Digiqole ad

Ntawahora muri izo raporo z’abashomeri b’abazungu – Mushikiwabo

Raporo y’umuryango Amnesty International iherutse gusohoka yashyize u Rwanda na bimwe mu bindi  bihugu byo mu karere mu majwi ko bihonyora uburenganzira bw’ibanze bw’ababituye mu gutanga bwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Minisitiri Louise Mushikiwabo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2015 muri Interview yahaye Radio10 yavuze ko izo raporo zihora ari zimwe kandi zikorwa n’abo yise abashomeri b’abazungu bashakira akazi kuri Africa.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Raporo za Amnesty International ari indirimbo imwe
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Raporo za Amnesty International ari indirimbo imwe ihora igaruka

Raporo ya Amnesty International inenga cyane abayobozi b’ibihugu cyane cyane bitanu biyoboye akana k’umutekano mu muryango w’abibumbye kuba barananiwe guhagarika intambara zo muri Ukraine, imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram, Islamic State, Al Shabab ikorera mu bihugu birenga 32 ku isi ibikorwa by’ubwicanyi.

Iyi raporo y’umwaka wa 2014/2015 inenga kandi ibihugu byinshi byo muri Africa kudashyira mu bikorwa amahame y’uburenganzira n’ubwisanzure bwa kiremwa muntu mu kubona iby’ibanze, gutanga ibitekerezo ndetse ikanenga Leta zifite intege nke mu kurinda abaturage babyo imitwe yitwaje intwaro aha itunga agatoki Leta ya Congo Kinshasa.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yanenze ko abakora izo raporo batajya baha umwanya uruhande rwa Leta z’ibihugu ziba zivuga ho, avuga ko ku Rwanda raporo za Amnesty International, Reporters Without Borders n’indi miryango nk’iyo ari ibintu bitavuze kinini kuri Leta y’u Rwanda.

Ati “Iyo aba ari abantu bifuza guhindura ibintu baba ‘serious’ bakanaganira natwe (kuri ibyo bibazo) naho ibyo kwirirwa bafabricatinga (bacura) byo twarabimenyereye ntawubitindaho. Raporo imwe imara imyaka 20 ivuga ibintu bimweeee ntawuyitindaho.Iyo miryango iba ifite izindi politi z’ubukoloni igenderaho niyo mpamvu tutabyitaho.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Leta y’u Rwanda ishinzwe kuyobora abanyarwanda no kubashakira imibereho myiza bityo ko ariyo ya mbere ikwiye kubazwa n’ibivugwa bitagenda muri izo raporo.

Ati “Ntawahora muri izo raporo z’abashomeri b’abazungu. Buri mushomeri w’umuzungu abona akazi muri Africa akaza kuvuga ukuntu tutavuga tudahumeka aho babikura simpazi. Baricara bakivugira ibyabo umwaka ugashira undi ukaza ubu rero byabaye indirimbo nta ukibitindaho.”

Minisitiri Mushikiwabo yagereranyije abandika izo raporo n’abantu bavuga ko bagamije kuvana ubukene ku isi ati “Nibakuraho ubukene se bazakura he akazi? nabo rero nibabura aho bavuga ko abantu batisanzuye imirimo yabo izaba irangiriye aho.”

Kimwe mubyo iyi raporo ivuga ko abanyarwanda batinya kuganira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iki Mushikiwabo yavuze ko abanyarwanda batagomba kuganira ibyo abo bashaka, ariko ko uretse no kuganira Jenoside abanayarwanda banagiye mu nkiko Gacaca bakayivugaho, bakaregana bakababarirana.

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Nkunda umugabo ntacyo ampaye, abayobozi bo mu Rwagasabo nabanyakuri peeeeee

  • Mininster wagenza bukye ra. Na Joe nawamurushaga ubutoni…

  • Niko se Bella, ubu uvuze iki ? Vuga niba ibyo Mushikiwabo yavuze atari byo utange n’impamvu. Naho ubundi se uri nde ku buryo umenya uko aba Ministers bo mu Rwanda bakurikirana mu butoni ? Ubu koko iyi nkuru ihuriye he na Joe? We se uzi byaragenze bite ? Reka ubujajwa ushake ikintu kigufitiye akamaro wakoresha igihe cyawe. Naho Mushikiwabo arakurenze kure cyane kereka niba uri mu basigaye bamwumva bakarwara!

    • Harya ntabwo yaje mu Rwanda avuye murabo bita abashomeri? Nizereko atazasubirayo.

  • njyewe bijya bisetsa cyane usanga raporo Amnesty zihora ari zimwe muri ino myaka 20 kuburyo ubona ko hari icyo bagamije, bagamije gusebya u rwanda gusa

  • Ibyo Minister Mushikiwabo avuga nibyo cyane,kuko ingero zirahari aho abakozi b’imiryango mpuzamahanga nka HRW na reporter sans frontiers bashikisha ibibazo aho bitari ,urugero ni nk’igihe impunzi zafashwe bugwate na FDLR zashakaga gutahuka mu Rwanda abakozi b’imiryango ishinzwe kwita ku mpunzi bakazibuza bazunvisha ko zikwiye kujya ikisangani,ibi rero bigashimangira ukuntu bahora bifuza invururu n’aho zitari ngo baharonkere !!

  • Izi Raporo nta reme ziba zifite kuko ziba zihabanye n’amahame agenga ubushakashatsi,kuko baricara bakavuga ibyo bishakiye kubihugu bikiri mu nzira y’amajyambere batitaye ku kintu na kimwe ariko bakaba batatinyuka kubikora ku bihugu bikomeye bibaha financement kabone n’ubwo bakora amahano ndengakamere.

  • safi sana abo bashomeri bagiye barya social money iwabo bagatuza bakareka kutuvangira ko tuzi icyo dushaka vision 2020

  • Mushikiwabo aribeshya cg se arabeshya nkana. Mubakora ibyegeranyo bya Amnesty International harimo abirabura, n’abandi batandukanye bava amahanga yose. Ntizikorwa n’abazungu gusa nk’uko abivuga.

    Ikindi ni uko, ibyo Amnesty International ishyira mu cyegeranyo, iba ibifitiye ibimenyetso n’ibihamya, bahereye ku bintu byabaye muri uwo mwaka. Ahubwo umuntu yakwibaza impamvu ibyo bikorwa birimo ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha bya jenoside bikomeza kuba mu Rwanda kugeza uyu munsi.

    Icyo ni cyo Mushikiwabo agomba gusobanura, aho kuregana ubushomeri bidafite ishingiro.

  • Nuguhinga cyane kko inkunga zabo byange bikunde tugomba kuzicunagurizwaho buri gihe naho bashakiye..gsa nkokubaturage babimwe mubihugu bya Frica turinkabashyira hamwe..ababanyagwa ngo na bera twabastinda..rega ureste nokuba abashomeri ni nabacyene..nonese batadusahuye cg ngu bukoroni bwabo buganze..babaho bate..Africa we koko c buriya twaremwe turinjiji..cg ni nkacyacyinyoma cyivugwa cyane nyuma cyikazahinduka ukuri..Mana Tabara.

  • Nyamara byatuma tureba bimwe mubitagenda tukabikosora.Ugira Imana agira umunenga. Kongo kabila yashatse kongera manda biracika, i Burundi naho ntibabikozwa, ariko mu Rwanda hari abatangiye guhatira Kagame ngo ngo ahindure constitution yongerwe manda sinzi we niba ashaka kuribata itegeko nshinga. Abo bayarwand barebera kubaturanyi ndetse no kuri communaute internationale kubera ko byakururira abanyarwanda akaga. Ntabwo tuzi ibiri mumitwe y’abantu,ese baramutse bagumutse bakigaragambya nticyaba ari igisebo? Cg dufungiwe amazi n’umuriro Perezida Kagame ntiyongere kurenga u Rwanda,imfashanyo zigahagarara, rubanda ntirwashira. Abo banyepolitiki bitonde cyane be kureba hafi barebe kure,igihe cyahise nticyigaruka. Murakoze!

  • Ubu se uwishe Rwigara assinapol mwaramumenye?banjye bavuga kuko bafite aho bahera. Abantu barapfa nkibimonyo buri second NGO umuntu kanaka yaburiwe irengero bikaba birarangiye ubwo se nihehe uburenganzira budahonyorwa?

  • ariko abo bazungu ko atari Abanyarwanda babwirwa niki ko abaturage bafatwa nabi?bajye bita kubibazo by’iwabo kuko si impuhwe badufitiye turazi ko ari akazi baba bashaka ko babona muri Africa cg gukoloniza africa nibagende ntabwo aribo bazadufatira umwanzuro.

  • Uyu mu Mama rwose arikirigita agaseka! Ibyo avuga ni nko gusanga umwana mu rugo uri kwitotombera amabwiriza y’ababyeyi be ashaka kujya ataha amasaha y’ikirenga no gukora ibyo yishakiye nkaho ari mu rwe! Nabanze ashinge urwe abone gukora ibyo ashatse! Twe abanyafurika igihe tutaragera ku rwego rwo kwihaza muri byose tugikenera ibivuye mu bazungu, tuzahora twitondera amabwiriza y’abo! Ministre yabyemera yabyanga namucira umugani umwe w’igifaransa ugira uti” la raison du plus fort est toujours la meilleur!”
    Inama namugira ni : akariro gake na feri! kuko ngo uruvuze umugore ruvuga umuhoro!

  • Uri Mushikiwabo koko !ariko se mwagiye mwemera ko ntacyo bitwaye ko baba baduhaye umwanya wo gukosora ibitameze neza.Ubwo se urashaka kuvuga ko baturusha ubushomeri maaa !! Mukomeze mukine kuri rubanda ku mubyimba .

  • Uyu mu Minisitiri arasobanutse rwose, iyi Ministere arayikwiye. Nkunda uko asubiza buri gihe kubirebana na Ministeri ayoboye. Ni umuhanga rwose.

  • Minister Mushikiwabo imvugo ye ntabwo ikwiye namba, iyo umuntu akunenga akagaragaza nibyo akunenga biguha umwanya nawe uvuguruza ibyo yavuze kandi utanga ingero zifatika.

    Minister rero sigaho gukoresha imvugo twakwita nyandangazi kuko iyi mvugo yawe ntiboneye namba kwita abakora raporo ngo ni abashumeri baba babuze icyo bakora.

    Kozito Mihigo yaburiwe irengero icyumweru cyose kandi police ihakana ko itazi irengero rye nyuma bati turamufite kandi ntibasobanuye niba aribo bari bamufite naho bamufatiye.

    uru ni urugero ruto natanga kubiba kandi inzego bireba ntizitange ubusobanuro n’impamvu zifatika zituma ibintu byagenze gutyo.

    Kunengwa muri za raporo njye simbibonamo ikibazo na gato ahubwo ibyo batunenga tugerageze twikosore, kuko ntanarimwe u Rwanda rwari rwemera raporo z’iyi miryango iyo rurimo gutungwa agatoki, ariko iyo raporo ivuga RNC, FDLR, Tanzania cg DRC u Rwanda ruyisamira hejuru rukavuga ko nubundi ntagihe rutahwemye kuvuga ibisa nabyo. ibaze ejo bundi hasohotse raporo ivuga u Rwanda na FDLR maze u Rwanda rwemera aporo igice kimwe kivuga FDLR ariko igice kiruvuga rugitera utwatswi.

    Birakwiye ko dukosora tugamije ejo heza kuko iyi miryango ntacyo mbona kidasanzwe dupfa cyatuma iduhoza mu kanwa ahubwo ibitagenda neza nibikosorwe.

    Murakoze

  • Minister Jya ubamwirira Kabisa aba bantu babona bazatwiha kugeza ryari ? Jye mbona mu banyarwanda turimo abavuga ukuri kabisa

  • Iyo ugenzuye usanga abandi ba Ministeri b’ububanyi n’amahanga bibindi bihugu baba bazi diplomatie, socio logos,nibindi bijyanye nimibereho n’imibanire y’abantu ku isi. Aliko iyo urebye ibyo Louise Mushikiwabo avuga usanga ntabushobozi afite mubwo navuze haruguru. Burya hari ibintu umuntu atavuga niyo byaba biri mu bwonko bwawe. Mushikiwabo nagerageze yikosore kandi aheshe u Rwanda rwacu agaciro ni ishema. Murakoze. Allah Akbar.

    • Uwamubaza kontaro abo bashomeri bafite na pansiyo bazahabwa ukagereranya nuburambe yizeye muri gvment wakwibaza umushomeri uwariwe.

  • @ Kinyakura: Ubu uziko uvuze Mushikiwabo nabi ariko werekanye ubuswa bwawe: nibyo yavugaga nyine ko bo bandika ibyo bandika ngo bataba abashimeri! Naho ibyerekeye amafaranga ya pension byo ntaho bihuriye n’iyi nyandiko.@ Amina Saleh Aziza: Mushikiwabo wimwigisha akazi, ubushobozi bwe n’ibyo avuga bihesha ishema u Rwanda bikanarurengera mu mahanga ari nabyo ashinzwe. Kuba wabitekereza ukundi ni uburenganzira bwawe, ariko ndamushima ndetse cyane.

  • Niko Simon, nta soni ? Subira mu buvumo wabagamo! wowe umaze iki mu buzima wakwerekana? Ubu tube nk’umwana babwira igihe atahira rero ?!

    Jye icyo maze kubona ahubwo ni uko benshi mu bavuga nabi Mushikiwabo ari abababazwa no kuba u Rwanda rufite umuntu uruvugira gutya!

    Nimwihangane simwe gusa ababaza na Hollande yaramubabaje!

    Naho aba bahashyi mukeka ko babakunda cyane burya nta rukundo babafitiye na mba: bakorera inyungu z’ibihugu byabo kuko bo babikunda atari nkamwe( ibyo bihugu nibyo byashyizeho iyo miryango kandi) ubundi bagakorera inyungu zabo barwana ku kazi kabo nyine.Murashaka ikimenyetso?

    Iyo hari igikomye Leta zabo zibatwara vuba na bwangu kandi ahubwo ariho bari bakenewe ngo barengere mwebwe muzi ko babakunda cyane! Hanyuma harya Guantanamo Bay ntibahazi? Drones zirirwa zikanarara zirasa abantu ntibarazumva ? Intambara bateje muri Irak, Afghanistan, Syria, Libya zimaze kugwamo abantu batabarika iyi miryango ntazo izi ? N’ibindi ntarondora…

    Hanyuma ko ntarumva bahamagarira ko abakoze n’abakora ibi bajyanwa kuri CPI i Lahaye ??? Impamvu ni yayindi: bo bazi kandi baharanira inyungu zabo n’iz’ibihugu byabo. None ngo baharanira mwebwe, barabakunda cyane.

    …. Murambabaje.

Comments are closed.

en_USEnglish