Tumba College of Technology: Umukobwa wa mbere yahise ahabwa akazi na MANUMETAL
Ku nshuro ya gatatu Tumba College of Technology, ishuri ry’ubumenyingiro mu bijyanye n’ikoranabuhanga riherereye mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyarugu kuri uyu wa kane tariki 26 Gashyantare 2015 ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 492. Umukobwa wabaye uwa mbere yavanye akazi muri uyu muhango.
Alice Benihirwe urangije amasomo mu ikoranabuhanga n’itumanaho wabaye kandi uwa mbere mu bakobwa, yavuze ko urugendo rwe rw’ishuri rwari rukomeye ariko ashimishijwe no kuba arurangizanyije ishema.
Benihirwe ashishikariza abakobwa kwiga amasomo y’ubumenyingiro ngo kuko atari amasomo y’abahungu gusa kuko n’abakobwa bayashoboye.
Uyu mwali yabonye igihembo cy’umunyeshuri w’umukobwa warushije abandi ndetse ahita yemererwa akazi n’uruganda rwa MANUMETAL ako kanya.
Umuyobozi w’iri shuri Eng.Pascal Gatabazi yasabye abanyeshuri baharangirije kwiteza imbere bakoresheje ubumenyi bukenewe ku isoko bavanye muri iri shuri ry’ikoranabuhanga riterwa inkunga n’Ubuyapani.
Eng.Gatabazi ashimira cyane Leta y’u Rwanda na Leta y’Ubuyapani zafatanyije mu gushyiraho iki kigo gitanga ubumenyi bufite ireme mu ikoranabuhanga.
Uwari uhagarariye Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda yavuze ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga iri shuri mu guhugura abarimu no gutanga kuko babona umusaruro waryo mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda muri muri rusange.
Abantu 600 baturiye iri shuri riherereye mu murenge wa Tumba, ngo bigishijwe uburyo bwo gucana za ‘briquettes’ mu guteka batangije amashyamba nk’uko bitangazwa na John Bideri uhagarariye inama y’ubutegetsi mu kigo gishinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, WDA.
Abanyeshuri 77% barangije muri iki kigo umwaka ushize bose ubu ngo bafite akazi, abandi ngo bagiye gukomeza amashuri. Bideri akavuga ko kwiga imyuga n’amasomo y’ubumenyingiro ari byo muri iyi minsi igihugu gikeneye cyane ngo kiteze imbere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
byari byiza ! congz kuri uwo mukobwa
abandi nabo ndacyeka kwiteza imbere bihangira imirimo aribintu byabo bazabishobora may God bless TCT
Comments are closed.