Ngoma: Barashinja icyari EWSA kubambura ibyabo hashize imyaka 5
Iburasirazuba – Abaturage bo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma baravuga ko bambuwe n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi hari mu 2010 ubwo kitwaga EWSA. Bavuga ko icyo gihe EWSA yanyujije ibiti n’ibyuma by’amashanyarazi mu mirima yabo, bakabarirwa ibyangiritse ariko kuva icyo gihe ngo ntibarishyurwa.
Bavuga ko ikibazo cyabo ntaho batakijeje ndetse n’inyandiko zisabwa zose bakaba barazitanze ariko amaso akaba yaraheze mukirere.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro ishami rya Ngoma buvuga ko butazi iki kibazo, gusa bakongeraho nibakimenya bazagikemura.
Mu 2013 aba baturage bavuga ko basabwe gukora inyandiko isobanura ikibazo cyabo maze bayishyikiriza ishami rya EWSA iwabo nubwo ntacyakozwe.
Nyuma babonye nta gikozwe ngo ikibazo bakijyanye mu nzego za Leta ndetse no mu rwego rw’Umuvunyi ariko nubu ngo ntibarasubizwa.
Abaturage bagize ikibazo nk’iki mu karere ka Kirehe bo ngo bamaze kwishyurwa, aba b’i Murama bakibaza impamvu bo batishyurwa.
Genevieve Mugeni, umuyobozi muri iki kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza ntiyemera ko ababaturage bigeze bamugezaho ikibazo cyabo, akongeraho naramuka akimenye bazabafasha.
Ati “Icyo kibazo ntacyo nzi ubwo abo baturage bashobora kuba baraje ntibiyaderese (ntibarebe) k’umuyobozi wa EWSA. Ntabwo nababonye bazagaruke.”
Buhiga Josue Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama we avuga ikibazo akizi akaba yaranagikoreye Raporo ayijyanira mucyahoze ari EWSA ishami rya Ngoma.
Ati “Icyo kibazo bakingejejeho ngikorera inyandiko y’ahantu hanyujijwe amapoto, raporo nyijyana kuri EWSA Branch ya Ngoma bambwira ko bagiye kugikurikirana”.
Aba baturage bo mumurenge wa Murama sibo bonyine bafite ikibazo cyo kutishyurwa n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kuko ibibazo nkibi biri mubice bitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba nko mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma, mu karere ka Rwamagana n’ahandi.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
birababaje kuba hari abayobozi birengagiza inshingano zabo barangiza bakabeshya ngo ntibazi ikibazo reba nkuyu ubihakana kandi n,ubuyobozi bzarakoze rapport bukayimuha.buri gihe ewasa…. ewasa….m bahindura amazina ariko ntibahindura imikorere. hakwiye amavugurura akomeye muri ewasa naho ubundi ni nkawa murwayi wanze gupfa yanga no gukira
sha ewasa yo muyiveho nishyuye ifatabuguzi muri december 5/2014 ariko n’ubu sindabona umuriro???!!! nanjye narabihoreye nzarore.
Comments are closed.