Abanyafurika baracyafite ubushake bucye mu kwikemurira ibibazo– Amb wa France
Intambara z’amoko, imitwe yitwaje intwaro n’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram ni ibibazo byugarije bimwe mu bihugu bya Africa. Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko ibi bibazo abanyafrika ubwabo ari bo bakwiye kubyirangiriza kuko abanyaburayi babashakira ibisubizo ahanini baba batazi inkomoko zabyo, ariko ngo ubushake buracyari bucye.
Amb. Michael Flesch avuga ko nubwo igihugu cye cy’Ubufaransa kigaragara muri Africa gishaka gukemura ibibazo nko muri Mali, Centre Afrique, Cote d’Ivoire, no mu kurwanya umutwe wa Boko Haram avuga ko atari uko byakabaye bigenda.
Ati “Urebye ibiba muri Afurika by’imtambara tuza gufasha kubirwanya kugira ngo bitagera n’ahandi, aho ndavuga nko mu burayi ndetse no ku yindi migabane,icyo mbona rero kubwanjye ni uko ibibazo by’abanyafurika byakarangijwe nabo ubwabo, hanyuma izindi nkunga cyangwa ubufasha basaba bukaza ari ubwo kubaka ibihugu byabo mu iterambere.”
Flesch yavuze ko bigaragara ko Africa iri kugerageza kwikemurira ibibazo ihangana n’imitwe y’iterabwoba ishaka kugarura amahoro ahari intambara ariko ngo ubushake bw’abanyafrika buracyari bucye.
Avuga ko ngo ibi wabirebera no mu ngabo z’umutwe w’Ubumwe bwa Africa ushinzwe kubungabunga amahoro aho bagisaba ubufasha umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho kwishakamo ingufu ubwabo.
Jean Bertrand NIWEJAMBO
UM– USEKE.RW
12 Comments
njye sinumva nimpamvu abo banyaburayi baza kudushakira ibisubizo? abakimeze gutyo baba bakiri mubukoroni ariko igihe cyari kigeze ngo abanyafurika bafate iya mbere maze bikemurire ibibazo byabo nkuko u Rwanda rwamaze gufata icyemezo cyo kwigira.
Kugira abajyanama ‘abazungu bakora muri prezidance, abandi mukabashyira mu buyobozi bwa universiti nkuru y’u rwanda ngo bayiyobore nyuma yimyaka irenze 50 tubonye ubwigenge nibyo gufata iyambere? Harya tubwirwa niki niba inama batugira ari izidufasha cyangwa izituzonga?
Semusambi uvuze neza kabisa. Umbaye kure. urebye uko abanyamahanga bafite post muri UR nahandi wafata umwanzuro ko top managemnt mu rwanda itabona na mba ubushobozi bwabanyarwanda. kandi ntabwo aribyo.
Afurika se dushoboye iki? Ureste kwicana ngo turashaka gutegekana!?
Ni ukutubwira ngo dufite amabuye ya agaciro tukayubakaho imisarane, Peteloli yo ntidushobora no kubimenya!
Ni ikawa ni icyayi byaratunaniye turarenga tukabigura bivuye iburayi!
Ngaho namwe nimumbwire ikintu dushoboye!?
Ubuse President ahora muri amerika gushaka abagura imigabane ngo imishinga irangire twabyishoboreye!?
Na Onatracom yabuze abayapani none ibaye amateka…..
Iyaba ahubwo twigaga uko twakorana nabo nezatubigiraho naho gucyemura ibyacu wapi, ahubwo iyo bitunaniye tuvuga ko ari abanyaburayi babikoze nka abana bikarangirira aho, na Ebola twari twatangiye kuvuga ko ari abanyaburayi bayituzaniye maze…..
Nubwo Amb. Michael Flesch ibyo yatangarije itangazamakuru birebana n’ibibazo byugarije Afurika ko bigomba gushakirwa ibisubizo nabo k’uruhande rumwe ari byo , ariko ibyo yiregagiza na none nuko ibibazo byinshi byagiye bisenya ibyo bihugu amahanga afite uruhare ndetse n’umwanya muagari guhera mu binyejana bishize.Kuba rero igihugu cye ubu gifasha bimwe mu bihugu bya Africa gishaka gukemura ibibazo nko muri Mali, Centre Afrique, Cote d’Ivoire, no mu kurwanya umutwe wa Boko Haram , ahubwo izo ni inshingano zabo yaba mbere y’ubwigenge ndetse na nyuma yaho. Amateka arabitwereka ku bantu bakunze gusoma no gutega amatwi.
Si njye wahera …….
Ntarugera François
@ Ntarugera Francois, muvandimwe ntiwishuke ko baje gufasha Africa, kuko uko bavuze baje kugarura amahoro mu Rwanda 1994 icyo bakoze warakibonye, kwica inzrakarengane , barangiza bakarwana n’Inkotanyi zadutabaraga kuko niyo mission bari bajeho yo kurwana n’ Inkotanyi nk uko umwe muboherejwe yumvise atakomeza kubika ibanga akarimena. wibagiwe uburyo babawiye abanyabisesero bati muvumbuke aho mwihishe tuje kubatabra ,maze abari bihishe bamara kwisuganya neza , abo bafaransa bati mudutegereze hano turaje, barangiza bakakuzanira ikamyo yuzuye interahamwe zikabiraramo zikabica, ibyo rero sinzi niba aribyo wita ubufasha kuko nizo za Mali na Centre Afrique nibyo babashyiriye, usibyeko bakomwa mu nkokora n ingabo za Africa yunze ubumwe harimo n iz’u Rwanda zikora nk izikorera. nge narumiwe, nabonye umuturage wa Centre Afrique atwikwa ku manywa y ihangu kandi izo ngabo z abafaransa zihahagaze zirebera bien, njye nashyizeho akadomo. none se uribwira ko uwo waba ateje intambara ariwe wagaruka kuyihosha? ntibishoboka, so icyo baza bita ubufasha ni agakingirizo ngo bakingire ubugome butagira ingano buba buri muri mission yabo, kuko abanyafurika nitutitabara nta munyamhanga uzadutabara, we icyo akora araza agacana umuriro akajya awenyegeza hanyuma twe nitwe two kuwuzimya kuko aritwe uba utwika atari we.
@Semusambi na Thiam: Abanyarwanda turagoye. Ahubwo se uburezi muvuga bwazambye butayoborwa n’abanyarwanda ? Hanyuma wambwira abo banyamahanga uvuga bakora muri President Office uvuga abo aribo ? Cyangwa ni bamwe bo muri PAC uvuga ? Bariya bafite ubumenyi na connections byihariye kandi bifite akamaro cyane, mubirekere ababizi Naho imyaka 50 uvuga, ibyo abayoboraga bayikoresheje twarabibonye! Muri make: duharanire kugira ubumenyi bwo hejuru aho kwirirwa tuvuga ngo kariya kazi nibagahe umunyarwanda kuko gusa ari umunyarwanda. Gusa uyu Ambassadeur yagombye no kuvuga ko igihugu cye ibyo bibazo kibitera henshi kandi ntakeke ko twibagiwe ibyo badukoreye.
Ariko ubanza uyu ambasaderi atazi amateka y’ubufaransa muri africa! None se ko aribo bari banshinzwe gushira abayobozi ba banyafrika bakoresheje abasirikari babo! Ubwo se bari gukorera afrika cyangwa ubufaransa!!! umuntu akorera uwamuhaye akazi!!! nareke kwigira nyoni nyinshi!
Wowe witwa Manu uvuze ubusa. Umuyobozi wa university of Rwanda numuzungu wabaye retired/ari muzabukuru kdi arashaje cyane koko nikimenyimenyi ntaba ikigali yibera muri america.abazungu ntawe ubanze kuko bafite byinshi baturusha dukoranye nabo mubidufiye akamaro twabigiraho byinshi. So nkabanyarwanda tuba dukeneye abazungu bashoboye apana abaza gusazira muri Africa hari akayaga Keza cyangwa hatari za snow.
ariko ubu nkuyu aba avuga iki? aba abeshya nde se ko twese twabamenye? ngo abanyafurika bafite ubushake bucye mu kwikemurira ibibazo ,hah baterwa nande se ? si mwebwe? noneho byagera kugihugu cyawe france bigahumira rimwe. niko simwe bicanyi ruharwa kuri iyi si? mwadukoreye ibiki harya 1994? harya cote d ivoire mwabakoreye ibiki? harya Mali mwabakoreye ibiki? harya Congo muyikorera ibiki? lol wagirango urabwira impumyi zitareba. harya good luck yanga ko Africa imufasha kurwanya boko haramu agahitamo kuza kubiganiraho n ubufaransa byari ibiki? turabizi ko ubukoloni bukiriho ,kandi ko ari mwe muhagurutsa izo ntagondwa, mukazitoza mukaziha intwaro ngo ziturimbure mwe mubone uko mwisahurira, turabizi uburyo mukoresha abayobozi bacu ntibadukorere ahubwo bakabakorera bakababera agakingirizo mukadusahura,nugerageje kubangira muramwica nka Kadaffi, uwo mutishe mukamufunga i Rahe mu buholandi, ibyo byose tuba tubizi, ko umyobozi mwiza wese dufite muharanira kumukuraho mukamugerekaho ibyaha mushaka ariko ukugirango mushyireho uzabemerera kubafata mukwaha mukisahurira, mukatwica n intwaro zanyu,ubundi mukadutera virus z ibyorezo, ibyo byose turabizi. so rero kuza mwiyambitse umwambaro ngo muradufasha nta mpuhwe ziba zihari , ahubwo n ubugome butagira ingano muba muje kudukorera, izo ngirwa nkunga murazizana ariko mugasubiranayo izizikubye inshuro magana muba mudusahuye ku mbaraga , ababarwanyije nka Lumumba, Rudahigwa, Mandela , Kwame Nkrumah tuzi uko mwabagenjeje di , mwicecekere rero buriya bucya bwitwa ejo, kuko hariho umunsi uwiteka azadutabara ntimwongere gusunutsa ubuzuru, niho ubu muturusha amaboko, ubarwanyije muramurimbura ndetse mukamuteza bene wabo nabo bakwanga ntimubasige,loligihe kimwe bizaba nka Dawidi anesha goliyati, cg Gidiyoni anesha abamidiyani, muzumirwa kuko mutazahora mutunnya hejuru gutya
Byose bira shoboka , ihave a dream, Martin Ruther abivuga ntawemeraga ko harumunsi white house hazicaramo umwirabura utarunazwi mumateka nki cyamamare natwe birashoboka ariko haracyasabwa byinshi cyane harimo ubushake bwacu bwo kwibohora no guca ingoyi yubukoloni, gukora cyane tugamije kwiteza imbere (ntamushonji ugira ijambo) gukunda ibihugu byacu tukabyonka mumaraso yababyeyi, gukunda Africa nkumugabane ibihugu byacu biteretsemo tukagira ubumwe buta jegajega, gusangira amahirwe atandukanye mubihugu byacu bigiye bifite ku nyungu zu mugabane wose no kunyugu za burigihugu, kugira intumbero yaho dushaka kugana kandi tuka biharanira, gukundandana nibyiza ariko bita baye ngombwa tukumvikana gusa mubyo duhisemo gukora, nkuko rero ntazibana zidakomanye amahembe no mubibazo tugafata ingamba zo kubyitwaramo no kubicyemura ubwacu bitaribyo ahubwo nitureba nabi tuzasubira ku cyiboko nako nubundi turagikubitwa indirect.
@Karame: Ese ubwo ninde wagufata ko uri serious ufite imvugo imeze gutya ? Buriya ntacyo wakwigira ku muntu nka Dr Mike O’Neil ? Ariko ndakurenganya: banza wige uburere byonyine! Reka nkureke nigarukire kubyo uyu ambassadeur yavuze: France ni ikibazo gikomeye cyane muri Africa. Iyo ugeze muri West na Central Africa mu bihugu bakoronije urumirwa! Wagira ngo ni Departements za France neza neza! N’imyumvire y’abaturage kuva ku bayobozi bakuru kugeza ku muturage usanzwe muraganira ukumirwa! Nta kibazo na kimwe gikomeye kiba muri biriya bihugu, nta President ujyaho cyangwa uvaho , nta coup d’état iba batabigizemo uruhare cyangwa ngo babyemeze! Niyo mpamvu batazigera na rimwe bakunda umuntu nka Kagame watsinze agakuraho ubutegetsi bw’abicanyi bari bashyigikiye kandi ubusanzwe aribo bakuraho bakanashyiraho abategetsi bashaka. None uyu niwe uza gutanga amasomo akanayatangira mu Rwanda ?
Comments are closed.