Digiqole ad

Minisitiri Habineza Joseph yasimbujwe Mme UWACU Julienne

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2015, riremeza ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasimbuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza, Mme UWACU Julienne.

Min. Julienne UWACU wasimbujwe Joe Habineza
Min. Julienne UWACU wasimbujwe Joe Habineza

Tariki ya 11 Kanama 2014 nibwo Amb Joseph Habineza yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abanyamakuru, ndetse Abanyarwanda batari bake bagaragaje urukundo bafitiye Minisitiri Habineza wari ugarutse muri Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2011 nibwo yari yeguye nyuma y’imyaka hafi itandatu ayoboye imikino n’imyidagaduro mu Rwanda. Ariko aza kugirwa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Bivuze ko Minisitiri Habineza avanywe muri Minisiteri y’Umuco na Siporo nyuma y’amezi arindwi gusa.

Uwacu Julienne yari Visi Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwereane n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Itangazo rya Minisitiri w'Intebe
Itangazo rya Minisitiri w’Intebe

 

UM– USEKE.RW

64 Comments

  • Biravugwa ko Jo yatoye ba miss be benshi ku wa gatandatu agakomeza ku cyumweru

  • Yongeye se kandi! Wabona aba Miss batamukozeho nanone!? Ubundi ibihumbi 700 by’umushahara waburi kwezi yigaramiye, utabaze amamodoka etc, Mugihe umunyonzi atwara tour du Rwanda agahabwa 150,000 yabize ibyuya yatagangaye, hari na ababyagihugu ababuze ayo kwivuza!!!?

    • Ibya Miss menya mutabisobanukiwe. Miss Rwanda itegurwa na Société iri privet kandi yabitsindiye. Ibyo bashinzwe ni ugushakisha mu baterankunga amafaranga ategura ibijyanye na Miss byose, harimo iriya modoka mwabonye, umushahara wa Miss (Cogebank niyo izawutanga) ndetse n’ibindi byinshi. Minispoc icyo ikora gusa ni ukureba niba ibyo bikorwa bigenda neza. Byagenda nabi bagahindura iyo Société isoko bakariha ababishoboye. NTA GICERI NA KIMWE CYA LETA KIGENDA KURI MISS RWANDA. Miss nawe iyo akeneye inkunga ya Leta yandikira inzego bireba nk’Abanyarwanda bose.

      • None se ko uvuga ko iyo sosiyete itsindira isoko, iraritsindira ntiyishyurwe?

  • ohhh birababaje Gusa !!,ariko ndakeka ko minister Wacu yaba azize igikorwa cya miss rwanda cyari disorganized kandi cyiri exclusivery live on RTV imbaga ya abanyarwanda twese tugikurikiye ,event looked like it’s organized and conducted its self!!!pliz!!!!

  • Yayaaayaaaaa!!!!! gusa birabe ibyuya ntibibe amaraso, kdi uko biri kose Joe njye ndakwemera ndetse baravuga ngo: ” It is only God who plans the destiny of the man”

  • Rwose nasezererwe kuko ntamuyobozi wize wabeshya abaturage ngo hatowe miss then hatowe umugore !;(:p Doriane ntakuntu yaba miss ntatuguru ntakabuno no mumutwe ari vide

    • Kelly kagire inkuru ziduhe neza sha ngo ni umugore buriya se afite akana gahishe ahantu?

  • Nanga abantu bashakira ibibazo aho bitari ubu se Jo niwe wambere waba asimbuwe muri gouvernement. Reka dutegereze H E azavuga icyatumye amukuraho arko tureke gukekakeka ibidafite ishingiro

  • Minister Habineza se yahindutiwe imilimo cg yabizambije ???

  • Aaaaaah baratubihirije kabisa yarstangiye kuturyohereza none mumuteye akadobo H.E uyu mugabo wabonaga atabishoboye ???? Reka tubitege amaso

  • Ntawe uva mu mva kabili harakurikiraho uburoko

  • Byaba bishimishije Joe nawe yirukanwe ndetse akanahafata agahunga … Namwanze akimara kugambanira mugorewera
    Cg yongeye kurya abana

  • Joe yabagoreweho. Ni their Guinea Pig!

  • Reka rero ejo mwumve ngo Joe yahinduriwe imirimo ahabwa iyindi promotion.
    Muzarigitira he?
    Banyarwanda twirinde ibigambo bitameshe n’ibihuha biduhera ahubwo twitabire umurimo.

  • Utarongora amutere ibuye!!!!!! Nanjye uriya mukobwa Driane ampaye namwasa ndagatoramama!!!!!!!! Cg mumugiriye ishari ko aswera uturyoshye kubarusha?

    • majambe we icyo si ikinyabupfura habe namba ndakugaye cyaneeeee ukwiye kwisubiraho. ariko bihita byerekana uko warezwe ntawakurenganya!

  • Joe isubirire muri Heineken rata ureke amatiku yabanyarwanda ngo urya abana nkaho hari abo nyoko yabyaye ahubwo utanariye kuri bariya bans nukuntu bari bacyeye wambona.

  • Joe Rwose ararengana, bari bana ntawe utabahekenyaho, wabonye ko na abanya Nigeria batangiye gutanga byose ngo bababoneho! Ikosa wakoze ni ukugabira ibyamirenge aba miss kandi uzi ukuntu ubushomeli butumereye nabi!!
    Inama nakujyira rero ni ugucisha make ukaba wisubiriye Nigeria abana ukababona witonze si non icyaha cyo gusesagura umutungo wa Leta cya gusangisha abasangirangendo 1930!

  • Mumbabarire nibarize, ariya 1000$ miss ahembwa aba yakoze iki? Kuko njye ndabona ari menshi cyane kuburyo nabantu bayahembwa mu Rwanda ari mbarwa.Murakoze

    • Ariya ma cach 1000$ ni bimwe bita ngo: ‘iby’abapfu biribwa n’abapfumu!”. Ongeraho ahubwo n’iriya Modoka, ndetse na Frws menshi bakoresheje 2 semaines mu mwiherero Boot Camp n’ahandi! Mwana wa Mama menya ko turi mu bihe bya nyuma; uyu munsi utangajwe n’iby’aba Miss ejo uzabona ibindi kandi Mwarimu wigishije bariya bakobwa BOSE akinabigisha na nubu azaguma ku rusenda rw’umushahara no muri MWARIMU SAKO!!!!!!!!

      • buri muntu kuri iyisi afite amahirweye imana yamugeneye. ntukajye ugereranya abantu. none se ko umucuruzi ashobora kubona ama million mumaseconada aba yakoze cyane kurusha mwarimu ?

        • Umucuruzi abona Frws yiyushye akuya. Miss we ayabona kuko yashoboye gukaraga neza ikimero akifata mu mayunguyungu akarerembura amaso imbere y’ababyeyi n’abasaza kandi twari tuzi ko Nyampinga atagombaga gushira isoni imbere y’abakuru! Mwarimu yiriza umunsi aharatuza ingwa ku kibaho, yigisha ba Nyampinga n’abandi bana bose, agataha nimugoroba inda n’ibihaha byabyimbye byuzuye ivu ryo ku kibaho. Miss agahembwa 1000$/mois Mwarimu agahembwa 58$/mois maze urebe iyo difference! Turasaba ba Nyampinga ubutaha mu mihigo yabo bazajye batubwira umubare w’imfubyi bazafasha, kandi Miss Kundwa Doriane azibuke ko mu ntara y’iwabo mu Majaruguru amavunja garavuza ubuhuha muri Musanze! Kuri biriya bi dollar azibuke agure umufuka w’ibikwasi ba Meya na ba Gitifu bazabashe guhandura abaturage!!!

    • @ Chemsa, wabaza Airtel kuko niyo izayamuhemba

  • Uyu muyobozi Joe yarafite imvugo itari iy’umunyapolitique!! Yarabanje ngo HE yamutumye gukuraho”Umwanda”! Arongera yatumiwe kuri imwe muri radiyo ngo” Nta nzoga ya zonnyo”!Ntibagiwe interviews zinshi yagiye atanga yibwira ngo arashaka kuba Populaire kdi Asa nkaho ari gusohora amabanga y’igihugu, urugero ngo HE yaramuhamagaye ngo amubwire ibyo kumugarura?? Kweli ibyo byari ngombwa ko abanyarwanda babimenya ngo HE aramushakira iki ??? Joe afite amagambo…menshi cyane Atari politique…!! Ariko nta mugayo kuko ni uwo gusohokana na Dogori koko barahuje!!!Reba nawe amafuti Abera muri foot yacu ntacyo akora bikarinda kugawa na HE incuro nyinshi hanyuma akiyita ngo HE yaramutumye??None se yaratumitse kweli ?? HE ndagukunda ureba Kure !! Imana ikwongerere

  • Ahh.. Njye ibi ntibintunguye rwose. Uyu mugabo azize azize urusaku nubushyanutsi bwa benshi mu rubyiruko bamugize igitangaza. ubundi mugihugu cyane cyane muri Africa, ntamuntu ukwiye kuba popular kurenza umukuru wacyo. Iyo ubaye star murubyiruko ho rero nibindi bindi.. Nibyo Joe azize ntabindi.

  • N’abandi n’abantu. uretse ko utanamenya icyo shebuja amubikiye. Tegamaso ni mweme mama. Ntiwabona…………….

  • Joe rwose abereye Red card nyuma yo kubeshya abanyarwanda ngo miss uzatorwa asabwa kuba azi umuco mbega Joe cykoza ubereye kuba umuyobozi wa Rayon sport

  • Birababaje igihugu nkurwanda kugendera kumuco wamahanga ndetse no gusesagura umutungo wa rubanda. Birenze ukwemera kumva uburyo ngo miss azajya afata salary yamadolari kandi yubusa.

  • Nshuti zanjye tuge tureka guca imanza nta kuri duhagaze ho . gusa reka nisubirize abibaza aya ma faranga 1000$ si minisiteri iyatanga ahubwo ni contract yasinyishijwe na Airtel niyo izajya iya muhemba mugihe cy’umwaka nawe agakora ibikorwa byo kuyamamariza. mais Joe icyakubaho cyose nticyakuraho imirimo wakoze muri Sport y’u Rwanda n’imyidagaduro muri rusange aribyo bigaragaza agaciro ufite mu rubyiruko.

    • Dear Passy,

      N’ubwo ayo mafaranga 1000$ (715.000 Frw) ya buri kwezi uvuga ko azatangwa na Airtel, ntabwo bigaragara neza imbere ya rubanda ko ayo mafaranga ahembwa umuntu utaragize icyo ashora mu gihe urubyiruko rwinshi rwamangaye rwirirwa rwicira isazi ku jisho. Ariya mafaranga yose uyafashe ugakora umushinga wo guteza imbere urubyiruko, wagirira akamaro abantu barenze icumi (10) aho kuyaha umuntu umwe mu buryo budasobanutse.

      Imodoka bamuhaye, hamwe n’ingendo zo mu ndege hagati no hanze y’igihugu, no kuzajya asohokera muri za Hotel na Restaurant zihambaye mu gihugu, byari bihagije

      • Sha, biragaragara ko nta kintu muzi kuri business na publicité! Izo hotel na resto nizo zitanga ibyo bihembo! Kandi bituma binjiza ayarenze! Imodoka ni cogebanque yayitanze, $1000 ni airtel izajya iyatanga…ayo ni amafranga macye cyane kuri company nk’izo. Kandi nabo bizabyarira umusaruro utubutse. Icyo ni icyo bita sponsorship. Ngira ngo mwabonye ko batora miss yari campaign yo kwamamaza. Ubundi abantu bagiyeyo nti binjiriye ubuntu barishyuye. Ibintu byose aba businessmen/women biba biri ku ma calcul. Ubundi miss nibwo akijyaho wasanga afite byinshi azakorera abanyarwanda. Ubundi izo $12000 zabasajije! Ni macye pe. Kuba Joe yavuyeho wabona ntaho bihuriye.

        • ushubije neza pe babwirire bareke amashyari

  • Titre ??? Ibyo mwanditse bihabanye n’inkuru ubwayo.
    Wagira ngo Jo niwe winjiye (…) ! YASIMBUYE # YASIMBUJWE BIRATANDUKANYE! Wowe wanditse iyi nkuru njya ubanza usome ibyo wanditse mbere yo kubitangaza

  • Abanyarwanda dukwiye kumenyera ko kuba Umuyobozi atari ubukonde, kandi ko gusimburwa atari ubugwari. No mu mupira iyo wakinnye ukananirwa, urasimburwa kugirango umukino ukomeze. Mu buzima bw’Igihugu nabyo ni kimwe. Minister Joe hari ibindi ashoboye gukora azakomeza abikore, ubuzima bukomeze.

  • Joe twagukundaga ariko ntakundi.

  • JOE, POLE, NAHUMURE MUZEHE WACU AZAMUGENERA IZINDI NSHINGANO; JOE NDAMWEMERA N’UMUGABO CYANE KANDI ARITANGA PEE !!

  • Bimaze kugaragara neza ko aba bayobozi baba bareba inyungu zabo kurusha iz’igihugu kuko urebye uburyo banezerewe mu mari ya leta abana babo biga ahantu hasobanutse mugihe bene ngofero babasigiye amashuri adafite icyerekezo , ubu ytwa Henda henda! ubonako hari hakwiye imyaka ntarengwa yo kurya ibyiza by’igihugo hakajyaho abandi ntibibe umwihariko wa bamwe

  • Yeeeeee !!!!!!!!!! JOE !! ndatangaye cyaneee !!!! .Oya ariko byari ngombwa ko asimburwa kuko biriya bikorwa bya Miss ntibyari kumugwa amahoro .Ikindi kandi igihe Rayon na APR bikina yagaragaje uruhande abogamiyeho .Usibye ko na none wasanga PENIS ariyo imikozeho sha kubera bariya bana ngo niba Miss.( Ka DORIANE karamuryohereje cyane kurenza abandi)

  • yego rata rusagara nibisanzwe kuba umuntu yava kubyo yayoboraga ntibivuzeko hacitse amabere gusa kagametuziko aba yabirebye kandi turamwizera ubundi ni mutuze

  • Yeeeeee !!!!!!!!!! JOE !! ndatangaye cyaneee !!!! .Oya ariko byari ngombwa ko asimburwa kuko biriya bikorwa bya Miss ntibyari kumugwa amahoro .Ikindi kandi igihe Rayon na APR bikina yagaragaje uruhande abogamiyeho .Usibye ko na none wasanga PENIS ariyo imukozeho sha kubera bariya bana ngo niba Miss.( Ka DORIANE karamuryohereje cyane kurenza abandi)

    • Icyakora nabamwe muraba bandika bakeneye kwigishwa uburere kuko hari abavuga amagambo ukagirango ntibarezwe. ubundi kubaha abakuru numuco wabanyarwanda kabone naho umuntu mukuru yaba mwikosa ntukwiye kumwubahuka umuvugaho amagambo nkayo mwese mwabonye.
      Rwose mwihane cy mujye mukigo ngororamuco.
      murakoze

  • icyo nkundira abantu dutangira kuvuga ibyo tubonye kandi wasanga joe ntanikintu kibi cyaba cyatumye akurwa kumwanya we wenda wasanga bagiye kumugira ministre w’intebe ntawamenya abantu ntitugatekereze ibintu biri negative cyane murakoze.

  • Ibyo ni ibisanzwe rwose mu buzima! Ese mubona adakuze k’uburyo mukomeza kumwanduza ngo arya abana. Ni bibi mureke ibyo.

  • Ariko izi nkuru muzivana he? Reka nibwirire abayobozi muri rusange cyane cyane abashyirwa mu myanya baba batasabye,birinde cyane kwigira ibitangaza kuko uko batabateguza babashyiraho ni nako batabateguza babakuraho, jye rero nabagira Inama iruta izindi yo guca bugufi ku bo bayobora bagakora cyane ntibirare, bajye bibuka ko Inama ya ba ministre iterana buri cyumwe kandi iba ifite impamvu iterana ahanini iba yiga ku bitagenda neza. Bayobozi mushyirwaho na cabinet nimwitondere imirimo yanyu,kuko ikizere muba mwagiriwe no kukibakuraho bifata igihe gito cyane

    • Ngo Inama ya ba Ministre iterana buri cyumweru? ibyo se wabikuye he wa njiji we!

  • Nta gitangaje kirimo kuba Minisitiri Joe yasezerewe ku mirimo. Uko yagiyeho, ni nako ashobora kuvaho. Mureke amagambo menshi rero. Mu Rwanda twari dukwiye kumenyera umuco ko abayobozi bajyaho, igihe cyagera bakanavaho, tutagombye gushakashaka agahamvu n’agahamvu kaba katumye bavaho.

  • ahh!ark ko mumutunga urutoki joe, ubwo muzi ko enye zibareba namwe! uwaguterekamo kano kanya wowe urumva wakora ibyo yakoze?urumva wamurenza? mujye mumenya gucisha make shuti zange!

  • nta kibazo agiye atumeneye amabanga yuko abaminisitiri bajyaho ….
    ngo HE yantumyeho musoni james nibindi ….

  • Mu buzima ,umuntu aribaza ;agatekereza ndetse akiha n’igisubizo ku bibazo aba yibaza impamvu yacyo.wowe wiyita Emmanuel ushobora kuba wigira umujyanama kandi mu by’ukuri ukeneye kugirwa inama .Ese abo untenga kubera comments batanze wimbwira ko ubarusha uburere? Ngira ngo abenshi muri twe (Abatanze comments twaba twaranyuje mu Itorero ry’igihugu tugahabwa uburere) barasobanutse .

    • Nagende ayo amaze kurya ni menshi narekere abandi nabo ariko nta bwo yayoboraqna minisiteri ziriya ngeso mbi zo gusambana n’abana HE namureke burundu.

    • ndabona ubwo burere mwahererwe mu Itorero ntacyo bwabamariye kuko mubupfusha ubusa.

  • Wapi njye ndababaye uriya mugabo yari tres populaire mu bantu bose,,gusa yarabivuze ati:”ati uko munkomera amashyi,ntimuzambere nka Yuda NGO mungambanire,,wasanga hari abamushimaGIZAGA KDI BAMUCEREREZA KWA sHEBUJA;;REka dutegereze turebe gusa Joe ni umujyama,,ntashakisha kdi agaragara nk’umwana wavuye muri famille nzima itari iy’abatindi,,kuko byanze muri GOR yanakwisubirira WA MUGANI MURI hEINKEN,,NAHO SE ABATAZIRA NGO penis YE KURI dORIANE UBWO KO BARI KUBA BAHURIYEB HEHE??Ntimugasebanye kandi burya akaba ku mugabo n’undi wese kamubaho,ibyamuvuzweho muri 2011 kuri ya mafoto ni abanzi b’igihugu barimo ba Padiri bashakaga guharabika umukuru w’igihugu babicishije kuri Joe,,,kdi amafoto yacu twese aba ari hose,kuri za fcbk,,twiter na whatsap…
    Mumureke ni umujyma Joe

    • Ahubwo bamugaruye gukora iki? ko nubundi yarasanganywe ioyi ngeso yo gusambanya abaNA B’ABAKOBWA

  • njye ndashimira H.E kuko buriya azi impamvu yakoze biriya, tujye tuvuga tuziga! kwihutira guca imanza, kunenga cyangwa kugaragaza uruhande ubogamiyeho kuri iki gikorwa kandi ntaruhare wakigizemo byaba bisa no kwikirigita ugaseka. mureke tubitege amaso kuko ntawe uzi icyo ejo hahatse? uyumunsi ni joe, ejo ninjyewe cyangwa wowe. rero njye ndabona ntagitangaza cyabaye. njye nshigikiye H.E kuko areba kure. PAUL KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!
    oyeee, oyeeee, oyeeeee:
    urasobanutse,
    kandi urashoboye
    ntituzagutererana
    muguteza u Rwanda rwacu
    imbereeeeeeeeee,
    ahoooooooooo? nihohooooooo!

  • Ariko se abavuga ko joe yarashoboye muri sports mwavuga ikintu kimwe nibura yakoze cyatuma tubabazwa no kugenda kwe?

  • Bamuhe ako kwamamaza, naho abavuga ngo Leta siyo izatanga 12000$ za miss ngo ni abaterankunga, ubundi Leta ishaka abatera nkunga nicyo imaze ariko iyo iyo nkunga iboneste leta inagena uko ikoreshwa hatabayemo gusesagura, Ni abakoszi benshi cyane abaterankunga bemerera imishahara yo hejuru leta ikabyanga ikayigabanya amafaranga akajya mubindi!

  • Mbega kwihereza umuntu ? JOE ni mumurekeraho di !!!? ibyo yakoze byiza birahagije , naho kuvaho ni ibisanzwe kbsa, ikindi nuko nubwo ayoboye MINISPOC nti yari ayoboye akanama nkemura mpaka ka ba Miss. Miss yatowe n’abantu benshi , kdi yari abikwiriye , mwi mwihereza ngo hehehehhh, kubera udufaranga yiboneye. Yashoye ubwiza , namwe ni mushore ibyanyu , mwoye kumuca intege. Joe sibyo azize , icyo azize kirazwi kdi kizwi n’abamukuye ku mirimo naho mwe ni mwicecekere, icyo nzi nuko azahindurirwa imirimo murebera !!

    • Umugani ugana akarihooooo !!!!!!!!!!!. Rugina weee!!! Rekeraho nawe .

      • Ikosa ryabaye ni ukumugarura agata n’ibyo yari yitangiriye. Gusamuzehe wacu nakomeza agrer no kuri bariya barawe imbuto yo kuba umutegetsi kugeza gupfa urugero akava mu buganga agahengerewza muri sena bikanga akajya mu mashuri bikanga akajya muri mine nabo bari bakwiye kumara imyaka runaka ayo biyea bakajya kuyashingisha usine tukabona akazi dore universite zisohora buri munsi.Ubu duhobye inganda zingana iki nabariya basaza basaziye mu buyobozi. Joe reka dutegereze :Muzehe azadusobanurira ndabyizeye

  • nubwo yaba afite ibyo aatakoze neza ariko yerekanye ko atandukanye nabandi baciye muri iyi ministeri. Joe numugabo

  • Wumve nkome!!!

  • Joe ashyirwaho ninde wabisabye? Har amatora yakozwe mukamutora kuburyo kuri bamwe byabaye ikibazo?yahawe akazi akorera abanyarwanda neza,kandi usinya ninawe usinyura mugani we! Joe nuwo gushimirwa cyane ! Ntawe bitabera ariko iriya ministeri numvaga kuri njye utari gusimburwa aka kanya,gusa reka dushimire uwari wamuhaye Akazi Perezida wacu Kagame Paul,umutoza mwiza.mfite ikizere ko har impamvu ifitiye Abanyarwanda Bose akamaro yatumye Joe asimburwa Wenda akaba yahabwa izindi nshingano zizamura Abenegihugu.

  • Aho kuba injiji narwara Sida. Ubujiji burangwa no kutamenya amakuru, kwitiranya ibintu, kutamenya itandukaniro ryabyo. Wowe uvuga ko Miss azahembwa $1000 ariko ntumenye ko ari wowe uyishyura muri caller tune ijyamo iyo baguhamagaye. Kubera ubujiji ntuzi uko bigenda. Uri umugabo wareka gukoresha Airtel izamwishyura. Kandi nubireka Tigo izayamuha yewe na MTN ibikore. Jya ugenda gake ubanze umenye amakuru. Kandi iyo ubabaye nawe ubyara Miss. Ikiranga injiji ni uguta umurongo aka wawundi bereka indege ubundi akarebayo ahasigaye bakamukora mu mufuko.
    Burya rero uko twirirwa hano ku museke twandika ntacyo twishyura injiji zikwiye kumenya ko uko utishyura service ubonye burya uba utakiri consommateur ahubwo uba wabaye produit. Ako nako uzakamenya haciye iminsi. Mana jijura ababikeneye. Imana ibishimire!

Comments are closed.

en_USEnglish