe mu bikorwa byo kuzikora no kuzakira. Kuva mu kwezi kwa cyenda Polisi y’u Rwanda ivuga ko imaze gufata impushya nk’izi 81 hirya no hino mu gihgu.

Zimwe mu mpushya mpimbano zagaragajwe na Polisi kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi
Zimwe mu mpushya mpimbano zagaragajwe na Polisi kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi

Sebahinzi Ferdinand w’i Rubavu avuga ko yasanze umuntu ari gu’scan’ za Permis aho akorera maze nawe akamwemerera ko yayimukorera, yemera ko yamwishyuye nawe akayimukorera ariko akamubwira ko iyo amuhaye ari impimbano azashaka uko abona iyemewe.

Sebahinzi umaranye ukwezi uru ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga avuga ko ari we ubwo wizanye kuri Polisi gusobanura iby’iki kibazo. Atanga ubutumwa bw’uko abantu bakwiye guca mu nzira zikwiye kugira ngo babone izi mpushya.

Evariste Munyurangabo wo mu karere ka Gasabo we yahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa B, avuga ko yayihawe n’umuntu wiyita umupolisi ariko akamuha itari yo nyuma y’uko amwishuye amafaranga ibihumbi magana atatu.

Munyurangabo yari amaze amezi arindwi agendera kuri uru ruhushya rw’uruhimbano, akaba nawe ariwe we wizanye kuri Polisi kugaragaza iki kibazo kuko yari amaze kumenya ko ashobora kuzabihanirwa.

Umusore w’imyaka 26 w’i Rubavu wafashwe mu bikorwa byo gutanga bene izi mpushya z’inkorano, avuga ko akora muri Secretariat Public ahakana ko we azikora gusa akemera ko ngo yahuje umuntu uzikora n’abazikenera akabisabira imbabazi.

Uyu musore w'i Rubavu we yemera gusa ko yahuje abashaka Permis n'abazitanga. Polisi ikamushinja ko ari mu bakora Permis mpimbano
Uyu musore w’i Rubavu we yemera gusa ko yahuje abashaka Permis n’abazitanga. Polisi ikamushinja ko ari mu bakora Permis mpimbano

Abakomisiyoneri ba Permis ngo ni abatekamitwe

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda avuga ko muri iki gihe hadutse abantu biyita abakomisiyoneri babwira abantu ko bashobora kubafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ati “Ikintu cya mbere aba bakora babanza kumvisha umuntu ko adashobora gutsindira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, ariko bo bashobora kubafasha kurubona.”

Aba ngo abantu babaha amafaranga bakabaha za Permis abo bazihaye bibwira ko ari Permis z’ukuri kuko baba bababwiye ko ari abapolisi cyangwa ari inshuti z’abapolisi batanga Permis.

CIP Kabanda avuga ko ingaruka zo gutunga impushya zo gutwara mpimbano ari uko umuntu ashobora gukora impanuka ntafashwe na Assurance yaba afite kuko babanza kumenya neza niba uwo muntu afite Permis nyayo.

Ingaruka ya  kabiri ngo ni icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 610 mu gitabo cy’amategeko ahana, iki ngo gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.

CIP Kabanda avuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda kugeza ubu bamaze gufata abantu 81 bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano hirya no hino mu gihugu.

Avuga ko iki kibazo babonye ko gikomeye muri iyi minsi kuko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza ubu abantu 28 bamaze gufatanwa bene izi mpushya mpimano.

Ati “niyo mpamvu twashaktse kumenyesha Abanyarwanda ko hari abatekamutwe babarya amafaranga yabo ndetse bakaba babashora no mu ngaruka z’icyaha cy’impapuro mpimbano.”

Aba ngo bamenyekana iyo abenshi bagiye kwandikisha izi mpushya zabo bikanga polisi igatahura ko nimero bafite z’izi mpushya ari impimbano.

CIP Kabanda avuga ko nta mupolisi barafatira mu bikorwa byo gutanga izi mpushya mpimbano, ibi ngo bivuga ko babaye barimo batanga izitari impimbano, nubwo nabyo bitemewe kuko izi mpushya zitangwa nyuma y’ibizamini bigaragaza ubushobozi.

CIP Kabanda avuga ko umupolisi uri ku muhanda ashobora kutabona ko uruhushya ari uruhimbano kubera akazi kenshi, ariko ngo umuntu wese yitegereje ndetse agakorakora uruhushya ruhimbano ahita yumva ko ‘matiere’ z’urupapuro ziba zitandukanye ndetse ngo iyo ugerageje kuyigondagonda uhita ubona inzima n’impimbano.

Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko Polisi ifite ‘database’ ya buri Permis yatanzwe yemewe ku buryo ngo n’iyo wabwira ishami ribishinzwe amazina yawe gusa ufite uru ruhushya bahita bakubwira ko rwemewe cyangwa urwo ruhushya rutatanzwe na Polisi.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Simwe mwaka ruswa se ngo umuntu akunde agire permis.reka bazajye biga ubwenge nyine.abo mwiyisi bazi amayeri ga

  • Kubihano se ko mwibagiwe ko iyo ufunzwe amezi atandatu arenga utaba wemerewe kubona visa ,ndetse akazi muri Leta.
    muri make diplome iba iciwe.birababaje!

  • Ikibazo nuko permit bayikomeje kurusha ibizamini byo muri kaminuza. Ikindi nuko gutuma abantu bahora batsindwa byabaye business yinjiriza leta amafaranga. Ibi bituma abantu bashaka izindi nzira. Nkubu nzi umuntu umaze imyaka 15 atwara akoresha permis ya Congo. Iyu rwanda yaramunaniye kuyitsindira. Kandi atwara neza pe.

  • Traffic ikwiye gutanga driving licence itagoranye kuki mushyira amananiza mubizami kugirango ruswa zitangwe ndababwiza ukuri ikosa si abakoresha impimbano cg abazibakorera ikosa ni ryanyu nubwo muri leta mujye mukoresha ukuri ukwiye driving licence ayibone not carraption kagame ibyo biramubabaza rwose kuko sibyo aba yababwiye gukora mukore akazi u ko kagomba

  • Ariko se Vive uyu muntu witwa gutya umaze kuvuga umuharabika ntacyo mwaba mupfa?Gusa mujye mureka Police yikorere ibyayo kuko niba ubifitiye gihamya uzajye kumurega.

  • guharabika umuntu bibi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! mutashyizeho námazina yanyu

  • Polisi y’u Rwanda uyiha amakuru y’ibiberamo imbere ntibabikurikirane….urugero: bazacunge neza abakozi bayo bo ku Muhima (kwa Kabuga) bashinzwe impanuka zo mu mihanda ukuntu barya ruswa biciye muri MTN mobile money cg Tigo cash. Wansobanurira ute ukuntu umupolisi yakira mobile money inshuro zirenze 10 mu kwezi kumwe???!!!! ko nabahaye amakuru se baba baragerageje gukora iryo perereza (cyane ko mubyo bakora naryo ribamo)? Igihe bakomeje gukingirwa ikibaba bagakomeza kuturya utwacu twabirwa n’iki niba baba batatumwe n’ababakuriye??

  • njye ariko mbona Police ikora akazi kayo nkuko bikwiye ibizamini irabitanga utsinze akabona uruhushya rumwemerera gutwara ariko mwivuga ko igomba gutanga icyo mutatsindiye, muge mureka inzitwazo mushaka kurengera abakora ibinyuranye n’amategeko.

Comments are closed.

en_USEnglish