Digiqole ad

DRC: Umugabo urya ABANTU yakatiwe imyaka 5

Umugabo washinjwaga kurya abantu (anthropophagie) no gukacamo ibice umurambo yahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ari mu buroko no gutanga amande angana n’amafaranga yo muri Congo ibihumbi 500 ($545).

Urukiko ruharanira amahoro rw’ahitwa Tshela (Le tribunal de paix de Tshela), muri km 210 mu burengerazuba bw’icyambu cya Matadi (Bas-Congo), rwemeje icyaha cyo kurya abantu uwo mugabo nyuma y’uko afatwa amaze gutaburura umwana mu mva, umurambo we akawukatamo ibice nk’intongo z’inyama zo kuribwa.

Ibyo bintu, uyu mugabo yabikoze tariki 28 Gashyantare 2015, mu gace kitwa Vende, muri segiteri ya Nganda Nsundi.

Umwe mu bakorera imiryango itari iya leta, ahitwa Tshela, umuyobozi w’ako gace yaguye gitumo umugabo w’imyaka 29 arimo akarira inyama z’umuntu.

Wari umurambo w’umwana w’umuhungu w’imyaka 6, yari yashyinguwe mu irmbi ryitwa Camp Modèle, riri hafi y’ako gace ka Tshela.

Uwo mugabo wahamwe n’icyaha, yabashije gutaburura umurambo wa nyakwigendera, awukataguramo ibice 34, nk’intongo z’inyama yashoboraga kurya.

Uwo mugabo nubundi ngo yari yaracitse inzego za polisi. Yari yarahamijwe icyaha cyo kuba yarariye urutoki rw’umuntu, ahanwa n’abaturage bamugeza kuri polisi ariko aza gutoroka umunyururu, akaba yari agishakishwa.

Umuhuzabikorwa w’iiryango itari iya Leta muri Kongo Central, Valentin VangiNdungi, yemeje ayo makuru ariko avuga gereza y’aho Tshela, umutekano wayo utakwizerwa.

Valentin VangiNdungi asaba ko uyu mugabo yakwimurirwa muri gereza ya Molayi mu mujyi wa Matadi kugira ngo azarangize igihano yakatiwe n’urukiko.

Radio Okapi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bananiwe korora amatungo none bararya abantu!

Comments are closed.

en_USEnglish