Digiqole ad

Police yafashe abagore babiri batwaye Cocaine ihagaze miliyoni 702

 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko tariki 13 Gashyantare 2015 ku kibuga cy’indege cya Kigali Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagore babiri batwaye ibiro 13 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine gihagaze agaciro hafi ka miliyoni 702 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Abagore babiri bafashwe binjiza Cocaine mu Rwanda umugabo w'umwe muri bo afatwa abategereje muri Parking
Abagore babiri bafashwe binjiza Cocaine mu Rwanda umugabo w’umwe muri bo afatwa abategereje muri Parking

Abo bagore bacyekwa ni Cecile Mukarukundo na Sammy Uwimana bafite Passport z’ububiligi bafashwe bakigera mu Rwanda bavuye ku kibuga cya Entebbe muri Uganda.

Uwa gatatu ukekwaho gukorana n’aba bagore ni umugabo w’umwe muri bo wafatiwe ku kibuga cy’indege nijoro abategereje muri Parking y’ikibuga cy’indege.

Ubu bafungiye kuri station ya Police ku Kicukiro mu gihe ipererza kuri bo rikomeje.

CP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Polisi yatangaje ko Polisi yari yamaze kubona amakuru mbere y’uko aba bagore baza ko bashobora kuba batwaye ikiyobyabwenge cyo ku rwego rwo hejuru cya Cocaine.

Ati “Bageze ku kibuga cy’indege saa tanu n’igice z’ijoro. Polisi ibasatse ibasangana ibipfunyika 27 bijyamo ikawa ibi nibyo bari bahishemo ibi biyobyabwenge.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rutazigera ruba icyambu, icyerekezo cyangwa ahantu heza ho kwihisha kw’abanyabyaha.

Ati “Tuzakomeza gufatanya na polisi mpuzamahanga n’iyo mu karere mu kurwanya ibyaha nk’ibi byambukiranya imipaka.”

CP Twahirwa asaba abanyarwanda gutanga amakuru byihuse ku hantu cyangwa umuntu bakekaho icyaha runaka.

Kuca mu mwaka ushize, Polisi imaze gufatira ku kibuga cy’indege 24Kg za Cocaine ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Ubuheruka abantu bane nibo bafashwe na polisi batwaye 10Kg za Cocaine barimo; umugande ufite passport y’Ubwongereza wari utwaye 1Kg, abanyarwanda babiri bafite passports z’ububiligi bari bafite 7,4Kg, n’umugore wo muri Kenya wari utwaye 2,3Kg

Itegeko, mu ngingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana, ribahanisha igifungo kiri hagati y’imyaka itandatu n’icumi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 10.

Ibihano byagiweho impaka mu Nteko Ishinga Amategeko umwaka ushize ko ari bito ugereranyije n’uburemere bw’ibi byaha.

Bari babipakiye mu bipfunyika bisanzwe bijyamo ikawa
Bari babipakiye mu bipfunyika bisanzwe bijyamo ikawa
Cocaine bari batwaye ni ibiyobyabwenge byo ku rwego rwo hejuru
Cocaine bari batwaye ni ibiyobyabwenge byo ku rwego rwo hejuru

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ariko ko ntari nabona police itwika izo cocaine nkuko batwika ibindi biyobyabwenge bakanamena za kanyanga???

  • Izi miliyoni se wowe wazitwika koko?

    Ntabwo aritwe tuba twazizanye bityo tugomba kuzibyaza umusaruro kuko dukeneye gutera imbere.

  • Abo ni babajura bayoboye Baitulmal rwagasana DODOS urafashwe,hasigaye bagenzi bawe,muzaseba bado

  • Ariko ibyo Feza yibajije nu ndi wese ashobora kubyibaza kandi koko nibyo .None se wa mugani bazishyira ?

  • Ese kuki abagiye gukora amabi bose biyambika ki Islam, ntibagasebye Islam dii

  • NTA MUKIRE UFUNGWA SHA.
    Ntiyamaze gusokase,ntatayemo umugore we.kandi umugabo ariwe drug dealer mukuru..

  • Birababaje kubona igitsina gore aricyo gikora amabi ameze atyo.. ariko abantu nkabo mujye muberekana mumaso tujye tumenya abo tugendanana nabo.numvise ababazi bafite abana ecole belge..ubwo wabona abana babo batarucuza mu mashuli bo?

    • Abo bafatanye ibyo nababyeyi wanjye kandi turaba Islamu beza. Ntimukajye muvuga mutazi ibyabaye. Musoma amakuru kuri internet gusa mugatangira kuvugu amagambo menshi yubusa. Wowe uzi ukuri byibi bintu bya baye? Uzi impamvu ibyo bintu byaribiri muma valise yabo? Oya, rero muzajye mutyisha make, mucyecyeke. Ubona umwana ufite imyaka 15 yacyuruza cocaïne mwishuli? Urimuzima wowe? Quand on ne sait pas, on ne parle pas. Merci bien.

  • Muribaza aho bayishyira: nimuriwese

  • Ariko namwe murakabyayeee ubwose mwahishe iki? Uwomugabo ariwe boss wabona bamafias yitwa rwagasana abdusalam undi numugorewe undi numurava si.
    Mujyamwumva ngo umuryango w’abaislam murwanda urimo ikibazo. Uwo dodos nabagenzibe babanyapolitike bamushyizeho nibobabiteza.
    Amafranga yaba islamique yagafashije imfubyi abapfakazi abatishoboye….
    Uwo muhemu utagira umutimanama nyacuruzamo cocaine yokwicisha urubyiruko rutuye isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish