Ngoma: Miliyoni 64 ya VUP agenwe abakene yahawe amatsinda ya baringa
*Abayobozi ku nzego z’ibanze nibo batungwa agatoki
*Abaturage ngo bakwaga Indangamuntu nimero zazo zikakirwaho inguzanyo
*Hadutse ibihuha ko ari amafaranga yatanzwe na Perezida atishyurwa
*Ni agenerwa amatsinda y’abakene mu mishinga yo kwiteza imbere ayo bishyuye agahabwa abandi
Iburasirazuba – Bamwe mu baturage batuye Akarere ka Ngoma bo mu mirenge ikorerwamo n’umushinga VUP bisanze bishyuzwa amafaranga bavuga ko batigeze bafata nyuma y’uko hari abantu bafashe nimero z’indangamuntu zabo bakazifashisha bakora amatsinda ya VUP atabaho kugirango bahabwe inguzanyo. Ayabzue kugeza ubu yabazwe ni miliyoni 64 zirenga.
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Ngoma buvuga ko bwemera ko hari amakosa yakozwe na bamwe mu bayobozi ndetse n’abakozi b’uyu mushinga wa VUP bagamije inyungu zabo bwite gusa bakongeraho ko hatangiye iperereza ngo uwo bizagaragaraho azabihanirwa bikomeye.
Abakozi ba VUP mu mirenge ndetse na bamwe mu bayobozi kuva mu midugudu kugera mu murenge ni bamwe mu batungwa agatoki ku gukoresha nabi aya mafaranga yatanzwe hagamijwe gufasha abatishoboye ubundi basabwa gukora amatsinda bagahabwa inguzanyo ngo bakore imishinga ibavana mu bukene.
Abaturage bahuye n’ikibazo cyo gushyirwa mu matsinda ya baringa batigeze bajyamo bavuga ko batazi uburyo ayo mafaranga yatanzwe bo babonye bishyuzwa gusa.
Umwe mu baturage bishyuzwa amafaranga atigeze ahabwa avuga ko byoroheye abayobozi ku nzego zabo z’ibanze kubona nimero z’indangamuntu z’abo bayobora akaba ngo ari zo bifashishije mu gusaba ayo mafaranga ku matsinda ya baringa.
Uyu utuye mu murenge wa Kazo ati “Uko biri kose ikibazo kiri mu bayobozi, Ugira utya ugasanga itsinda ry’abantu riri kwishyurwa ibyo ritazi, nonese VUP itanga amafaranga ikayaha umuntu umwe? Nk’ubu baraje (abayobozi)bahasanga (iwe) umukecuru bati mpa indangamuntu z’abana bawe ubwo akaba arazijyanye bakatwuzuriza ibyo bishakiye”.
Ikibazo cy’abantu bahawe amafaranga mu buryo butazwi cyazamutse ubwo abayagurijwe binumiye bakanga kwishyura ayo mafaranga ya VUP y’imishinga yo kwiteza imbere yatanzwe nk’inguzanyo kuva mu mwaka wa 2011, aho ngo hari abakwije ibihuha ko ngo ari amafaranga yatanzwe na Perezida atazishyurwa.
Nubwo hari abayobozi bo munzego zibanze barimo n’abayobozi b’imidugudu bavugwaho kugira uruhare muri iki kibazo basinyira amatsinda ya baringa, bamwe mu bayobozi b’imidugudu bavuga ko babaga batazi ko ari amatsinda ya baringa.
Umwe mu bayobozi b’Umudugudu utifuje gutangazwa ati “Anzanira (umuturage) umushinga ngo musinyire yaje nk’uhagarariye itsinda azana n’urwo rutonde niba rero ari baringa niba ari abari bamutije umurindi ngo yibonere inguzanyo ntabwo nari kubimenya”.
Amakuru atandukanye avuga ko bamwe mu bayobozi mu mirenge, mu tugali no mu midugudu bakoraga amatsinda ya baringa bagashaka umuntu uyahagararira bakamuha amafaranga ibihumbi 200, bo bafashe agera kuri miliyoni. Ubu abo abahawe make nibo bishyuzwa inguzanyo yose ya miliyoni irenga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwemera amakosa yakozwe n’abayobozi mu gukoresha amafaranga ya VUP, ndetse bukavuga ko iperereza rikomeje kandi ko uzagararwaho ayo makosa azahanwa n’amategeko nk’uko bisobanurwa na Mupenzi George umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe ubukungu n’iterambere ry’akarere.
Ati “Hagiye hakorwa amatsinda ya baringa atariho bikagirwamo uruhare n’abayobozi ndetse n’abaturage bamwe bigatuma inkunga abo yari igenewe itabageraho, ibyo rero byose byaragaragaye ubu turimo turabikurikirana kugira ngo ababigizemo uruhare bose babitangeho ibisobanuro cyangwa bahanwe”.
Imirenge ya Kazo na Gashanda niyo mirenge yagaragayemo ibibazo bikabije byo gukoresha nabi aya mafaranga ahabwa abatayagenewe ndetse n’amatsinda ya baringa maze bituma izi nguzanyo zitishyurwa neza.
Kugera ubu amafaranga atarishyurwa ni milyoni 64 820 543 y’u Rwanda, aya mafaranga iyo yishyuwe ahabwa abandi batishoboye bakoze amatsinda maze bakayabyaza inyungu batanga inyungu ya 2% ku mwaka.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW