Digiqole ad

Intwarane zakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye urubanza ruregwamo abantu umunani bo mu itsinda ryiyita Intwarane za Yezu na Mariya, umuyobozi w’iri tsinda Nyirahabyarimana Agathe na mugenziwe Angelique Karega bahise barekurwa, abandi bagenzi be bakatirwa iminsi 30 y’agatenganyo.

Aho niho Intwarane za Yezu na Mariya zasengeraga

Aho niho Intwarane za Yezu na Mariya zasengeraga

Nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha, aba bafashwe ku wa 21 Nyakanga 2013, aho bavugaga ko bafite ubutumwa bashyiriye Umukuru w’Igihugu, ko natihana ngo abuze n’Abanyarwanda gukora ubusambanyi n’ibindi byaha, amaraso azameneka ari menshi kurusha ayamenetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugege, Laurence Nyirankuliza asoma urubanza, yavuze ko Nyirahabyarimana Agathe na Angelique Karega arekurwa abandi bagezi be bagafungwa iminsi 30 y’agatenganyo mu gihe hagishakishwa ibimenyetso byo kubashinja.

Umucamanza yavuze kandi ko Nyirahabyarimana Agathe, washinze Intwarane za Yezu na Mariya inshuti z’indatana, arekurwa kuko atari kumwe n’abo bayoboke ubwo bafatwaga nubwo bafite imyemerere imwe, kandi ngo nta n’ikigaragaza ko yari azi umugambi wabo.

Urukiko rwakatiye abagore 7 n’umugabo umwe iminsi mirogo itatu y’igifungo, bakaba bakurikiranyweho ibyaha bibiri;

Gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko kuko nta ruhushya bari babisabiye no gukwirakwiza ibihuha, aho ubwo butumwa bwatanzwe n’uwitwa Mutamba Chantal.

Abaregwa bavuga ko icyabateye kuvuga ibyo ari Umwuka Wera wari wabiberetse kandi ko n’ubu ari ko bikimeze n’ubwo babafunze.

Intwarane za Yezu na Mariya bivugwa ko babaga mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugege mu rugo rwa Nyirahabyarimana.

Uru rubanza rutaratangira neza mu mizi, umunani baregwa ntibemera impamvu bafunze kabone n’ubwo bishobora kuzabagora kugaragaza ko ubutumwa bari bafite babuhawe n’Imana koko.

Harelimana Etienne umwe mu bafunze, yavuze ko atishimiye icyemezo cy’umucamaza kuko yabarenganyije, ko n’ubusazwe batari bakwiye kuba bafunze kuko ibyo bakora ari umurimo w’Imana.

Source Izuba-rirashe.com
UM– USEKE.RW

en_USEnglish