Abapolisi 20 bahuguriwe gukurikirana ibyaha biba mu itangwa ry’amasoko
Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu gukurikirana no kuryanya ibyaha bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta mu rwego rwo kugira ngo atangwe mu mucyo, abapolisi 20 bakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID) bakoze bahuguwe mu bijyanye no gutahura no guperereza ibyaha, bya ruswa bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yabaye ku wa kane tariki ya 12 Gashyantare ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta (RPPA).
Umuyobozi wungirije wa CID, Chief Supt. of Police (CSP), Morris Murigo, yavuze ko aya mahugurwa azatuma abayitabiriye barushaho kurwanya no gukumira ruswa ishingiye ku itangwa ry’amasoko ya Leta kimwe n’ibindi byaha bifitanye isano na byo.
CSP Morris Murigo yagize ati “Ruswa mu masoko ya Leta itera imicungire mibi y’amafaranga yagenewe gutanga serivisi. Igihugu cyacu cyafashe ingamba zo kurwanya ruswa. Aya mahugurwa ni amwe muri izo ngamba zo gukumira no kurwanya bene ibyo byaha.”
Umwe mu bahuguye, Prosper Habumuremyi ushinzwe amategeko muri RPPA, yabwiye abitabiriye aya amahugurwa ko imikorere mibi mu itangwa ry’amasoko ya Leta ishobora kuba ku rwego urwo arirwo rwose, bityo ubushishozi bukaba bukenewe mu gukora iperereza ku gihe kugira ngo ababikoze babiryozwe.
Ingingo ya 628 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihana umuntu wese uhishurira upiganwa amakuru ajyanye n’imiterere ya tekiniki y’isoko mbere y’igihe cy’itangazwa ryaryo, wanga gutanga nta mpamvu igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa n’izindi nyandiko z’inyongera zacyo cyangwa utanga ikitari cyo cyangwa yahinduye.
Iyi ngingo inahana, ubogamisha akanama gakora isesengura ry’inyandiko z’ipiganwa kagashingira ku ngingo zidateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa, ukoresha impamvu idateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa agatanga isoko, n’umuntu ucamo isoko ibice agamije guca ku ruhande ibiteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta.
Iyi ngingo iteganya ibihano birimo igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni ebyiri (Frw 2 000 000).
RNP
UM– USEKE.RW