Digiqole ad

Ishimwe yavukanye igitsina GORE nyuma ahinduka umuhungu udafite igitsina

*Yavutse afite igitsina gore anahabwa amazina y’abakobwa
*Nk’igihe cy’ubwangavu hazamutse ijwi, ibigango n’ubwanwa by’abasore
*Kwa muganga bemeje ko ari umuhungu
*Nta gitsina gabo afite uretse ibya riri mu nda
*Guhinduka no kumuryanira inzara byamuteye ipfunwe kugeza aretse ishuri
*Arasaba ubufasha ngo avurwe agire igitsina gabo

Ni umusore w’imyaka 23, aba iwabo ku babyeyi be mu karere ka Kicukiro akaba yaravutse afite igitsina gore nubwo bwose ngo kitari gisusiye neza nk’igisanzwe, ababyeyi be ntibabyitayeho cyane bibwira ko uko umwana akura kizamera neza. Maze ahabwa amazina y’abana b’abakobwa.

Ishimwe, utifuje ko isura ye igaragazwa kubera iki kibazo, amaze imyaka umunani atiga aba mu rugo
Ishimwe, utifuje ko isura ye igaragazwa kubera iki kibazo, amaze imyaka umunani atiga aba mu rugo

Yakuze nk’abandi bana b’abakobwa kuko yari anafite igitsina nk’icyabo kigaragara, gusa igihe cyo kuba umwangavu kigeze imisemburo y’umubiri ishibura ibimenyetso by’umuhungu, azana ijwi ry’abasore, amera ubwanwa, agara ibitugu.

Mu kiganiro Ishimwe yahaye Umuseke yavuze ko ababyeyi be akiri muto iby’igitsina cye kitari kinoze babibonaga nk’ibintu bidakomeye bizakira uko akura.

Gusa bigeze aho yagombaga kuba umwangavu bakabona abaye ingimbi, se ngo yagize amakenga maze ajyana umwana we kwa muganga.

Ishimwe avuga ko abaganga ngo babajwe n’uko basanze ikibazo cye (Hypospadias scrotal severe) cyararengeranye ngo kuko yashoraga kuvurwa akiri muto agakira kuko ngo ari ikibazo gisanzwe ariko kivurwa kare.

Basanze muri we afite imisemburo ya kigabo n’iya kigore ariko imyinshi ari iya kigabo ari nayo yatumye ahinduka umusore mu gihe cyo kugimbuka.

Gusa kwa muganga ngo batangiye kugerageza uko bashoboye ndetse abagwa inshuro zigera kuri enye (hagati ya 2007 na 2010) bareba niba bakosora icyo kibazo n’ibindi bigishamikiyeho.

Ubwo yabagwaga ku nshuro ya gatatu basanze afite ibya (testicule) rimwe riri mu nda ahagana mu mayunguyungu basanga batahita barimanura kuko nta gitsina gabo cyo gufasha ryabona.

Nyuma y’uko umuryango we, ugendeye ku mpapuro zo kwa muganga n’ibyo ubona, usanze atari umukobwa nk’uko yakuze, bahise batangira inzira zo guhinduza irangamimerere ye banyuze mu nkiko kugira ngo agirwe igitsina gabo (Male) nubwo ntacyo afite ubu. Byarakunze avanwa ku mazina y’abakobwa nka Janviere yitwa ay’abahungu, atifuje ko ashyirwa hanze kubera ko hari abakimunnyega.

Yakuze ari umukobwa aho guhinduka umwangavu hashibuka ubugimbi, ubu ni umusore ugira n'ubwanwa
Yakuze ari umukobwa aho guhinduka umwangavu hashibuka ubugimbi, ubu ni umusore ugira n’ubwanwa

Ipfunwe ryamuteye kureka ishuri

Ikibazo nk’iki usanga gitera nyiracyo uburwayi mu ntekerezo bigasaba abaganga b’inzobere bashobora kumwitaho kugira ngo yiyakire, ntabwo Ishimwe yabonye ayo mahirwe, ntanubwo arabona uburyo bwo kuvurwa byo ku rwego rwo hejuru bishobora gutuma aba umugabo wuzuye. Kutagira aya mahirwe byamuteye ipfunwe rikomeye kugeza aretse ishuri.

Ati “Abakobwa barambona bakabona ndi umusore mwiza ariko nkirinda kubegera cyane kuko byaba ari uguta umwanya w’ubusa.

Uko ikibazo cyagiye gikomera byanteye guhagarika amashuri nari muri Tronc Commun muri Lycée de Kigali.”

Akivurwa yitwaga amazina y'abakobwa muganga amaze kwemeza ko ari umuhungu ahindurirwa irangamimerere nubwo bwose atakize
Akivurwa yitwaga amazina y’abakobwa muganga amaze kwemeza ko ari umuhungu ahindurirwa irangamimerere nubwo bwose atakize

 

Ashobora gukira

Ubu burwayi avuga ko babwiwe ko bushobora gukira hakozwe kubagwa ko ku rwego rwo hejuru agahabwa igitsina gabo kigahuzwa n’ingingo z’abagabo yifitemo akaba umugabo. Icyakora ngo ntabwo baramenya ibitaro bakwivurizamo hanze kuko mu Rwanda ngo ntaho babikora ndetse ngo babwiwe ko ubushobozi bw’iki gikorwa bushobora kuba buri hejuru cyane.

Ishimwe ubu umaze imyaka umunani yararetse ishuri, ntajya ava mu rugo, ntashobora kurenga iwabo kubera amaso y’abantu.

Abantu ngo bari bamuzi ari umwana w’umukobwa iyo bamubonye ngo bamuryanira inzara ngo ‘dore wa mukobwa wahindutse umuhungu’. Bikamutera ipfunwe bikomeye.

Ati “Hari igihe mba numva nava ino nkigira kwibera aho batanzi. Gusa icyo nifuza ni uko nafashwa kuvuzwa. Ndifuza ko naba umugabo nk’abandi.”

Inshuro zose yabagiwe mu Rwanda bagerageza kumufasha ntabwo byashobotse ko akira, gusa ngo ubu buvuzi yumvise ko bushoboka mu mahanga nubwo bwose we n’umuryango we batazi aho babumukorera.

Ishimwe asaba ubufasha bw’uko uwamenya amakuru y’aho ashobora kuvurirwa, ndetse n’uwifuza kuba yabaha ubufasha ngo avurwe muri ubwo buryo yabimufasha.

Ati “Nifuza ko abantu bamfasha nkabona aho mbagwa nkagira igitsina gabo nanjye nkabaho nk’abandi.”

Uwakenera kumufasha yavugana nawe cyangwa abo mu muryango we kuri nimero +250 782 024 357.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Epa ntibyoroshye, aha inkunga natanga ni amasengesho gusa, mugerageze kumukorera ubuvugizi kubitangaza makuru mpuzamahanga nkaza CNN, RFI, BBC ni ibindi hari ubwo yabona abaganga bi inzobere bamufasha kuko nabo baba bashaka cas zihariye nkizi! Kimwe no kumushakira aba pyschrogue bi inzobere bamufasha kwiyakira no gusohoka mubwigunge!
    Natange contact ze za internet kuburyo umuntu abonye undi muntu wejyeze agira ikibazo nkicye yabahuza akamufasha kwiyacyira, kdi barahari.

  • NIYIHANGANE IMANA IZAMUKIZA.

  • Musore muto!wihangane Imana irakuzi gusa twashakira ibitaro byamuvura mu buhindi cg mu bushinwa.

  • Abakwiye gufasha kwikubitiro n’abaganga/ibitaro bamaze igihe bamukurikirana bakageza iki kibazo kuri Minisiteri y’Ubuzima-bityo hakamenyekana aho yashobora kuvurirwa. Nyuma inkunga igashakwa mu bantu bingeri zoze cyane cyane Minisiteri y’Ubuzima.

  • Nta bwo atuye muri Kicukiro ni muri Gasabo jye ndamuzi, na mama we na Papa ndabazi. yabazwe muri 2010 ni byo nari nzi, bamuhinduriye n’izina kuko yari yarahawe izina rya Ishimwe Claudine.
    Ahubwo namuherukaga nzi ko byarangiye. Nibihangane.
    gusa birakomeye.

  • Abakora Plastic Surgery se ntibamuvura?

  • @ Dan, ubwo se utanze ikihe gitekerezo?? Ihangane rata Imana irakuzi kdi iragukunda. Ibyo ntibyatunguye Imana, komera uko uzamera kose Imana irakuzi, jya ujya mu bandi nta pfunwe ufite.

  • barahari benshi bafite ibyo bibazo ariko ntibavurwa muri AFRICA. MWIHANGANE

  • Hakwiye kurebwa uko haba campaign yo gushaka amafaranga yo kuvuza uyu muntu kuko technology yamufasha yo irahari ariko irahenda cyane. Hakwifashishwa itangazamakuru mu gukora ubuvugizi maze ibigo byigenga n’abantu ku giti cyabo bagakusanya inkunga yo kumuvuza n’abaganga bakamufasha mu gushaka aho yavurizwa etc. Habonetse gahunda ifatika abantu batanga umusanzu wabo uko bashoboye nanjye ndimo. Impamvu mvuze abikorera ni uko mbona dukwiye kureka umuco wo gutegereza ibintu byose kuri Leta(ikoresha imisoro y’abaturage). Ikintangaje muri comments kuri iyi nkuru ariko ni ukuntu abantu bose “batwerera amasengesho!” Ubu se tuvuge ko iyo barwaye batajya kwa muganga cyangwa ngo bajyaneyo ababo barwaye ahubwo “bakabasengera?” Reka mbabwize ukuri nibishaka bibababaze: ntimushaka kwikora ku mufuka ariko na none mugashaka kugararagara nk’abantu beza! Ni nabyo bigaragara kenshi ku bantu bahora mu nsengero ariko wareba ibyo bakora mu buzima bwa buri munsi ukumirwa! Munyumve neza sindwanya gusenga. Ariko gusenga nibijyane no kwirinda ibibi no gukora ibyiza ku buryo bufatika.

  • ark muransetsa….ngo Imana iramuzi ..ibyo ni ibiki muba mwivugisha….ubundi ikibazo ucyumva neza iyo wishyize mu mwanya w’ukirimo…nziko ari wowe utakumva ko umuti ari ukwicara ngo Imana irakuzi..ngo nzasenga

    Ahubwo ikiza yakorerwa ubuvugizi …abantu bafite ubushobozi bakamurwanaha rwose, naho abo bokeera ngo Imana baribeshya !

  • Mumujyane kumuzungu witwa DR yani,ufasha zamayibobo inyamirambo azamufasha kumujyana hanze bamubage,knd mubishyire mubikorwa kuko yafashije,narirwaye lkibyimba munda narabuze ubufasha umuntu ajyanayo,maze DR yani ahita anyakira ajyana muri irland barambaga bangarura mu Rwanda ubu ndimutaraga,ubufasha bwange nubwo bavandimwe

  • natuze nareke guhindura ibyoyavukanye rekatumanze dufashe imbabare cyane zimurusha ububabare

  • mbega ibibazo.eee.gusa hakenewe ubufasha bwamafaranga maze akivuza imanaimufashe

Comments are closed.

en_USEnglish