Rwanda: Umwana ashobora kurangiza umwaka wa 4 atazi gusoma no kwandika
Ireme ry’uburezi ni kimwe mu byibanzweho n’inama mpuzamahanga ya UNESCO ku burezi iherutse gukoranira i Kigali, muri iyi nama hagaragajwe impungenge z’uko mu bihugu byinshi bya Africa birimo n’u Rwanda hari aho umwana ashobora kwiga amashuri abanza akarinda arangiza umwaka wa kane ataramenya gusoma no kwandika. Iyi nama yashakishaga umuti urambye w’ibibazo nk’ibi mu burezi mu bihugu birenga 40 byari byakoraniye muri iyi nama.
Prof Silas Lwakabamba yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda usanga hari umunyeshuri urangije umwaka wa kane adashobora gusoma cyangwa kwandika interuro neza, ibi ngo biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kutagira abarimu babyigiye kandi babifitemo ubushake, kutagira ibikoresho bihagije, umubare mwinshi w’abanyeshuri mu cyumba cy’ishuri n’ibindi…
Ibi ariko avuga ko bidasobanuye ko uburezi bufite ireme buri hasi cyane kuko ngo hari n’abanyeshuri baba bazi ibyo biga neza.
Prof Lwakabamba avuga ko kugirango iki kibazo gikemuke umwana agomba kwigishwa akiri muto, nyamara umubare w’abana bajya mu mashuri y’incuke mu Rwanda uracyari kuri 17% gusa.
Lwakabamba yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi iri gushyira imbaraga mu kuzamura umubare w’abana biga amashuri y’incuke, hatozwe abarimu bigisha iki kiciro, kugira ngo abana batangire kwiga ari bato kandi bigishwa neza.
Abakoresha ngo ntibakwiye kunenga ireme ry’uburezi kubera abakozi babo babi
Mu Rwanda usanga abakoresha benshi ngo banenga ireme ry’uburezi mu gihugu bagendeye ku musaruro mucye utangwa na bamwe mu bakozi babo badafite ubumenyi buhagije bwo gutanga icyo bategerejweho.
Prof.Lwakabamba avuga ko aba bakoresha badakwiye guhera aho banenga ireme ry’uburezi ngo kuko hari umukoresha uha akazi umukozi utarize n’ibijyanye n’ibyo akeneye, cyangwa umukozi wize nabi, ndetse ngo abakoresha nabo bakaba batita ku guhugura abakozi babo.
Inama y’uburezi iherutse guteranira mu Rwanda kuwa 11 kugeza kuwa 13 Gashyantare uyu mwaka ihuje ibihugu 47 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara iteguwe n’umuryango UNESCO yari igamije gukomeza uburezi kuri bose kandi bufite ireme, gufasha abakobwa gukomeza kwitabira amashuri kugeza bayarangije.
Muri raporo y’uburezi kuri bose (Education For All Global Monitoring Report) ya 2013-2014 yagaragaje ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bamwe mu bakobwa baturuka mu miryango itifashije bazaba batarabona ubushobozi bwo kurangiza amashuri abanza kugeza mu mwaka wa 2086.
Kugeza ubu mu Rwanda mu byiciro bitandukanye by’amashuri harabarirwa abanyeshuri basaga miliyoni eshatu.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
22 Comments
None se iyo ageze mu wa kane arabimenya? Ngo hari n’abari muri Nine batazi kwandika. None se ko hasibira 5% gusa! Mu gihe kera echec imwe bakujugunyaga hanze kabone niyo wabaga ufite 65 %!
Twite kuburezi, niryo terambere ryejo hazaza , ka tunenge ministeri yuburezi, mbona inaniho kumpande zose. Ako abayobozi bacu yo biregura we bagahita bagaragaza duke twiza bakoze, wagira baba bagiye kuwo mwanya badategerejweho ibyiza gusa
Barabivuga se barabizi ! Uzi kubona nabarangije Secondaire hari abatazi kwandika ibaruwa isaba akazi ,wareba n’imyandikire ye ugatangara ! gusa jyewe ikintu kimbabaza cyane nuko hari abanyabwenge benshi babuje akazi kubera ibintu by’ikimenyane cyafashe umurego .
Ireme ry uburezi ryaboneka gute kwigisha ari byu uwabuze.akazi!? Iyo ubuze akazi upfa kujya kwijyisha.
Cyera umwarimu wa P yahembwaga 1/4 cy’umushahara w’unudepite, none ubu umwarimu ahembwa 1/20 cy’umushahara w’umudepite kdi ngo bose ni aba ptriote da!
Abarimu barambabaza!
aho urabeshye pee ngo umwarimu ahembwa 1/20 cy’umushahara w’umudepite ! Reka da ni 1/50 cy’umusharara w’umudepite .
Ndiyumvisha ko Integanyanyigisho igamije ubushobozi/Competency-based curriculum igiye gushyirwa mu mashuri muri 2016 ari umwe mu miti izakemura iki kibazo.
Iyi nteganyanyigisho ishyira imbere ibyo umwana ashobora gukora yifashishije ubumenyi, ubumenyingiro, ubukesha n`indangagaciro nyarwanda) atozwa mu ishuri.
Competence = f(knowledge, skills, attitude, values)
hahaaa sinabonye se uwari ushinzwe “ireme ry’uburezi” yagororewe kuba boss wa REB?!!! Byose bipfira mu gukunda imibare y’abantu kurusha quality yabo kandi byatangiye ubwo Minisitiri umwe w’uburezi ntavuze yavugaga ko nta munyeshuri ugomba gutsindwa! Ese uwo mwarimu muhora murega kutagira ubushobozi ninde ushinzwe kubumuha? Noneho mwongeyeho ngo n’ubushake! Abukure he, n’utwo akoreye mutumwambura? Ngaho rero mumbwire niba bazamenyera gusoma muri kaminuza nizo mbona zisigaye zambika amakanzu ibihumbi by’abantu batazi n’uwatanze isomo runaka! Biteye agahinda.
Rutakamize Joseph, igihe cyose hagaragajwe ibibazo mu burezi, ababishinzwe bahita bitabaza amavugururwa ariho ategurwa! Iyo ivugururwa rimaze kujyaho usanga ahubwo uburezi buriho busubira inyuma.Niba se abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika neza urambwira ko bazarangiza kaminuza basobanutse?
Rero bamaze gukwirakwira mu mirimo hose aho usanga bahuzagurika biteye isoni!
Nimureke abana bo mu miryango yifite biyigire naho abandi ni ukudondoza ngo bariga.
Bishoboka gute ko umuntu arangiza master’s atazi neza gukoresha ururimi yizemo?
Ntacyomvuze ntiteranya!
Ayo mashuri y’inshuke yo se bavuga uretse ayabakire (abayobozi)abandi umwarimu waho ntahembwa ibihumbi 15 nayo akayabona rimwena rimwe abaturage bayabuze(ngo nibo bamuhemba ra),abayobozi b’ibigo by’amashuri batikoza ku bigo bagiye gupiganwa mu masoko muri twa dufaranga Leta iha buri munyeshuri!!!!!!!!!!!!
izo nama ni uguta igihe n’amafaranga gusa, ikibazo cy’uburezi ntigitangaje: abo baba bari mu manama mu mahoteli meza bagendera mu madoka meza n’umushahara uhambaye, bazihe amezi abiri babaho mu mushahara wa mwarimu n’imiryango yabo, nibwo bazabona igisubizo cy’impamvu umwana arangiza primaire atazi kwandika, nibaba ari abantu b’umutima bazawuhindura……ibindi ni uguta igihe. Ariko nanubu hari ikintu kijya kinsiga, ni gute inama y’abaministre iterana bakagena imishahara y’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, na za avantages zibagenerwa, ngo milioni zingahe z’umushahara, milioni zingahe zo gukoresha mu rugo, milioni zingahe zo kumufasha kugura imodoka, iz’inzu, iza communication, aho sinavuze ayagenda muri za missions bahoramo……ni gute umuntu muzima yubahuka gusinya iyo myanzuro azi neza ko mwarimu ahembwa ibihumbi mirongo ine na bitanu (45 000) mwese ari mwarimu ari nawe muyobozi muhembwa mu mafaranga y’abaturage, ukubahuka ukisinyira ama milioni y’umushahara n’amamilioni yo kugufasha mu rugo, warangiza ukaza kwibaza impamvu uburezi budafite ireme? ariko nk’umuyobozi iyo ushyize umukono kuri iyo myanzuro uba wumva uri umuntu cyangwa igisambo cy’ingufu?
yewe ibibazo biri muri ministere yuburezi ninkibiri muyubuzima ariko
muburezi byo birarenze gusa byose bipfira muri ruswa yaba mubayobozi ba REB nabo bajyaho bagaha akazi benewabo batitaye kwireme ryuburezi
muri make bajya mukazi wagirango bari gusahuranywa ngo bakuremo akabo
karenge HE NAREBERERE MINISTERE YUBUREZI NIYUBUZIMA NIRYO \PFUNDO RYA BYOSE.
ariko uburezi bwo mu Rwanda bumaze gutera intambwe nziza kandi na buri munyarwanda amaze
Jye mbona ikibazo kidaturuka muri Munisteri yuburezi gusa, Dufite ikibazo muri rusange cyk kwikubira, hakiga neza, hakabona akazi, nubundi abasanzwe bafite amafranga abakene bagakomeza gukena,
Nkuko hejuru babivuze koko hari abarangiza amashuri yinshuke bazigusoma, abo ni abana babakire biga mumashuri yabo bakabitaho bikwiye ariko rubanda rugufi
Amavugururayo bavuga azabizambya ahubwo kuko bavugurura batabanje kureba impamvu nyamukuru itera ikibazo.
Nibyo Leta iracyafite byinshi cyane byo gukora ngo uburezi butere imbere ariko twibuke n’ ikibazo cy’ ababyeyi b’ iki gihe batazi kureba icyo abana babo bakeneye mu burezi kandi babona ko ariwo murage umwana bazamusigira. Ni bangahe bagera ku ishuri ngo babaze nibura niba umwana ahagera, tuyobewe se ko hari abatiga kandi bavuye iwabo, ni bangahe bafasha abana gusimbuka mu ishuri kandi babona neza ko umwana yatsinzwe aho yarari ariko ugasanga bashugurika ngo abana babo bimuke. None se ko mwirirwa muri za shuguri hari uwibuka no kureba nibura ko mwarimu aha devoir abana. Nibangahe usanga batera ba mwarimu ku ishuri babihaniza ngo ntibakabavugire abana.
Hari byinshi bishobora gutuma umwana adakura umumenyi ku ishuri kuko n’ ababyeyi ntacyo bimumariye ariko nitwe ba mbere tubona ko ireme ryapfuye.
ikindi simbona impamvu abantu bakunze kugereranya uburezi bwa kera (mbere ya 1994) na nyuma ugasanga baremeza ko ireme ryabwo ryari ryiza ariko jye siko mbibona ahubwo abantu benshi bari bakiri serieux mu byo bakora ibintu bitaraba money oriented ariko ireme ryo ntaryo. ubu se bangahe bari baravumbuye ikintu nibura cyatugirira kakamaro? bangahe banditse ibitabo duheraho twiga?
Sindabona umuntu umpa ibisobanuro bifatika kuri iryo reme mbona ryari ripfuye mu buryo bwaryo.
conclusion: ni ugufatanya gushaka ireme ry’ uburezi ibyo kunenga gusa bikagabanuka
Man, ndumiwe kuri izi comments. gusa icyo nababwira nuko umunyarwanda yise umwanawe ati” umugaboarigira”……..yiyo bimunaniye arapfa. ibyamashuri nibya abantu bifite gusa. naho abandi tuzipfire. nikimwe n’ubuzima. wambwira ute igihe cyose abayobozi bazarwara bagatega indege bakajya za kenya na mobai(mubuhinde) na America nyuma ukambwira ngo ubuvuzi bumeze neza. kandi tubona rubanda rugufi rupfa buri munsi ruzira abaganga badafite ubumenyi. babaga umuntu inshuro zirenze imwe ngo zaribeshe, nyuma zigatanga n’imiti. wagira amahirwe yo kwigira hanze abaganga bakakubwira ko ibyo urwaye umuti gusa urabikiza. kandi ugasanga bitandukanye kure nibyo murwanda bavuraga. so Niyo mpamvu utifite wese ni uwo gufashwa n’uwiteka ikamurinda indwara, ya rwara bikaba byoroshe bigaragarira buri wese bivurwa na Prastamori na modiakini. kandi niwarenganya abaganga kuko byose bigaruka kuri ya education.
ushobora kwibaza ukuntu umwarimu yahembwa amafaranga atanakodesha inzu muri kigali akigisha neza ate?ngewe nkora akubumotari nijoro kumanwa nkajya kwigisha kd ayubumotari aruta ayo mpembwa.nibahe mwarimu agaciro nkumukozi uburezi buzagira ireme.aho gutanga uburezi bakakwirukana munzu watanga uburozi nawe ukiberahoda.ugirango ndategurase ryarise?uzarebeko hari umwarimu wigisha atarimo gushakisha akandi,mbega ni ukubura aho ugana naho ubundi ubwarimu si akazi.
ireme ryo muburezi ku bifite nkaho abandi ubundi. ejobundi nagiye mu giturage aho nkomoka nsanga muri p6 hatsinze abana 2 mu bana 160 bari bakoze ikizamini cya leta cya p6 none bafashe umwanzuro ko ntawe bagomba gusibiza kuko ari benshi, abo muwa 5 bazimukira muwa 6 batabona aho babashyira ari benshi abo bose babasunikira muri 9years .ngaho nawe nyumvira kwimura abana bose kugirango abari inyuma yabo babone imyamya batitaye ku manota bafite.nzaba mbarirwa
Mwagiye muhemba neza se abarimu.uzi guhembwa 40000frw hari n abahahidha ayikubye ayo nimwe byose mu bitera.muhembe neza sinn urayinjiza ariko u rda after you nturutegereze.wowe uhembwa arenga million+kukwishyurira imisoro+ (hari nabo bishyurira byose kugeza no ku.mukozi).muhembwe iyo millioni ko atari nke ayo y Imisoro n ibindi abayahembwa ko ari benshi bakayongerera ku barimu byibuze uhebwa maje akaba 60000frw nabwo bitewe na standard y ubuzima bwaho aba babona yamutunga bakabigenza gutyo.naho ubundi nta kwiga pe kereka abari za Green hills
Ngerageje gusoma coments abantu bashyize kuri iyi nkuru irebana n’uburezi
nsanga iki kibazo gikomeye.
Ndashima ibyavuzwe na Kareg,ashobora kuba ari umwarimu. Niba uri mwarimu
uri intore. Burya ireme ry’uburezi ritangwa na mwarimu afatanyije n’umubyeyi w’umwana. Umubyeyi udashishikariza umwana kwiga ni injiji . Mwarimu gira umwete n’ubushake ukore akazi wasabye ko kurerera U Rwanda. Bitabaye ibyo
uzitwa ikigwari kuko wihisha mu bana kandi ntacyo ubamariye.Imana izaguhana
cyane kuko umuntu uyobya abana akwiriye kuzirikwa ibuye ku ijosi maze akarohwa mu nyanja cyangwa Nyabugogo.Coment ya Mahoro Jack n’iya
Seremani ziragayitse cyane.Urugero rwiza : RDF na RNP.
Ubu sasa mu byatumaga ireme ry’uburezi rijya hasi cyane hagiye kwiyongeramo n’ikibazo cyo gutakaza motivation mu banyeshuri kuko bariho barebera kuri bakuru babo biyicira isazi mu jisho iwabo mu ngo nta kazi, abandi ari ababoyi, abayaya n’abazamu mu ngo z’abakomeye kandi ubwo baryamanye za degrees!! Umwana yashishikarira kwiga ate se ko kuba umuzamu n’umuyaya bidasaba amashuri?
@ Kadali & Kareg: kuba RDF na RNP zikora neza akazi kazo si igisobanuro na excuse ku mikorere mibi y’izindi nzego! Wowe tanga umusanzu wawe mu gukosora ibitagenda neza, igisubizo si ukuryoshya akarimi no kuririmba ubutore mu gutinya gutoneka ahari ikibyimba. Uwo muco ntiwubaka urabeshya cyane! None se kudahemba ku gihe abarimu bakosoye ibizamini by’abana kandi ayo kubahemba atabuze tureke kubigaya nibwo turaba tubaye intore nkawe? Kwimura abana bose kugera kaminuza, bakarinda baba abakozi tuvuga ko badashoboye, tureke kubishakira umwanzuro nibyo wita kuba intore? oh lala, watorejwe he muvandimwe? Iki gihugu ejo hacyo haratureba twese my dear, va mu tudisikuru twiza ube “birandeba” nka RDF!
bakemure ikibazo cya Mwarimu byose bizaba byiza;ko kera higishaga abuse celai ntibigaga neza;abuse nibo njiji; sijye wabivuze
Comments are closed.