Digiqole ad

Kigali Farms yamuritse ibindi bicuruzwa bishya bikomoka ku bihumyo

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe 2015 Kigali Farms yashyize ku isoko ibicuruzwa bine   byiyongera kuri kimwe cyari gisanzwe byose bikozwe mu bihumyo.

Bamaze gushyira ku isoko ibicuruzwa by'ubwoko bu tanu bivuye mu bihumyo
Bamaze gushyira ku isoko ibicuruzwa by’ubwoko bu tanu bivuye mu bihumyo

Kigali farms ni uruganda ruhinga rukanatunganya umusaruro uturutse mu buhinzi bw’ibihumyo, iki kigo kibasha gukorana n’abaturage mu bice bitandukanye by’u Rwanda babyifuza kibafasha kubona imigina babibaho ibihumyo bakakajya kubitera aho batuye bakanabakurikirana bareba uburyo bitaye ku  gihigwa cyabo.

Umugina umwe uba upima 1kg ugurishwa ku muturage amafaranga y’u Rwanda 400, mu gusarura umugina umwe ushobora kuvamo hagati ya 400g na 600g z’ibihumyo.

Mu mezi atandatu umuhinzi asarura inshuro esheshatu kuko nyuma y’iminsi 10 umusaruro wa mbere uba wabonetse, umuturage arongera akagurisha n’uruganda umusaruro we aho 1kg y’ibihumyo igura amafaranga 1200.

Ariane Mukeshimana ushinzwe kugenzura imirimo y’uruganda (production manager) Yabwiye itangazamakuru ko iyo umuturage yitaye ku musaruro we ashobora gukuramo inyungu nini kuko imigina 1 000 ivamo ibiro 40 muri cya gihe cy’amezi atatu gusa.

Kigali Farms kuva mu 2010 yari ifite igicuruzwa kimwe ku isoko ariko ku itariki 05 Werurwe 2015 yarashyize ku isooko ibindi bicuruzwa bine, ubu ikaba icuruza ibicuruzwa bitanu bikoze mu bihumyo kandi by’ubwoko butandukanye Aribyo :

_ Ifu y’ibihumyo gusa ( Nicyo cyari kiri kwisoko cyonyine)

_ Ifu y’ibihumyo ivanze n’urusenda

_ Ifu y’ibihumyo Ivanze na tungurusumu gusa

_Ifu y’ibihumyo ivanze na tangawizi na tungurusumu

_ Ikirungo cy’inyama

Laurent Demuynck Umuyobozi  mukuru wa Kigali Farms, Ufite ubwenegihugu bw’Ububirigi mu gushyira ku mugaragaro ibi  bicuruzwa byabo yavuze ko ibihumyo ari ikiribwa kiza gifite intungamubiri nyinshi ati “Dukwiye gusobanukirwa ko kurya ibihumyo ari inyungu z’ubuzima bwacu kuko birinda irwara nyinshi.

Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yagize ati “ Turi hano murwego rwo gushimira Kigali Farms mu ruhare bafite bashyigikira politike ya leta  yo guteza imbere ubuhinzi  babunyujije mu bihumyo, tunabashishikariza gushyiramo imbaraga kugirango ibikorwa byabo bigere kuri benshi

Nsanganira kandi yasabye ko ubutaha batakongera guterana bavuga ko amagana y’abantu bagerwago n’umusaruro wabo ko ahubwo hazaba havugwa ibihumbi kuko iki ari igikorwa cyiza cyo guteza imbere ubuhinzi ariko nanone bishamikiye ku bikorera bakabigira ibyabo.

Uru nirwo ruganda rwa Kigali Farms ruri i Gicumbi
Uru nirwo ruganda rwa Kigali Farms ruri i Gicumbi
Akuma gashinze niko kifashishwa kongera ubushyuhe mu mugina utetswe
Akuma gashinze niko kifashishwa kongera ubushyuhe mu mugina utetswe
Bateka umugina ufunze mu gashashi ka1kg nyuma bakayijyana mu bubiko buyirinda kwinjirwamo n'umwanda
Bateka umugina ufunze mu gashashi ka1kg nyuma bakayijyana mu bubiko buyirinda kwinjirwamo n’umwanda
Binura ya mvange iri mu mifuka bagakamura mo amazi
Binura ya mvange iri mu mifuka bagakamura mo amazi
Imigina iba ifunganye ubuhanga harimo n'agapamba gatuma ibona umwuka
Imigina iba ifunganye ubuhanga harimo n’agapamba gatuma ibona umwuka
Mugutera bafata wa mugina bakawutereka mu kobo bakagenda basiga intera kuburyo metero 1.8 kuri metero enye hahingwamo udupfunyika 450 tw'imigina
Mugutera bafata wa mugina bakawutereka mu kobo bakagenda basiga intera kuburyo metero 1.8 kuri metero enye hahingwamo udupfunyika 450 tw’imigina
Umugina umwe upima ikiro weraho amagarama hagati ya 400 na 600
Umugina umwe upima ikiro weraho amagarama hagati ya 400 na 600
Iki kigeze gusarurwa
Iki kigeze gusarurwa
Nyuma yo gusarurwa ntibikorwamo amafu gusa, banacuruza ibidaseye
Nyuma yo gusarurwa ntibikorwamo amafu gusa, banacuruza ibidaseye
Uko bifungwa iyo bimaze kumishwa mbere yo kubikoramo ifu
Uko bifungwa iyo bimaze kumishwa mbere yo kubikoramo ifu
Ariane Mukeshimana niwe ushinzwe ibikorwa by'uruganda _1
Ariane Mukeshimana niwe ushinzwe ibikorwa by’uruganda
Clare Akamanzi wari uhagarariye RDB  muri iki gikorwa avuga ko ari byiza gukoresha ibihumyo
Clare Akamanzi umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB muri iki gikorwa avuga ko ibihumyo ari byiza cyane ku mubiri w’umuntu
Laurent Demuynck Umuyobozi w'uru ruganda avuga ko ku isoko hari hasanzwe ho igicuruzwa kimwe gusa
Laurent Demuynck Umuyobozi w’uru ruganda avuga ko ku isoko hari hasanzwe ho igicuruzwa kimwe gusa
Igihembo uru ruganda rwahawe kuko 70% mubakozi b'uruganda ari abagore
Igihembo uru ruganda rwahawe kuko 70% mubakozi b’uruganda ari abagore
Bamaze gushyira ku isoko ibicuruzwa by'ubwoko bu tanu bivuye mu bihumyo
Bamaze gushyira ku isoko ibicuruzwa by’ubwoko bu tanu bivuye mu bihumyo

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ni byiza kandi ningirakamaro ibihhumyo gusa turifuza contact zabo kugirango tuzabashe gukorana nabo natwe n’ibintu twifuje igihe kirekire murakoze. Mwakoresha e-mail yacu kugirango muzitugezeho murakoze.

    • Dido ntago twabashije kubona email yawe ark uburyo bwokubona Kigali Farms buroroshye. Ushobora kuntwandikira ukoresheje email adress yacu ariyo [email protected] cyangwa numero ya terefone 0787397272

  • Dido se sha e mail yawe urumva bayikura he ???
    Iba ubakeneye baririza ku bureau bya ko karere bakorera mo barakurangira nibyo bishoboka

  • ni byiza ariko se umuntu ubishaka gukora business byamusaba capital ingana iki?

Comments are closed.

en_USEnglish