Nanjye ndashaka kujya kwidagadurana n’abandi tugasangira bierre – Mugesera
“ Iyo mureba imyenda Abashinjacyaha bambaye, mukareba n’iyi nambaye, ushaka kuva muri uwo mwambaro ni inde? Ni jye”;
“ Iyo Ubushinjacyaha buvuze ngo Mugesera ntinza urubanza bimena umutima”;
“ Iki cyaha kimeze nk’icyaha cy’ikinkomoko ndashaka ko kimpanagurwaho”;
Kimihurura, 11 Werurwe 2015 – Ni amagambo Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yasobanuriraga Urukiko Rukuru kuri uyu wa gatatu avuga ko nta kintu na kimwe ajya akora agambiriye gutinza urubanza nk’uko byari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibi cyaha.
Umunyamakuru w’Umuseke wari mu iburanisha rya none avuga ko Mugesera yasobanuriraga Urukiko ko akeneye kubanza kumva amajwi yafashwe ubwo hatangwaga ubuhamya bw’Abatangabuhamya babiri yagombaga kunenga ibikubiye mu buhamya bwabo.
Nk’uko bikubiye mu ibaruwa y’inzitizi (requette) uregwa (Mugesera) n’umwunganira bashyikirije Urukiko Rukuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri gusa ikaza kurugeraho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, bagaragazaga ko ubwo bateguraga igikorwa cyari giteganyijwe uyu munsi cyo kunenga abatangabuhamya babiri bahuye n’imbogamizi babona zakemurwa no kumva amajwi y’ubuhamya bwatanzwe nabo, bityo bagasaba ko babanza bakayumva.
Ubushinjacyaha bubajijwe icyo buvuga kuri iyi nzitizi bwavuze ko n’ubwo ibaruwa ikubiyemo iyo nzitizi itigeze ibageraho ariko ibi byifuzo by’uregwa bigamije gukomeza gutinza urubanza.
Umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha, yagize ati “ n’ubwo tutazi iyo requette ariko turabona ibi ari uburyo bwo gutinza urubanza ku bushake kuko mu iburanisha riheruka niwe wanihitiyemo abatangabuhamya agomba kuvugaho ndetse anabashyikiriza urukiko”.
Ahawe ijambo, Mugesera mu ijwi ryuje agahinda yagize ati “ iyo Ubushinjacyaha buvuze ngo Mugesera ntinza urubanza…biranshavuza…bikamena umutima”.
Akomeza asobanurira Urukiko ko n’ubwo arirwo rwa mbere rukwiye kwifuza ko uru rubanza rwihuta ariko ari ngo ni we wa mbere ubyifuza kurusha abandi bantu bose.
Ati “ ko mureba imyenda bambaye (Abashinjacyaha), mukareba n’iyo nambaye, ni inde ushaka kuva muri uwo mwenda?…ni jye, kuko ndashaka kuburana byihuse nkavanwaho iki cyasha cy’icyaha nambitswe.
Nanjye ndashaka kujya kwidagadurana n’abandi, tugasangira bierre,… ariko rwose ndashaka ndetse bikomeye cyane ko iki cyaha kimeze nk’icy’inkomoko kimvaho”.
Mugesera yavuze ko ahubwo iyo yumvise ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ko atinza urubanza we abibona nko kumusebya, agira ati “ umutima wajye n’ubwenge bwajye byose ndababwiza ukuri ko bi ari ukunsebya imbere y’Urukiko”.
Urukiko rwabwiye uregwa ko ibyatangajwe n’aba batangabuhamya yabishyikirijwe n’ubwanditsi bwarwo mu nyandiko mvugo bityo ko aribyo yari akwiye kugenderaho ategura kunenga cyangwa gushima ibyavuzwe n’Abatangabuhamya.
Uregwa yavuze ko bitari kumworohera kuko kugira ngo agire icyo avuga kuri aba batangabuhamya mu buryo butajegajega agomba gushingira ku byavuzwe neza neza nabo kandi ko nta kindi cyabimufashamo atari ukumva ayo majwi (enregistrement).
Mugesera yise aba batangabuhamya inzobere mu icurabinyoma
Urukiko rumusabye kuvuga kubyo yabashije gutegura yabonaga bidasaba kubanza kumva amajwi, uregwa yasabye Urukiko n’Ubushinjacyaha gufata inyandiko mvugo yakoreshejwe n’Ubushinjacyaha z’aba batangabuhamya babiri aribo Callixte Rwasubutare na Andre Sinayobye kugira ngo agire icyo azivugaho.
Yabanje kugenda abarangira imvugo (quotes) bagenda barebaho, maze agira ati “ murebye neza izo ‘quotes ‘usanga aba batangabuhamya ari inzobere mu icurabinyoma,… ni ibinyoma byigenza”.
Urukiko rwahise rumusaba kuvuga ku buhamya bwatangiwe mu iburanisha aho kwifashisha izi nyandiko mvugo bakoreshejwe n’Ubushinjacyaha, uregwa avuga ko n’ubwo buhamya agomba kubwifashisha kuko bwamutanzweho kandi byose byakozwe n’abatangabuhamya bamushinjije.
Abajijwe niba nta bindi yateguye kuri aba batangabuhamya, Mugesera yavuze ko atari kubona uko abitegura atabanje kumva amajwi ariko ko ashobora kubikora mu gihe Urukiko rwaba rutamwemereye kubanza kumva ayo majwi.
Hashingiwe ku kuba mu iburanisha riheruka impande zombi zarumvikanye ko uregwa azakomeza kunenga ubuhamya bw’abatangabuhamya, ndetse uregwa akaba atabashije kugaragaza imbogamizi yahuye nazo mu gutegura iki gikorwa, Urukiko rwanzuye ko aba batangabuhamya uko ari babiri batazagarukwaho muri iki cyiciro ko biramutse binakozwe hakwifashishwa inyandiko.
Iki cyemezo nticyanyuze uregwa ahita anakijurira avuga ko bibangamiye uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga bwo gutegura urubanza, kugirira urubanza mu ruhame kandi ruboneye.
Iburanisha ryimuriwe kuwa 18 Werurwe, uregwa akomeza kunenga cyangwa gushima ubuhamya bw’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
21 Comments
Ngo nagahinda keshi !!!! mana we yibaye mwari muzi abo yagateje ahubwo nonese arahakana ibyo yavugiye kukarubanda nubu ijwi rye rihora ringaruka mumatwi ibyiza yakavuze ati nagirango shimwe na leta yariho cyangwa se wenda niba muri we hari hasazwemo ubugome nawe akabyemera ,aho guhora ashakisha amananiza ukuntu asa ntiyaragakwiriye kwifuriza abandi kubashora iyanyabarongo bazira ubusa .
Ariko uko mubizi, ninde wemera icyaha noneho uyu akaba uwa kabiri? Umuntu yica umuntu hari ibimenyetso simusiga, agatsemba ati shwi daaa, sinabikoze. Ibi biramenyerewe. Hari uwo inkiko zitabereye barabisuzuma byamufata agafungwa uwo zabereye nawe bakarangiza yagizwe umwere, kdi akaza agaturana nabamuhamyaga, n’abo yiciye bagaturana barebana ay’ingwe.
ariko maze kubona ko mugesera yasaze mbona rwose yarasaze kandi ubona binakabije rwose
Uyu muntu nimwe mumworora . Ese ubundi murabona azabemerera ibyo yakoze ? Gusa imvugo ze mu rubanza ziradutoneka twe twacitse kw’icumu. Asabarushya paka , Mushatse mwamucira urubanza hakiri kare kuko nawe ubwe aziko yahemutse kandi indakwanze ntijya ivamo ndagukunze. Mukatire Icyo giterahamwe cyamaze abantu cyo gukomeza kugora abantu. Hari ibindi bibabaje u Rwanda n’abanyarwanda kurusha Guta igihe kuwabahekuye. Ni agahinda rwose !!
Njyewe mfite ikibazo gikomeye, Mugesera yavuye mu rwanda muri 1992 imyaka 2 mbere y’uko jenoside ikorwa.Arazira ijambo yavugiye muri komini y’iwabo nk’umwe mu bayobozi ba MRND.Dushatse kumenya ibyo Rucagu yavugaga icyo gihe twasanga uwaseserzaga abandi arinde? Mugesera arazira akarimi ke nta n’ingufu yarafite muri MRND icyo gihe yakomaga amashyi akabyina imbyino kurusha ba nyirayo kugirango wenda bamuhe ako ka bourse yigire hanze.Ibyo byaracitse se, biracyariho usibyeko bivugwa ukundi, ariko abanyarwanda tuzi gutandukanya icyatsi n’ururo.
MUKAMANA we mujye mumenya ko abatubanjirije bari bazi kwitegereza, baravuga bati “Ntacyo bitwaye irabanza hanyuma icyo wakoze igaheruka ” niba nawe ujya ukoma ayo mashyi nkuko ubivuga ngo wibonere ibyo urarikiye, ubwo nawe witegure ko bizakugaruka.
inkomamashyi.com
arabeshyera ubusa azakatirwa tu ! akarenze umunwa karushya ihamagara
Mwe kurakazwa nibi yigira !!!!
Ibi yibwira yuko agorana nyamara ni byiza ku hazaza h’u Rwanda …,azisanga yavuze amabanga y’interahamwe menshi tutari kuzamenya bityo bidufashe mu bundi buryo ” ibyo bita amayeri y’imfura ishirira mo ngo itegure ibyejo”
Ex ntoya ; mukwiregura kwe akenshi ntibibura undi bishinja ,abatangabuhamya bamushinjura akenshi bisanga bavuze irije “rizabakora ho ejo hazaza”
Cash bitwara nabyo ntacyo kuko hari inkunga nyinshi iva hanze kubwizi manza !!!
Ahubwo nakomereze ahoooo
Naho biere yifuza…, hehe nayoooo….
MUKAMANA,wiyobya uburari ujijisha abanyarwanda.Ijambo Mugesera yavugiye iwabo ku Kabaya yarivuze ari iumukozi mukuru muri Leta ya Perezida Habyarimana.Ndetse yari yaranakoze muri Permanence ya MRND ku Kimihururu avuye kuba umwarimu muri Kaminuza i Nyakinama.Nta bourse yindi yarakeneye kuko yariyaraminuje yarabonye Phd muri Canada.
Niba ushinja Rucagu ko yavuze nk’ibyo Mugesera yavuze, rwose uzatange ikirego mu nkiko z’u Rwanda gisuzumwe.Kandi umenye ko icyaha ari gatozi.Buri wese aribarizwa kuri iyi si.Ndetse na nyuma y’ubu bungingo bushira ngo nitugera imbere y’Imana buri wese azibarizwa.
Mugesera iki cyaha yagikurikiranyweho n’ubutabera bwo mu Rwanda igihe cya guverinoma y’inzibacyuho yarivuye mu masezerano ya Arusha.Minisiteri y’ubutabera yayoborwaga na opposition harahawe PL (Parti Libéral).MRND ibonye byakomeye ihungisha huti huti Mugesera yerekeza muri Espagne aho yavuye ahabwa ubuhungiro muri Canada.
NTIMUKATUJIJISHE RERO BYOSE TURABIZI!
Ni byiza niba yari yarakulikiranwe na gvment y’inzibacyuho.Bamuregaga jenoside icyo gihe se?
yavuganye agahinda kenshi? we kuki adatekereza abo yagateye?
ariko Democratie ninziza ararya akanywa NGO agshinda ! ubwo no ubutesi.
Kamanzi
Jyu soma usobanukirwe.., ibyo ubaza biri mwibyo usomye ukabona kubaza.
Keretse niba usoma utaruka !!!!
TUBANAMBAZI
Urakoze kwizo info tutari tuzi….
Biriya yabivuze 92 kandi ibyo yigishije byarakuriijwe kandi birahari. Tubanambazi ibyo avuze nanjye niko mbizi ninayo mpamvu genocide yakorewe abatutsi yateguwe , ibyo aribyo byose nakomeze yishongore icyo nzicyo nuko amaherezo yinzira ari munzu. ntazatura ku isi si ibuye kandi niba atarasaze akaba agitekereza umutimanama we niba akiwugira ngirango hari icyo umwongorera. imyaka yaburagije inkiko za Canada ntiragira aho igera kuyo amaze mu Rwanda azakomeza yishongore kuriya ngo umujinya wimbwa ushirira mu murizo. biere??? akumbuye budweiser , molson canadian????
Kamanzi, ibyago mugira n’uko Mugesera yafashwe akagarurwa mu Rwanda kandi akaba ari ho arimo aburanishirizwa.Icyi gikorwa ubwacyo n’intsinzi ku bakorewe jenoside no ku banyarwanda bose bakunda amahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda.
Ibisigaye byose n’amagambo y’amatakirangoyi.Nibamureke akomeze ate ibitabapfu amaherezo y’inzira ni munzu.Mwabishaka mutabishaka Mugesera ashaje nabi, azasiga umurage mubi mubo yabyaye kandi azapfana agahiri n’agahinda! Ngiyo ingaruka y’ubugome.Nyamara uwavuga ukuntu Mugesera yagiye akabiriza mu buzima bwe bwose yerekana ko ari UMUKIRISITU ukomeye cyane muri KILIZIYA GATOLIKA, bitera kwibaza kuri kamere y’umuntu koko!
Shimye ibitekerezo byatanzwe, ariko kurijye icyangombwa suko MUGESERA yemera icyaha kuko ibyo yavuze birazwi abacitse ku icumi, ababarokoye n’abakunda amahoro twishimire kuba MUGESERA yarashyikirijwe u RWANDA ntagutsinda birenze ibyo Leta yacu Imama ijye iyikomeza gusa.
Nicyo kwiga bivuze, iyo aza kuba ari rushati yari kurya iminwa, ndetse kubera kubura icyo avuga, kumukatira birihuta nk’umurabyo. ndabakangurira kwiga ariko ntimuzige guhuguza, muzige ubunyangamugayo. naho we aratanga akazi ngo iminsi ijyembere afite abo baganira kandi ibisobanutse. nyuma y’urubanza azongera kuganira nande iby’amategeko ko ari ujuba iyooooo kugeza ashaje.
@ Mukamana
Ako ka bourse yashakaga akoresheje amagambo y urwang0 atuma abatutsi barimburwa,wowe uwagakoresha ngo bakurimbure n abawe wabyishimira?ikibazo cye ndumva ukigira ubusa kuko utari umututsi ngo wumve uko byari bimeze.Ubaye nkawawudi wavuze ngo uwavugirije abantu induru ngo babavumbure nta ruhare yagize mw iyicwa ry abo. Yewe Rwanda we!!
ngo arashaka inzoga hahahaha ntayo azanywera hanze cyeretse nayinywera muburoko arimo kuko harimo interahamwe nyinshi zizayimuheramo ariko hanze ntibishoboka azarinda apfa urwimbwa zipfa
Bene data hashimwe Yesu kuko atareba nkatwe kuko iyaba nkatwe ntawari gusigara,tekereza ngo ibyo biterahamwe none se ni dukomeza gutya bizagenda gute?mbese ubu ntamuntu uggipfa abafpuye bose biswe ninterahamwe? Abapfa se bicwa nande?ninterarahamwe?byose Imana Irabizikandi umunyabyaha wese azahanwa nudaca urwakibera
Mugesera ati abatutsi mubanyuze iya nyabarongo,mbese yaba yarabikoze? Kagame ati bariya bahutu bari hariya hakurya nzabasangayo kandi yarabaritaguye,nonese banyarwanda ubwo ari Mugesera na Kagame uwagombye gucirwa urubanza ni nde???
Haruna we! Ndumva uri umuswa cyane ubaza ikibazo umaze gutanga igisubizo. Uwacirwa urubanza – ukwiye gucirwa urubanza – uzacirwa urubanza – ni uwakoze ikibi ni Mugesera wateguraga jenocide kandi bene wabo bari bafatanyije bakayikora uko yabibashishikarije. . Naho uwarokoye u Rwanda akaba atuma nawe ubu ugishobora guhumeka – n’aho wanduza umwuka – akwiye ishimwe n’imidari igihumbi.Yasanze aho hakurya abana b’abanyarwanda bafashwe bugwate n’abagizi ba nabi ,abagarura iwabo, afasha no gusubiza ibuntu abatari barareshegeshwe n’ububi. Reba rero urubanza, witugarura mu macakubiri. Witana uta ibinnyita. Garuka i Rwanda.
Comments are closed.