Digiqole ad

Musanze: Padiri w’imyaka 33 yaguye mu mpanuka y’imodoka

Padiri Tasiyani Havugimana wo muri Diyosezi ya Ruhengeri paroisse ya Rwaza yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yari atwaye ari mu mirimo y’isana ry’ishuri “Marie Reine”  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 4 Werurwe nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’iri shuri.

Evariste Nsabimana Padiri Mukuru wa Paroisse ya Rwaza akaba n’umuyobozi w’ikigo cya Groupe Scolaire Marie Reine yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Musanze ko Padiri Havugimana yavaga ahitwa i Mukinga yerekaza i Rwaza kuri Paroisse.

Mu nzira ku musozi uhanamye kandi mu ikorosi ngo yaje gukata imodoka ngo afate undi muhanda biranga imodoka igonga umukingo igarutse mu muhanda iribirandura irenga umuhanda iramanuka mpaka mu kabande.

Padiri Nsabimana avuga ko abamugezeho bwa mbere basanze yashizemo umwuka.

Havugimana atabarutse yenda kuzuza imyaka 33, yari kuzuzuza ku cyumweru tariki ya 08 Werurwe kuko ni yo tariki yavutseho mu 1982.

Padiri Nsabimana avuga ko Padiri Havugimana, wari umaze imyaka itatu ari umusaseridoti, yakundaga kugira inama cyane cyane urubyiruko ku mibereho n’imyitwarire mu buzima.

Kumusezeraho ngo biteganyijwe mu gitambo cya misa kuri uyu wa kane i saa yine kuri Paroisse ya Rwaza kumushyingura bikaba saa munani ku irimbi ry’abapadiri kuri catederali ya Musanze.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu itangazo yasohoye yavuze ko Padiri Havugimana yahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti ku wa 29 Nyakanga 2012 i Nemba, ari na yo Paruwasi ye kavukire.

Iri tangazo riti “Nyagasani amwakire mu bwami bwe kandi amuhembere ibyo yari amaze gukora muri iki gihe gito yari amaze ari umusaserdoti wayo!….”

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • RIP

  • Imana yihanganishe abo asize.RIP Havugimana

  • Rip

  • nubundi kubera ibiriho bibera mwisi abayo itabatwaye vuba
    bazavaho bandavura.abakristu twese tumwifurije iruhukiro ryiza kdi
    umuryangowe na kiriziya gatorika byihangane muri rusange

  • apfuye kuri 33 nkiya Yezu disi.Imana imworohereze bambe numuryango we iwube hafi muri ibi bihe bitoroshye

  • Ariko mwarekeye aho kudusebya mutanga amakuru yahantu mutageze mukayatanga na nabi mubeshya!!!

  • Imana imwakire mubayo

  • Imana imuhe iruhuko ititaye kubibi yakoze

  • Abamarayika ba Nyagqasni bamwakire muli Jerusalem nshya maze Imana Imwiyereke iteka kandi Imuhembere ibyiza byose yakoze hano kw’isi cyane cyane muli Paroisse ya Rwaza.

  • Imana imwakire mu bayo

  • Twese nkabakristu tumwifurije iruhuko ridashira.

  • Imana imwakire mu bayo.
    “Mu nzira ku musozi uhanamye kandi mu ikorosi ngo yaje gukata imodoka ngo afate undi muhanda biranga……” Aho hantu muvuga ko yashakaga gufata undi muhanda sibyo kuko aho yaguye nta wundi muhanda ushamikyeho.

    Abana yari abereye umurezi n’abandi asize Mukomere.

  • Igihe cy’umuntu iyo kigeze arataha ntakabuza. Ahubwo twebwe abasigaye dukwiye kwiyeza no kugerageza gukiranukira Imana tugenda mubushake bwayo.

  • Imana Imwakire mu buruhukiro bwayo kandi umuryango asize Nyagasani awuhumurize awukomeza natwe kandi twitegurire kuzaba aheza mu ijuru Amen

  • Nyagasani amwakire mube kandi amuhe iruhuko ridashyira. Imana idukomeze twese nk’abakristu bityo tumenye ko tugomba guhora twiteguye.

  • yooooohh imana imwakire mubayo
    kdi ababyeyi be imana ibakomeze.

Comments are closed.

en_USEnglish