CESTRAR: Mu Rwanda abakozi barengana ku bwo kutamenya amategeko
Kigali: Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gashyantare 2015 mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye yaba abikorera ndetse n’inzego za Leta harimo abakozi n’abakoresha hamwe n’urugaga rw’amasindika (syndicats) y’abakozi (CESTRAR), hagaragajwe ikibazo cy’uko hari abakozi bataramenya amategeko abarengera bityo bikabaviramo intandaro yo kwirukanwa mu kazi nta mpamvu, kutishyurwa ku gihe n’ibindi bisa na byo.
Umuntu ntagurwa, ariko umukoresha agura ubumenyi n’imbaraga umukozi yazanye, Icyo gihe umukozi ashyikirana n’umukoresha, bakumvikana uko bazakorana n’umushahara azahabwa. Ibyo ni ibiganiro hagati y’abantu babiri. Ariko ibyo uko bimaze kugaragara ni uko abenshi mu bakoresha babirengaho, abakozi bagafatwa nk’aho batagira agaciro nyuma yo guhabwa akazi kandi umukozi nta ngufu aba afite mu gufata ibyemezo.
Kuko umukoresha ariwe uba ufite imbaraga mu byemezo bifatwa, akenshi ni we uba ufite ijambo rikuru. Umukozi kubera ko aba ashaka akazi, akemera ibyo umukoresha amutegetse n’ubwo byaba bizamubangamira mu kazi bitewe n’uko nta bumenyi azi ku by’amategeko ashobora kumurengera mu bijyanye n’uburenganzira bwe.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Samuel MULINDWA umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe abakozi (MIFOTRA) yavuze ko ku bijyanye n’uburenganzira bw’abakozi hashyizweho ihuriro riganirirwamo ibibazo bijyanye n’umurimo muri rusange mu gihugu.
Mulindwa avuga ko hari intambwe imaze guterwa hatagi y’abakozi n’abakoresha hamwe na Leta. Mu byumvikanyweho ngo harimo ko abakozi bagomba kumenya uburenganzira bwabo cyane ubukubiye mu mategeko y’umurimo.
Yagize ati “Iyi nama ni ingirakamaro kuko yahuje abakozi n’abakoresha mu rwego rwo kunoza imikoranire yabo bose.”
Ibibazo ngo bigihari ni uko umukozi iyo akoze akazi agomba guhembwa, ariko usanga akenshi mu ma kampani (companies) atandukanye ataribyo bakurikiza kuko ngo amagenzura yakozwe yagaragaje ko hari ibyo abakoresha batubahiriza birimo no kudahemba abakozi kandi ngo hari uko amategeko abiteganya.
Samuel MULINDWA yakomeje avuga ko iyo amategeko atubahirijwe, Minisiteri ibizamo ikagerageza guhuza abakozi n’abakoresha, umukoresha agasabwa gukora ibyo agomba gukorea, bitaba ibyo umukozi akaba afite uburenganzira bwo gukomeza mu rukiko.
Ku bijyanye n’amasezerano y’akazi, ngo ntabwo bivuze ko bagomba kwandikirana gusa, kuko ngo habaho no kumvikana mu magambo (written and unwritten contract), icy’ingenzi ngo ni uko bamenya ko ubwo bwumvikane buhari kandi bukubahirizwa.
Manzi Eric umunyamabanga nshingwabikorwa mu Rugaga rw’amasindika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), avuga ko ibibazo bagiye basanga mu makampani birimo iby’abakozi batagira amasezerano y’akazi bigatuma habaho kwirukanwa bidakurikije amategeko, kudahabwa ikiruhuko cy’umwaka nk’uko amategeko abivuga, ubwiteganyirize, kutubahiriza amasaha y’akazi ibyo n’ibindi.
Ibyo ngo byagaragaye mu bugenzuzi bw’umurimo aribo bashinzwe kwakira ibibazo by’abakozi. Yavuze ko ibyo ari ibibazo bakiriye kandi bagomba kugira icyo babikoraho. Yongeyeho ko ibyo bibazo bigaragara cyane ku bikorera kubera ko muri leta bamaze gufata intera y’uko amategko yakurikizwa.
MANZI Eric yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye cyane ari uko hari bamwe mu bakozi batazi amategeko abarengera, uko kutamenya amategeko bigatuma hari uburenganzira bwabo batamenya bityo ntibabashe kubuharanira.
Indi mbogamizi ihari ngo ni iy’uko hari bamwe mu bakoresha badashyigikira ko abakozi bajya mu masinkika kandi ariho bashobora kumenyera uburenganzira bwabo no kubuharanira. Gusa ngo CESTRAR iri mu ngamba yo kurushaho kwegera abakoresha ikabumvisha ko bakumva ko uburanzira bw’abakozi ari ikintu umuntu agomba kubahiriza.
Umukozi mu ruganda rwa SOTRWATHE yavuze ko nta mukozi n’umwe udafite amasezerano y’igihe kitazwi n’abandi babasoromyi bagira contrat y’amezi atatu akagenda avugururwa bitewe n’igihe uko kigenda cyiyongera. Uyu mukozi asaba MIFOTRA n’abagenzuzi bayo ko bakagombye kujya bagenzura ibigo bakareba niba amategeko yubahirizwa.
Nsindwanirubusa Leonard Umukoresha mu ruganda rw’i Kabuye, yavuze ko gukora harimo ibintu bibiri, kwinjiza ni kimwe ngo ikindi ni ukanamenya aho uwo musaruro uturuka kuko umukozi ni we uba ufite uruhare rukomeye mu kuwinjiza, bityo ngo umuntu wese agomba gufata umukozi neza kugira ngo abashe kumuha umusaruro mwiza.
Abakozi na bo ngo bagomba kugira ubushake kugira ngo umusaruro bawongere, ariko by’umwihariko ngo abakoresha mbere yo kujayana amafaranga mu mabanki bagomba kubanza bakareba abo bakozi bitanze kugira ngo aboneke.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
ariko abakozi bagomba kumenya amategeko abarengera
ubwo bamze kubona aho ikibazo kiri rero niba ari ukudasobanukirwa amategeko aha bahashyire ingufu maze abahuraga n’ikibazo cyo kutamenya amategeko abarengera kirangire burundu maze byose byijye mu buryo
Ubundi muri buri kigo cyose gikoresha abantu barenze umubare runaka kigomba kugira umuntu uhagarariye abo bakozi usobanukiwe nibyo kurengera inyungu zabo.
ikibazo si ukutayamenya ikibazu n,’ubushomeri ninayo mpamvu hari nabadahemberwa niveau zacu tukemera ngo bucye kabiri.
Hari ubwo uba uyazi ariko ukirinda kwiteranya daa ! Nonese iyo bakubwira ngo abashaka akazi ni benshi wakongera ho iki ?uremera ugaphiramo daa !!
Comments are closed.