Barahurira i Nairobi bige kuri Somalia na South Sudan ku kwinjira muri EAC
Inama yaguye ya 16 y’Umuryango wa Africa y’iburasirazuba irateranira i Nairobi muri Kenya mu minsi ibiri kuva kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015. Irahuriza hamwe akandi abakuru b’ibihugu bitanu bigize uyu muryango baza kwiga ku busabe bwa Somalia na Sudani y’Epfo byifuza kuwinjiramo.
Abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango baraganira ku iterambere ry’abatuye uyu muryango harebewe ku bijyanye n’ibikorwa remezo, guhuza za gasutamo, politiki z’ubucuruzi, kongerera igihe urukiko rw’uyu muryango ndetse n’intego ngari yo kwihuriza hamwe kw’ibi bihugu.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa 18 Ugushyingo ko Perezida Kagame yageze i Nairobi ngo yitabire imirimo y’iyi nama.
Abakuru b’ibihugu kandi barongera kwiga ku busabe bwa Somalia na Sudani y’Epfo ibihugu byo mu karere byasabye kwinjira mu muryango wa Africa y’iburasirazuba.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri, Perezida Uhuru Kenyatta azahereza ububasha Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania bwo kuyobora uyu muryango w’ibihugu by’Africa y’Uburasirazuba, EAC.
Mu myaka ibiri ishize uyu muryango w’ibihugu wabashije kugera ku bwumvikane no gushyira mu bikorwa gasutamo imwe ku bihugu bihuriye ku muhora wa ruguru (mu kwa 2/2014) n’uw’epfo (mu kwa 8/2014). Byemeranyijwe kandi kuri gahunda ya passport mpuzamahanga ku batuye ibi bihugu umushinga uzatangira mu Ugushyingo 2015.
Iyi nama yaguye y’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba izateranira muri Kenyatta International Conference Centre i Nairobi, ikaba ikurikiye iyabereye i Kampala mu Ugushyingo 2013.
UM– USEKE.RW
8 Comments
kikwete ahora aseka nibyiza .Museveni arashaje
Ntacyo nshinzwe mu gufata ibyemezo, ariko rwose njye sinshyigikiye iyi coallition ko yakwinjiramo na Somalia ko izaza iherekejwe na Al shabab.
Byonyine ntimubona escrocorie,ubujura n’ubwicanyi aho bitugeze ni ukuri 80% nibyo twahashye mu abaturanyi.Yego ibyiza badusize ni byinshi ariko hari igihe kiba kimwe kibi kikabacyasibanganya ibyiza byose twabahahagamo.Twigire as a nation
Umva nshuti umuti w,ibibazo s,ukubihunga ahubwo n,uguhangana nabyo.nonese ugirango somarie kuyiheza niwo muti?ahubwo Al shabab ikwiye gufatirw,ingamba zihamye n,ibihugu byishyize hamwe.kuko n,ubundi nitudafatanya kuyirwanya ikamara kugir,ingufu nyinshi izarenga imbibi za somarie natwe itugereho.
Nanjye ndemeranya na bwana “Douglas”. Rwose Igihugu cya Somalia ntabwo gikwiye kwinjizwa muri East African Community (EAC) kubera ko gifite ibibazo bikomeye bishobora kugira ingaruka mbi kuri uwo muryango.
Ndetse ku bwanjye na South Soudan yakagombye kubanza kurangiza ikibazo kiri hagati ya Salva Kiir (Currently President) na Riek Machar (Ex Vice-President and currently Chief of rebellion) mbere yuko yemererwa kwinjira muri EAC.
EAC igomba kugira amahame igenederaho, ntabwo ari ugupfa kwinjizamo ubonetse wese.
Numva Somalia yahabwa igihe cyo kubaka inzego zayo igasubira kuba igihugu mbere yo kwinjizwa muri gahunda za EAC. Al shabab yo ni ikibazo kireba isi yose, kimwe na za Boko haram buriya zikwiriye gufatirwa ingamba rusange. Na South Sudan ni kimwe: ntiraba igihugu gifite umurongo. Mubahe nk’imyaka 5.
ibi kimwe n’ibindi twe dutekereza ko batakwemera nibo bafite ububasha bwo kwmeza ko za somalia na South soudan zinjira cg se ntizinjire gusa tubifurije inama nziza ibizayivamo tuzabimenya byihuse kandi tuzabyubaha kuko aritwe twabitoreye
Ndabona umuryango uri kugenda waguka kandi ni byiza cyane kuko abanyafurika uko tuzarushaho kwiteza imbere niko tuzarushaho kugira imbaraga nk’ibihugu
Uyu muryango EAC nu muryango ugomba kutubonera ubukungu inzira yose nubwo yagorana twayicamo !!!!!
Somalie murwanya ni kimwe mu bihugu bikize cyane twaba tubonye ifite ubukungu nyuma yuko tuyizi ku ntambara kandi tuyakiriye niyo nzira rukumbi yo guhosha intambara bafite iyo Al shabaab muvuze ntiyatsinda imbaraga zibi bihugu byose.
Ubwo muzi uburobyi bwa Somalie urwego rugezeho !!! Ubutaka bwaho uburyo bwera !!! Uzi ukuntu buherereye mu gice gikenewe ku bucuruzi !!!!
Soudan nayo irakuze cyane ikeneye ingufu zava mwuyu muryango mu gihe gito ibyayo byakemuka kariya ga peteroli kakatugera ho. Ni bindi byinshi batunze tugasaranganya ku biciro byiza.
Comments are closed.