Ngoma: Abasenateri basabye ko hafatwa ingamba zikomeye ku mpanuka
Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano iyobowe na Hon. Jean Damascene Bizimana ubwo yasuraga Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 03 Werurwe 2015, yagaragarijwe uko umutekano wo mu muhanda wifashe, igaragarizwa ko nk’ahantu hanyura ibinyabiziga byinshi biturutse mu mahanga akenshi abashoferi baba batamenyereye umuhanda abandi bakaba bakoze urugendo rurerure bakagira umunaniro uviramo guteza impanuka cyane cyane ku makamyo.
Iyi nama y’umunsi umwe yahuje aba basenateri, abayobozi batandukanye mu karere ka Ngoma ndetse n’ama sosiyete atwara abagenzi muri aka karere ahanini yibanze cyane k’umutekano wo mu muhanda n’impanuka zikunze gutwara ubuzima bw’abantu muri aka karere.
Supt. Paul Byuma Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngoma avuga ko impanuka nyinshi zikunze kubera ahitwa i Kabare ku ishuri rya Nyamugali, mu i Rebezo na Kibaya aho ngo akenshi ziterwa n’umuvuduko ukabije, ubusinzi cyangwa uburangare bw’abashoferi ubundi bigaterwa n’imiterere y’umuhanda ubwawo harimo amakorosi ndetse n’ubuto bwawo.
Hari kandi impanuka ziterwa n’imiterere y’ibinyabiziga ubwabyo aho biba byacitse feri bimanuka ahitwa Kibaya na Cyunuzi kuko akenshi ngo ibi binyabiziga biba bitarakorewe ubugenzuzi ku buryo buhagije.
Bungurana ibitekerezo ku birebana n’ibitera impanuka abari bitabiriye iyo nama bagaragaje ibibazo akenshi bikunze gukurura impanuka banatanga inama ku byanozwa kugira ngo impanuka zirusheho gukumirwa hakiri kare.
Perezida wa komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga,ubutwererane n’umutekano asanga impanuka zikiri nyinshi kandi zihitana umubare utari muto w’abantu abandi bakahavana ubumuga bwa burundu bityo bagasaba ko hafatwa ingamba zikomeye.
Senateri Bizimana kandi yasabye banyir’ibinyabiziga cyane cyane ibitwara abagenzi kujya bagabanyiriza abashoferi amasaha y’akazi ngo kuko biri mubiteza impanuka mu gihe bananiwe.
Ati “Umushoferi iyo ananiwe agenda asinzira bikamuviramo gutera impanuka. Ndasaba abafite amasosiyete atwara abagenzi kujya muha umwanya abakozi banyu bakaruhuka ntimukomeze gutwara ubuzima bw’abantu”.
Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba kanyurwamo n’imodoka nyinshi ziba zivuye ku cyambu cya Dar es Salaam zikambukira ku mupaka wa Rusumo uri mu karere ka Kirehe zerekeza mu Rwanda na Congo Kinshasa. Abashoferi binjira mu Rwanda usanga akenshi ngo bafite umunaniro kubera urugendo rurerure baba bakoze abandi ugasanga bagendera ku muvuduko ukabije kandibatwaye amakamyo, ibi bikavamo impanuka za hato na hato.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
iyi nama yize ku ngingo nziza ku buryo hitwararitswe ibyayivugiyemo wasanga abantu batongeye kugwa mu mpanuka uko byari bimeze kandi aka karere koko gacamo imodoka nyinshi
byaba byiza banyiri modoka badaha ibiruhuko bihagije aba chauffeurs babakorera ko bazazajya nabo bakurikiranywa mu butabera bakabafunga kuko nabo ni complice mu cyaha cyo gukomeza kwica abantu!!!! impanuka zirrakabije cyaneeeeeeee zimaze abanyarwanda
Comments are closed.