Rubavu: Habaye kutumvikana no guterana amagambo mu nama Njyanama
*Komite Njyanama na yanenze Komite Nyobozi gukerererwa mu mihigo
*Mayor na ‘Gitifu’ w’Akarere bateranye amagambo ku nshingano zabo
*Njyanama yanze ibyo guhimba ko umuganda winjiza miliyoni 600
*Ikibazo cy’isoko rishya rya Gisenyi cyatumye basohora abanyamakuru
06 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa gatanu Inama yaguye yahuje Komite Nyobozi n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu. Yari inama yitezwemo byinshi, yagaragayemo kutumvikana no gutera amagambo kw’abayobozi ndetse bigeze ku kibazo kimaze igihe kivugwa cy’isoko rya Gisenyi basohoye abanyamakuru bavuga ko itegeko ribiteganya.
Muri iyi nama Abajyanama banenze komite Nyobozi uburangare mu kwesa imihigo (ya 2014-2015) kuko mu mezi umunani ashize Rubavu iri ku kigero cya 54,7% mu gihe hasigaye amezi atatu ngo bagaragaze uko imihigo yagenze.
Komite Nyobozi yatunze urutoki Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ko ari mu badindiza imihigo kuko ngo adatanga amafaranga yagenewe ibikorwa by’imihigo.
Kutumvikana kw’aba bayobozi byatumye umuyobozi w’Akarere Sheikh Hassan Bahame aterana amagambo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mu ruhame aho yabwiye Abajyanama ko kenshi bamusaba amafaranga yo kurangiza ibikorwa biba byaragenwe ariko uyu munyamabanga akayaryamaho.
Christopher Kalisa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yahise avugira aho ko abagize Nyobozi baza basaba amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ngo baddashobora kuyahabwa muri ubwo buryo.
Abajyanama banenze komite Nyobozi ihimba cyane bimwe mu bikorwa, nk’abo bavuga ngo umuganda winjiza kandi uzakomeza kwinjiza miliyoni 600 ku mwaka.
Dr Cyeze Emmanuel umwe mu bagize Njyanama yavuze ko mu byo bahize bavuga ko umuganda winjiza uzanakomeza kwinjiza miliyoni 600 ku mwaka ko ari menshi cyane kuko buri wese azi uko umuganda ukorwa buri kwezi n’umusaruro utanga.
Isoko rya Rubavu ryatumye abanyamakuru basohorwa
Muri iyi nama Abajyanama bagarutse ku buryo bimwa amakuru na Nyobozi ku bijyanye n’imitangirwe y’amasoko mu karere, mu gihe ngo hari imbogamizi kuri ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko batayafitiye ubsuhobozi ntibarangize ibyo bapatanye bikadindiza iterambere ry’akarere n’imihigo ntiyeswe.
Ubwo bahaga umwanya komisiyo y’ubukungu ngo igeze ku bajyanama ibyo bagezeho mu iperereza ku kibazo cy’isoko ryatanzwe ryo gukomeza kubaka isoko rya Gisenyi, bahise basaba ko inama ikomereza mu muhezo ngo nk’uko ngo biteganywa n’itegeko.
Abanyamakuru bose bahejwe ndetse n’abajyanama b’imirenge n’abandi bari baratumiwe bahita bitahira.
Isoko rishya rya Gisenyi, rimaze imyaka irenga ine ritaruzura nyuma y’uko Akarere katangiye imirimo yo kuryabaka ryagera hagati igahagarara kubera kubura amafaranga, hafashwe umwanzuro wo kurigurisha abikorera ibi bivugwa ko byakozwe mu buryo butanoze ndetse bamwe bavuga ko habayemo ruswa.
Iyi nama Njyanama irangiye abanyamakuru begereye umuyobzi w’Akarere ka Rubavu ku biro bye ngo asobanure ku kibazo cy’iri soko ry’Akarere uko cyavuzwe muri iyi nama, uyu muyobozi yahise yinjira mu biro arifungirana asaba Umunyamabanga we kubwira abanyamakuru ko nta n’umwe avugana nawe.
Amakuru agera k’Umuseke ni uko iyi komisiyo ishinzwe ubukungu yasobanuye uburyo isoko ryagurishijwe Komite Njyanama igasanga bififitse igasaba ko iyo komisiyo yongera gukora iri perereza kuri iki kibazo ikazatanga raporo mu nama y’ubutaha.
Perezida wa Njyanama we nyuma y’iyi nama yatangaje ko ibyo bizeho uyu munsi ku kibazo cy’iri soko babyize mu muhezo bityo ntacyo yahita abitangazaho ariko ko bazabitangaza mu nama y’ubutaha.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
13 Comments
Akazi ni ako.Amakuru wapi.Ikimwaro kandi.
Ubonye iyaba ni inteko ishinga amategeko ari uku yakoraga!
Kibwa,
usanga se Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda idakorana neza n’ubuyobozi bwite bwa Leta?
Kibwa, none se ntiwiyumviye ko ejobundi perezida yavuzeko abayobozi bakorana nawe bose ari stupid?
Aho ikosa ryaba ari irye nawe baba ari abafatanyabikorwa. Kubatuka rero nawe yaba yitutse kuko ni the same team. Ereg biterw no gutechnica bizanwa n’ubwoba baba bamufitiye, ibyo nibyo akwye kureba gutyo abakozi bagakora bisanzuye.
Iri soko rya Rubavu aho bukera rirakora akantu!
Nyamara birakomeye! Ari abarigurishije,ari abariguze,nibabe bashaka hakiri kare abunganizi mu by’amategeko! Mbivuga ngo ni aya Ndongo!
Aho bigeze ibyamatekinika bari barihaye batubeshya ngo tugeze kwibi tugeze kwibi kandi ari mucyuka biraza kubakoraho.
Gusa naba gira inama.yokutihagararaho hakajya bavugisha ukuri kuko babeshya niko ibintu birushaho kuzamba.
Niba u Rwanda rwarihaye intego 2020 Hakaba hasigaye imyaka itanu gusa ntanakimwe cya makumyabiri barageraho cyibyo bari bariyemeje,
Bakaba bakomeza babeshya abaturageko iterambere rigeze kure,
Ibyo nibibi cyane kuko umusi bamenye ukuri bazabishyuza muzabura aho mureba.
Rubavu mwateye intambwe kuba mutatinye abayobozi banyu mukababwiza ukuri aho ikibazo kiri. Yibaye hose bajyaga bavugisha ukuri badatinya ndetse ninteko na sena byurwanda, ibintu byahita bijya muburyo.
Ese imihanda yo mu mujyi rwagati nayo ko mbona yadindiye aho ntihaba harimo ,ibifi binini byungukira mu kudindira bishaka ,akantu?
@Bikora: Icya mbere Perezida Kagame ntawe yise stupid. Icya kabiri, ntangajwe no kumva uvuga ko kuba batesa imihigo bakabeshya ngo biterwa no gutinya Kagame! Niko, Kagame hari uwo akorera imihigo cyangwa ategeka kuvuga ko azaba yageze ku kintu iki n’iki ? Ubu koko ukurikije iyi nyandiko, iyi mikoranire idahwitse hagati ya Mayor n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa bigaragara ko ididindiza ishyirwa mu bikirwa ry’imishinga itandukanye ihuriye hehe no kuba ngo Kagame adatuma bakora bisanzuye nk’uko ubyise? Ubu kubeshya ko umuganda winjiza miliyoni 600 bihinduka ikosa rya Kagame gute ? Amakosa yakozwe mu iyubakwa ry’isoko Kagame ahuriye hehe nayo koko ? Kagame nawe yaragowe rwose! Ndabona uzageza aho uvuga ko ibibazo biri mu rugo iwawe ari Kagame ubigutera! Icyo nshaka kuvuga ni iki : ntitugakore amakosa cyangwa ngo twe gukora ibyo tugomba gukora hanyuma ngo tubigerekw ku bandi!
@Sage, kuki mukunda kunenga mukanavuga ibyo mutazi? Vision 2020 wakoze evaluation? Wagendeye ku zihe indicators zituma ugaragaza iriya percentage? Kwanga no guharabika Igihugu cyanyu ntibibahesha ishema na gato.
Ariko Kagame yaragowe! Abo avura amaso nibo bayamukanurira.
Umva Kalinda, ikibazo si Kagame. Ahubwo umwami ntiyica hica rubanda. Abo Bantu bitwa ko bigererayo nibo usanga barigize intakoreka kuko no bumva ntaho waca NGO uvuge ibyo bakora bidahwitse, kandi we agenda avuga ibibi gusa kuko nta wivuga amabi. Uzegere bamwe ba depite bakubwire amateka y’uwo gitifu kandi nibatabivuga intero ni ya yindi. Harebwe ikibazo cy’abo Bantu bavuga ko bigererayo bahora mu kuneka bidashira, akazi kagakorwa my bwoba buried gihe. Ntiwakora gutyo igihugu gitere imbere, cyangwa my kazi hajyemo abantu bameze gutyo.
Ok. Nitwemere ukuri. U Rwanda rufite ambitions nyinshi ariko ukuri n’uko nta “human ressources” icyo nakwita ubushobozi bwa kimuntu bwinshi igihugu gifite… mu gihe ubwo bushobozi bwa kimuntu buzaba bukiri ikibazo mu Rwanda, kandi igihugu gifite ambitions nyinshi (imihigo n’urugero), abayobozi bazarwara intwara yo mu mutwe isa n’ihahamuka kubera kwiyemeza gukora byinshi, badafitiye ubushobozi…
Comments are closed.