Kaminuza y’u Rwanda yatangije uburyo bushya abanyeshuri basabamo imyanya
Kicukiro – Mu rwego rwo kwirinda gutinda gutangira bitewe n’abanyeshuri basaba imyanya nabi ndetse no kubona inguzanyo Leta igenera abanyeshuri ibinyujije mu kigo cy’uburezi REB, Kaminuza y’u Rwanda yatangije uburyo bushya bwo gusaba imyanya hakiri kare kugira ngo abanyeshuri batazabona inguzanyo batangire bashake imyanya. Batangaje ibi kuri uyu wa 05 Werurwe 2015 ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza i Mburabuturo ya Gikondo.
Umuyobozi ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda Prof. Nelson Ijumba yavuze ko ubu buryo bushya buzafasha abanyeshuri batandukanye kwiyandikisha kugira ngo barebe niba bazemererwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bityo bakaba bashaka amafaranga yo kwiga mu gihe Ikigo cy’igihugu gitanga inguzanyo REB kitabafashe mu bazarihirwa.
Iki kandi ni uko ubu buryo bwo gusaba imyanya hakiri kare buzafasha kaminuza gukorana na REB bashyikiriza iki kigo urutonde rw’abanyeshuri bemerewe imyanya muri kaminuza, maze REB nayo ibone uko ikora urutonde rw’abazafashwa hatabayemo kwibeshya nk’uko byagenze umwaka ushize.
Ubu buryo buzatangira ku munsi w’ejo tariki ya 06 Werurwe burangire tariki ya 05 Gicuransi uyu mwaka. Umunyeshuri agomba kubikorera kuri Internet cyangwa akajya muri Campus imwegereye bakamufasha.
Kugirango wemererwe kwiga muri kaminuza y’u Rwanda, umwaka wa 2015-2016, ugomba kuba nibura waratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu ishami wize.
Abanyeshuri bize ibijyanye na Siyansi bagomba kuba mu masomo abiri y’ingenzi bafite amanota 24 naho abize indimi, uburezi, ubumenyi bwa muntu n’ibindi bagomba kuba bafite mu masomo abiri y’ingenzi amanota 18.
Abanyeshuri batigiye mu Rwanda bo gusaba imyanya bazajya batwara impapuro.
Gusa nubwo Kaminuza y’u Rwanda iha amahirwe abanyeshuri b’abanyamahanga kuyigamo ntabwo babyitabira ari benshi kuko kugeza ubu ntibarenze 5%.
Nkuko n’umwaka ushize byageze, umunyeshuri wese ushaka gusaba umwanya agomba gutanga amafaranga ibihumbi bitanu(5,000) adasubizwa kugira ngo abashe gukoresha ubu buryo bwo kuri Interinet.
Aba bayobozi babajijwe impamvu kaminuza y’u Rwanda ikigaragara mu myanya ya nyuma mu ma kaminuza akomeye kandi yari barahuje amashuri makuru kugira ngo izamure ireme ry’uburezi, Prof.Nelson Ijumba yasobanuye ko imyanya kaminuza igaragaraho kugeza ubu ari imyanya yo mu bihe byahise, gusa ko mu myaka ibiri iri imbere Abanyarwanda bazabona itandukaniro.
Urutonde rwabemerewe kwiga mu kaminuza y’u Rwanda ruzasohoka mu kwezi kwa gatandatu, maze ukwezi kwa munani abanyeshuri bemerewe batangire kwiyandikisha.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
13 Comments
Harya ibi byo gushyiraho Rugigana uyobora universoté y’u Rwanda muri 2015 nabyo biri mu kwigira no kwihesha agaciro? Ibi bihabanye n’ibyo abanyarwanda dushaka ndetse n’abanyafurika twese.Harya iryo piganwa ryabereye he? ninde wasinye kuririya kontaro?
ariko Rwanda nako Africa waragowe!ubuse nkuyu muzungu ngo ni vice-president wa University y’u Rwanda kweri?colonisation izashira ryari kweri?ndakubwiza ukuri ubu amafrw ahembwa ni akayabo kandi atari umunyagihugu.kuberiki badafata umunyarwanda ushoboye ngo ayobore?naw buriya aba aduseka kuko iwabo ntiwabona umunyamahanga bahaye umwanya nkuu.birababaje
uretse abanye
shuri barangije amashuri yisumbuye 2014 abarangije mbere nabo bemerewe gusaba imyanya muri kaminuza yu Rwanda?
Ibi ni byiza cyane murabona KO kunenga hagamijwe impinduka nziza bitumye kaminuza ifata Icyemezo kizima.bravo kaminuza yacu.
Ayo mafaranga 5000 barayatanga he? mutubarize
Simba Tom ayo mafaranga 5000 bayatanga muri IBM bank cg BK ujyayo ukavuga services ushaka bakakwereka Account nber ya University of Rwanda.
None se ko nabonye amanota ari mu ma grade,umunyeshuri azamenya kuyabara gute mu mibare?cg hari aho agaragara mu mibare?Mutubarize cg mutuyobore niba hari aho bigaragara.
R NI, amanota ari muma grades, ariko aba afite uko abarwa, A ni 18, B13, c12,
usibye aya manota ndeba hano ku mashami yose,n’amafaranga 5000 hari ikindi bisaba kugirango umuntu yiyandikishe?kibaye gihari mwadusobanurira.Murakoze.
none se aya magrade n’abo muri WDA bose babibarakimwe? murakoze.
Muzamenya gute icyiciro cy’ubudehe umuntu ahereyemo ngo mumufashe.
ko barimo kuvuga ngo ni ugutwara bank slip ya application fees ku ma kaminuza yegereye buri muntu nibyo? mudusobanurire mrkze!
Murakoze Cyane,nonese Umunyeshuri Wamaze Kutora Letter ,kugira Ngo Ahabwe Inguzanyo Step Azakurikiza Nizihe.Azahera He Ashaka Ibyangombwa.
Comments are closed.