Kayonza: Abagore barishimira ko barimo gutera imbere
Ku nkunga y’umuryango ‘Women for women international Rwanda’, Abagore batandukanye bo mu karere ka Kayonza bakomeje guhabwa ubumenyi butandukanye bigishwa imyuga hagamije guteza imbere abategarugori b’Abanyarwanda batishoboye. Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Werurwe ubwo umuyobozi wa Women for women Interantional ku isi, Jennifer L. Windsor yasuraga u Rwanda yavuze ko bazakomeza gufasha mu iterambere ry’igihugu.
Ubuyobozi bwa ‘Women for Women’ mu Rwanda butangaza ko gahunda ikomeje ngo bagateganya ko buri Munyarwandakazi agomba kugira ubushobozi bwo kwigira na cyane ko baba barabishyuriye abarimu babigisha ubukorikori.
Bamwe mu bagore baganiriye n’Umuseke ku wa kabiri, bavuze ko bamaze kwiteza imbere mu mibereho yabo ngo kuko bamwe muribo bari basanzwe bafite ubuzima butari bwiza.
Umwe mu bagore baganiriye n’Umuseke yagize ati “Kuva nagera hano nkatangira kwigishwa kuboha ibyibo, ubu ndakiga ariko mfite ubushobozi bwo kuboha ibyibo nkagurisha kandi mbona bintunga hari n’icyo bizamarira.”
Abagore basaga 20 bahawe impamyabushobozi z’uko barangije kwigishwa umwuga wo guteka, amasomo baherewe muri iki kigo cya Womene for women international Rwanda ishami rya Kayonza, aho nabo batanze icyizere bavuga ko ubumenyi bahakuye bagiye kubushyira mu bikorwa bihangira imirimo.
Umuyobozi wa Women For Women International Rwanda, Antoinette Uwimana akaba yatangaje ko hirya no hino mu gihugu bamaze gufasha abagore benshi kwiteza imbere bahabwa amahugurwa n’ubumenyi kugra ngo babashe kwihangira imirimo.
Yagize ati “Twigisha abagore imyuga itandukanye kandi tubona hari umusaruro bitanga ibi bikaba biduha n’icyizere ko ibikorwa byacu bizarushaho kujya mbere, kandi dufite na gahunda yo gukomeza kwigisha abagore kuboha, kudoda n’ibindi byinshi.”
Umuyobozi wa Women For Women International ku isi, Jennifer L. Windsor we yavuze ko nubwo aribwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda kuko ngo aribwo yari agihabwa inshingano ngo ariko yasanze ibikorwa bateramo inkunga bigenda neza.
Yagize ati “Ni ubwambere nari ngeze mu Rwanda ariko nasuye ibikorwa bitandukanye dutera inkunga ndabona bimeze neza natwe tuzakomeza gushyigikira Abanyarwanda no gukorana nabo.”
Naho umuyobozi w’umurenge wa Ruramira ari naho iki kigo cyubatse, Mukunzi Athanase wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Kayonza utabonetse, akaba yashimiye uyu muryango ku bikorwa umaze kugeza kubatura batuye muri aka karere ka Kayonza ngo kandi n’ubuzima bw’abaturage babona bugenda burushaho kumera neza.
Umuryango ‘Women For Women International’ watangiye gukorera mu Rwanda mu 1997 naho mu karere ka Kayonza by’umwihariko ukaba warahageze mu mwaka wa 2010.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW