Digiqole ad

“Njye na bagenzi banjye tugiye kujurira” – Ntamuhanga

06 Werurwe 2015 – Cassien Ntamuhanga wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko Rukuru mu cyumweru gishize yabwiye Umuseke kuri uyu wa gatanu ko agiye kujuririra umwanzuro w’Urukiko, ndetse ko uyu mugambi awusangiye na bagenzi be Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi.

Cassien Ntamuhanga wari umunyamakuru n'umuhanzi Kizito Mihigo mu rukiko. Photo/Daddy Sadiki Rubangura/UM-- USEKE
Cassien Ntamuhanga wari umunyamakuru n’umuhanzi Kizito Mihigo mu rukiko muri Nzeri 2014. Photo/Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE

Ntamuhanga yaburanye ahakana ibyaha byo kugira uruhare mu kurema umutwe w’iterabwoba, gucura umugambi w’ubugambanyi n’icyaha cy’iterabwoba yaregwaga, kimwe na Dukuzumuremyi wahanishijwe imyaka 30, Kizito Mihigo we yaburanye yemera ibyaha yaregwaga anabisabira imbabazi ahanishwa imyaka 10 y’igifungo.

Kuri gereza ya Kimironko aho Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bafungiye, kuri uyu wa gatanu Ntamuhanga yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko kuva bava mu rubanza abunganizi bari bahawe n’Urugaga rw’Abunganizi batarabageraho.

Avuga ko ariko hari undi mwunganizi bategereje bagategurana ubujurire ku myanzuro y’Urukiko Rukuru. Ubu bujurire ngo abusangiye na bagenzi be.

Nubwo adafunganye na Kizito Mihigo, we ufungiye muri Gereza nkuru ya Kigali, Ntamuhanga avuga ko na Kizito ashaka kujurira, ndetse ngo ari we wamuhaye igitekerezo ko bakwiye guhita bajurira igihe bari bamaze gusomerwa imyanzuro y’Urukiko.

Kizito Mihigo wahanishijwe imyaka 10 y’igifungo, ngo yaba atarishimiye imikirize u’urubanza kuko iki gihano kiremereye ugereranyije n’uburyo yaburanye yemera ndetse n’ibihano biteganywa ku byaha yaregwaga. Kugeza ubu ariko we ubwe ntacyo aratangaza ku myanzuro y’Urukiko.

Kizito Mihigo yahamijwe ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Agnes Niyibizi na we bareganwaga, nta cyaha cyamuhamye yagizwe umwere n’Urukiko.

Ntamuhanga ntabwo yavuze igihe nyacyo ubujurire bwabo bazabugeza mu rukiko.

Jean paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Murakkubirwa kabili iba aho gusa imbabazi muhise mo kuyoka media mwivogonyo !!!

  • nibahame bumve urwishigishiye ararusoma kandi ibihano bakatiwe n’ibihembo by’ibyaha bakoze.

    • Babikoze muri kumwe se wa Mugore we
      ntimugapfe guhomomwa
      Bizwi na nyagasani Nababafunze

  • Sinarinzi ko mu magereza yo mu Rwanda abafungwa basigaye bagirana ibiganiro n’abanyamakuru!
    Naho ubundi kujurira ni uburenganzira bwabo rwose nta n’ikidasanzwe kirimo.
    Ariko mukosore ngirango uriya munyamakuru yakatiwe 25 aho kuba 35 numva yakatiwe mugenzi we demob.

  • nuburenganzira bwabo babikore.

  • kizito wareka kujurira imyaka 10koarimike jurira bazagukubite nka30 bariyabantamuhangabo nibajurire 30 nubundi ninkokukwica uhagazetu

    • Uwayigufunga nibwo wamenya ko ari myinshi, uzi ko umwana uvutse aba ageze muwagatanu primaire? Ubwo se mumyaka icumi Kizito azaba akimariye iki? Azaba ari muzehe Kizito kandi ataranashaka. Nibace inkoni izamba bamuhe 2 nabwo azaba yumvishe niba aruwumva.

  • Ni bili yu munyururu irakaze !!!!

    Jye mbona byose yabovamo agapfukama agatakambira ibukuru bagaca inkoni izamba nawe agacika ku murengwe wo kwifuriza ipfu abo ataremye nibuze !!!

  • Ahubwo nakore mu nganzo abe ahimba asohore indirimbo zitanga isomo ubu yabara urwo yaciyemo nibuze kuririmba byamworohera gukurikira ijyana yaba yibuka ibyo arimo acamo no eho imbabazi zikagira aho ziva.

    Naho ibyo kujurira azisanga apfunyikiwe 50ans yubu ginga

  • Abanyarwanda bacumugani ngo ntawuburana numuhamba.

  • ARIKO SHAHU HARIMO ABASHINYAGURA N’ABAFITE UMUTIMA WA KIMUNTU GUSA MWESE MWIBUKE KO AGAHWA KARI KUWUNDI GAHANDURIKA YA KIZITO MIHIGO NA BAGENZI IBYABO BARABIZI KANDI UMUNTU NIMUGARI CYANE NIBO BAZI IBYO BAKOZE NINABO BAZI IMPAMVU BASABYE UBUJURIRE KANDI MUBYUKURI KUJURIRA ICYEMEZO CY’URUKIKO N’UBURENGANZIRA BWABO BOSE KANDI BABYEMERERWA N’AMATEGEKO GUSA NUKO MBONA MWABIGIZE INTAMBARA MUKUJURIRA KWA KANDI KUJURIRA ARI IBINTU BISANZWE EREGA KUJURIRA S’IBINTU BYA HATARI N’IBINTU BISANZWE PE SAWA RERO IMANA IBARINDE MWESE BAY

Comments are closed.

en_USEnglish