Hon. Kamanda Charles yitabye Imana
Hon.Charles Kamanda wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2013 yitabye Imana azize uburwayi ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Werurwe 2015.
Hon Kamanda wo mu ishyaka Parti Liberal yazize uburwayi nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije Umuseke.
Kamanda yari amaranye igihe kinini indwara ya Diabetes aherutse no kujya kwivuza hanze y’u Rwanda.
Kamanda ni umwe mu barwanashyaka b’ishyaka PL mu gihe cy’imyaka irenga 20, yakoze imirimo itandukanye muri iri shyaka n’indi muri politiki na siporo mu Rwanda, akaba yarabaye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.
Kamanda ukomoka i Rukara mu Ntara y’Iburasirazuba asize umugore n’abana bane.
Hon Francois Byabarumwanzi Vice Perezida wa kabiri w’ishyaka PL yabwiye Umuseke ko babuze umuntu ukomeye cyane mu ishyaka ryabo.
Avuga ko Hon Kamanda yari ‘membre fondateur’ w’ishyaka PL ryashinzwe muri Nyakanga 1991. Akaba yarabaye igihe kinini muri Komite nyobozi y’iri shyaka.
Ati “Yari umwe mu bayoboke bakomeye ba PL ufite ubushobozi bw’ubukangurambaga, urangwa n’ingeso nziza, kubana n’abantu no kugishwa inama haba mu by’ishyaka no mu buzima busanzwe.”
Hon Byabarumwanzi avuga ko imirimo yose Kamanda yashinzwe yayikoranye ishyaka kugeza mu gihe cya vuba ubwo yari umuyobozi wa PL ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
UM– USEKE.RW
15 Comments
Imana iguhe iruhuko ridashira,ukomeze n’umuryango we
Muvandimwe, ugiye hakiri kare, ugifite indi myaka yo gukorera Igihugu n’umuryango wawe. Usanze imbaga y’abakurambere yakubanjirije. Tuzajya tukwibukira ku rukundo wakundaga by’umwihariko aba nya Ruramira!! Imana ikwakire mu bayo.
Imana imwakire mu bayo
Imana imwakire mu bayo
.
rest in peace
Iyi nkuru irababaje.Yari umuntu mwiza niyigendere.Tuzamusangayo,kwa Jambo.
RIP . Imfura ntiziramba koko. Twihanganishije abasigaye.
Igendere muturanyi wanjye. Twagukundaga
kamanda yabaye umugabo windashyikirwa kuva kera gusa aho ugiye usanzeyo abandi banyarwanda benshi byumwihariko abanya Rukara ubadusuhurize. RIP
Imana imwakire mubayo, kandi umuryango we ukomeze kwihangana
RIP
Imana imwakire mu bayo
Imana imwakire, imuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu mahoro.
Igendere Mfura twakundaga. Usanze izindi Mfura zirimo GASHEGU Jean Paul. Ubadusuhurize bose. Nyagasani akwakire mu bayo, kandi aguhe iruhuko ridashira, umuryango usize nawo tuwifurije kwihangana no gukomera muri ibi bihe by’akababaro.
Imana imwakire mubayo.njye mfite umuti wa diabete.
Comments are closed.