Digiqole ad

COPEDU Ltd ni yo yonyine ifite inguzanyo yagenewe umugore gusa

Ku nshuro ya 40 mu Rwanda hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore muri Stade Amahoro kuri iki cyumweru taliki ya 8 Werurwe 2015 COPEDU Ltd yifatanyije n’abanyamuryango bayo mu birori byo kwizihiza uwo munsi. Iki kigo cy’imari kivuga ko ari ibyishimo kuri bo kuba bafite inguzanyo yihariye yagenewe umugore ngo yiteze imbere.

(Ibumoso)Festus Gasigwa  umuyobozi wa COPEDU Ltd, (Hagati) Uwamariya Caritas ushinzwe ishami ry'ubucuruzi muri COPEDU Ltd
(Ibumoso)Festus Gasigwa  umuyobozi wa COPEDU Ltd, (Hagati) Uwamariya Caritas ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri COPEDU Ltd

Iki gikorwa cyabimbuririwe no kwiruka abantu basiganwa ku maguru, abagore bari baje kwizihiza umunsi wabo bakaba aribo bitabiriye iki gikorwa.

Abasiganwa baturukaga kuri Stade Amahoro berekeza ku Kimihurura, bakongera kugaruka kuri Stade Amahoro, ahatangiwe ibiganiro bitandukanye bishingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Munyarwandakazi komeza imihigo mu iterambere rirambye.”

Esther Mukasekuru w’imyaka 32 umaze imyaka ibiri yizigamira muri COPEDU Ltd yabwiye Umuseke ko nyuma yo gukangurira umugabo we kubitsa muri COPEDU Ltd, ubu bamaze kubona ibyiza byayo kuko bamaze gusezera ku bukode bw’inzu.

Caritas Uwamariya ushinzwe ishami ry’ubucuruzi, wavuze mu mwanya w’umuyobozi wa COPEDU Ltd, yavuze ko kuba iki gikorwa cyabimburiwe na siporo ari uko ufite umubiri mwiza aba afite ubuzima bwiza kandi ko ubuzima bwiza bugeza umuntu ku iterambere.

Yagize ati “COPEDU Ltd tumaze kugera ku ntabwe ishimishije mu guteza imbere umugore kuko ubu COPEDU Ltd ni yo ishobora gutanga  inguzanyo yagenewe umugore gusa.”

Speciose Nyiraneza,Ushinzwe imiyoborere myiza muri komite nyobozi y’inama y’igihugu y’Abagore yavuze ko umubare wa 64% w’abagore baba mu nzego zifata ibyemezo mu Rwanda, ari intambwe ikomeye ku Banyarwandakazi kuko kera ngo uwashakaga ubukene yazanaga umugore, ariko ubu ku bufatanye na COPEDU Ltd umugore yahindutse umunyamigabane.

Nyiraneza ati “Nta gikorwa gishobora gukemura ibibazo umunsi umwe, ni byo koko turacyafite ibibazo by’amateka nk’abagore kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi kuko umugore mu Rwanda yatangiye kugira ijambo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Hon. Nikuze Noura, umwe mu bagore bari mu rwego rufata ibyemezo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko ari byiza ko abagore bakomeza gushyira hamwe babwirana aho bitagenda neza kugira ngo umugore akomeze kugira agaciro.

Mu myaka 18 COPEDU Ltd imaze itangiye ibikorwa byayo, imaze kugera kuri byinshi birimo gutanga inguzanyo yihariye ku bagore nta ngwate basabwe, bakayihabwa bakoresheje umutungo wimukanwa bafite bagatera imbere bakagera no ku mutungo utimukanwa.

COPEDU Ltd ifite amashami arindwi hirya no hino mu mujyi wa Kigali ari na ho yatangiriye ndetse ikaba itangiye ibikorwa byayo mu Ntara aho yamaze gushinga imizi mu Ntara y’Uburasirazuba ikaba iteganya gufungura irindi shami tariki 15 Werurwe 2015 i Rutsinda, ikaba yari yemeje kandi gusoza umwaka wa 2015 imaze gushinga imizi mu Ntara ebyiri ziyongera ku ho yagejeje ibikorwa byayo uyu munsi.

Abayobozi ba Coopedu ltd barimo n'umuyobozi mukuru nabo bakoze amarushanwa
Abayobozi ba Coopedu ltd barimo n’umuyobozi mukuru nabo bakoze amarushanwa
Abana bari hagagti y'imyaka 15 na 18 bari batangiye isiganwa ry'  ibirometero 5
Abana bari hagagti y’imyaka 15 na 18 bari batangiye isiganwa ry’ ibirometero 5
Abana bari mukingero kiri hagati y'imyaka 15 na 18 batangiye amarushanwa yabo
Abana bari mukingero kiri hagati y’imyaka 15 na 18 batangiye amarushanwa yabo
Uyu niwe wabaye uwambere mu bakobwa n'abadamu barengeje imyaka 18
Uyu niwe wabaye uwa mbere mu bakobwa n’abadamu barengeje imyaka 18
Abana bo mu kicyiro cy'imyaka 12 na 14 nabo birutse ibirometero 3
Abana bo mu kicyiro cy’imyaka 12 na 14 nabo birutse ibirometero 3
Umwe mu bana basize abandi yinjira muri stade
Umwe mu bana basize abandi yinjira muri stade
Ababyeyi benshi bashishikajwe no kureba impano z'abana babo
Ababyeyi benshi bashishikajwe no kureba impano z’abana babo
Ibihembo birimo idikombe, imidari n'ibindi bihembo byose hamwe bifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 999 200 y'u rwanda
Ibihembo birimo igikombe, imidari n’ibindi bihembo byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 999 200 y’u Rwanda
Hahebwe batandatu babaye abambere mu birometero 3
Hahembwe batandatu babaye aba mbere mu kwiruka ibirometero bitatu
Umugabo n'umugore we bakira igihembo cyabo
Umugabo n’umugore we bakira igihembo cyabo
Justine Iradukunda wabaye uwa mbere mu kiciro cy'imyaka 14-18 yavuze kuba yizihiza umunsi w'abagore akiri muto bizamufasha kugere ikirenge mu cya Madame Jeannette Kagame
Justine Iradukunda wabaye uwa mbere mu kiciro cy’imyaka 14-18. Ngo yifuza kuzagera ikirenge mu cy’umufasha w’Umukuru w’igihugu Jeannette Kagame
Abagabo b'ibikwerere nabo bitabiriye amasiganwa
Abagabo b’ibikwerere nabo bitabiriye amasiganwa
Umusaza w'imyaka 55 niwe wabaye uwa mbere mu barengeje imyaka 50
Umusaza w’imyaka 55 niwe wabaye uwa mbere mu barengeje imyaka 50
Basoza amarushanwa bananiwe biteraho utuzi
Basoza amarushanwa bananiwe biteraho utuzi
Batatu babaye aba mbere mu bagabo bari kumwe n' ababahebye
Batatu babaye aba mbere mu bagabo bari kumwe n’ ababahebye

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NIBYIZA PE, COPEDU NIKOMEREZE AHO. JYE UBUHAMYA NABATANGIRA NUKO BAGIRA SRVICE NZIZA PE. HABA KURI CAISSE NO MU NGUZANYO. NIBAKOMEREZE AHO GUSA KUBIJYANYE N’IBGUZANYO BONGERE BAGABANYEHO IGIHE KIBE GITO KURUSHAHO NIBA BISHOBOKA! . UBUNDI MUBYUMWERU BITATU UDEPOJE IBARUWA ISABA INGUZANYO UBA WABONYE INGUZANYO YAWE KURI COMPTE

Comments are closed.

en_USEnglish