Digiqole ad

U Rwanda ruzakomeza kumvisha UN ikibazo cya FDLR – Mushikiwabo

*Ingengabitekerezo ya Jenoside ni politiki iri cheap – Mushikiwabo
*Nubwo imishinga y’umuhoora wa ruguru ihenze hari ikizere kubera ubushake – Mushikiwabo
*Kuba muri UNSC byatumye inyito “Rwanda Genocide” isimbuzwa “Genocide against the Tutsi”
*Umuryango Mpuzamahanga ntiwifuza ko intambara zishira kuko abawukorera babura akazi
*Ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda buzahora bushingiye ku mateka yarwo 

12 Gashyantare 2015 – Kuri uyu wa kane mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Louise Mushikiwabo afatanyije na Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye Eugene Richard Gasana  bahaye Komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite basobanuye  ko Umuryango mpuzamahanga nutagira icyo ukora kuri FDLR, u Rwanda ruzakomeza  kuwumvisha ko igihe kigeze ngo ugire icyo ukora.

Louise Mushikiwabo, akaba n'umuvugizi wa Leta y'u Rwanda
Louise Mushikiwabo, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Min. Louise Mushikiwabo uyu munsi yari yatumiwe n’Abadepite bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu Nteko ngo abasobanurire uko politiki y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ihagaze.

Mushikiwabo mu ijambo ry’ibanze yahereye ku kibazo cya FDLR asobanura ko kuba amahanga yaravuze ko agiye gufatanya na Leta ya DRC bakambura intwaro FDLR ariko kugeza ubu hakaba nta kintu kigaragara yakoze,  ari uko ariya mahanga adashaka kubikora gusa.

Yagize ati: “ Ku bijyanye na FDLR tubwira amahanga uko ibintu bimeze ariko ntibatwumva. Gusa tuzakomeza kubabwira aho u Rwanda ruhagaze wenda bazumva.”

Min Mushikiwabo yavuze ko abanyarwanda bariho ubu ndetse n’abazabaho ejo hazaza bagomba kwitegura kurwana intambara yo guhangana n’abapfobya Jenoside kuko ngo bazahora bashaka uko bayipfobya kuko aribyo bituma babona umugati.

Kuri Min. Mushikiwabo, nta gihugu  cyangwa ihuriro ry’ibihugu umuntu yakwihandagaza ngo avuge ko gifite ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo ngo iyi ngengabiterezo ibibwa n’abantu ku giti cyabo baba bashaka kuyuririraho ngo bagere ku nyungu zabo za Politiki.

Ati: “ Umuntu arareba agasanga u Rwanda ntaho yaruhera, ntiyarutera, ntiyavuga ko nta terambere rihari, ntiyavuga ko umugore akandamijwe….akabura icyo avuga akavuga ngo Perezida Kagame ni umututsi….Izi ni politiki ziri cheap!…Iyo umuntu runaka abuze aho amenera ngo yinjire muri Politiki aricara agasuzuma agasanga nta handi yakura inzira y’ubusamo atari gupfobya Jenoside  bityo abandi bafite ibyifuzo nk’ibye bakamuha rugari akinigura.”

Uretse ikibazo cya FDLR , Minisitiri Mushikiwabo yashimye intambwe imaze guterwa mu rwego rwo  kwihuza  n’ibindi bihugu mu rwego rwo kuzamurana mu bukungu, buri gihugu kikigira ku kindi mu bya Politike ku nyungu za bose.

Yashimye ko umuhora wa ruguru(Northern corridor) uzahuza u Rwanda, Uganda, na Kenya umaze kubakwa ku rugero rugaragara.

Yavuze ko nubwo imishinga ihuza u Rwanda n’ibihugu byo mu muhora wa ruguru ihenze, ariko ngo hari ikizere ko izagerwaho binyuze mu bushake bwa Politiki buranga abakuru b’ibi bihugu.

Yavuze ko uruhare ingabo z’u Rwanda na Police zigira mu kubungabunga no kagarura umutekano mu bihugu bitandukanye ku Isi ari ishema kandi bishimishije ku Rwanda.

Uyu murimo ukorwa neza n’abanayrwanda ngo weretse amahanga ko ishusho y’u Rwanda ubu ari ukubumbatira amahoro haba mu Rwanda no mu mahanga  kandi ngo iki ni kimwe mu nkingi zigize politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana yagarutse ku bikorwa u Rwanda rwagezeho nyuma y’imyaka ibiri rwamaze ruri mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Amb. Gasana yabwiye abagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu Nteko ko u Rwanda rwabashije kumvisha abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano  ku Isi ko inyito ya “Rwandan Genocide” yavaho hakemezwa ko hagomba kujya havugwa “Jenoside yakorewe Abatutsi“.

Gusa ariko ngo nubwo byemejwe, hari bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo bifuzaga ko inyito Rwandan genocide yagumaho ku rwego mpuzamahanga.

Amb Gasana yasobanuriye abadepite ko kugira ngo Umuryango mpuzamahanga uzemere kurwanya FDLR bigoye kuko kuyirwanya byatuma batabona icyo bakora.

Yagize ati:“ Aho kugira ngo bakumire intambara ahubwo baba bifuza ko zaba ubundi bakicara bakarebera hamwe icyakorwa ngo irangire.”

Yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rumaze kugera kure mu mubano n’amahanga kuko rubasha kuvuga ijambo rikagera kure, amahanga akamenya ko ari igihugu kihagazeho.

Umwe mu badepite yasabye Min Mushikiwabo ko mu rwego rwo gukorana neza n’amahanga no gufungura amarembo henshi mu  bihugu by’amahanga, indimi zose zivugwa mu Rwanda(Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza) zigomba gukoreshwa kimwe.

Min Mushikiwabo yamwijeje ko ibi  bizashyirwamo ingufu kuko n’ubusanzwe indimi nyinshi ziba akarusho mu bubanyi n’amahanga bityo u Rwanda rukabasha gushyikirana n’abanyamahanga mu buryo bworoshye.

Asoza ikiganiro cye Min Mushikiwabo Louise yibukije abanyarwanda ko ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda buzahora bushingiye ku mateka y’u Rwanda cyane cyane ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nibyo jenocide yakorewe abatutsi niwo musaraba w u Rwanda koko.Ndi mu mahanga ya kure arko abo duhura bose tukaganira ku by u Rda babanza kumbaza ibya jenocide.ntaho wavuga u rda utabanje kuvuga ku mateka yarwo kuko niyo azwi kurusha ibindi tugenda tugeraho!!Igishimishijee ni uko muganira ugasoza ubabwira ibyiza twagezeho nyuma kandi ukabivuga uri proud of it.

  • Hon. Mushikiwabo, komereza aho, ube maso kuko ba imperialists nabo badasinzira mu kuducukurira icyobo. Ariko Imana y’i Rwanda irahari yatumye tubona abayobozi beza, bareba kure, cyane cyane Perezida wa Repubulika udahwema kutwereka inzira nziza zituganisha mu mucyo, aho abandi bifuza kuturindagiza batujyana muri icyo cyobo! Agateretswe n’Imana ntigahuhwa n’umuyaga.

  • Ibintu bimwe Minister avuga nibyo ariko nanone harimo gukabya ibyo birasanzwe kubavugizi ba leta aho baba hose mwese muribuka ibyo Lambert Membe ajya avuga.madame ati muri Loni twasimbuje jenoside rwandais tuyisimbuza genoside tutsi.Turakomeza gusobanura ibya FDLR, dufite iterambere n’ibindi.Muri make nta kosa na rimwe twebwe tujya dukora aha ndavuga uburenganzira bwa muntu,itangazamakuru, espace politiki, manda ya gatatu ya perezida byose ntacyo bivuze kuriwe.Abandi rero siko tubibona kutwita rero ko dushaka gupfobya genoside cyangwa ko dukorana na FDLR iyo ntero irashaje kandi namahanga yatangiye kubibona.

  • Nibyo ururimi rw’igifaransa rukwiye guhabwa agaciro mu Rwanda, kuko ni ururimi rukoreshwa n’ibihugu byinshi dufitanye nabyo umubano. Mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga rero byaba byiza igifaransa n’icyongereza bishyizwemo ingufu mu myigishirize mu Rwanda kugira ngo abanyarwanda bajye bashobora kuvugana na bagenzi babo bo mu bindi bihugu, bityo banabasobanurire neza ibihe u Rwanda rwanyuzemo n’intera rumaze kugeraho.

    Igifaransa cyari gikwiye kwigishwa nk’isomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda guhera muwa kane Primaire (P4) kugeza muwa gatandatu secondaire (S6) kandi iryo somo rigahabwa amasaha ahagije, kugira ngo abaryiga barimenye neza.

    Twabonye muri iri vugurura rya Curriculum ririmo rikorwa na REB bashaka ko igifaransa cyakwigishwa gusa kuva muri P4 kugeza muri S3. ibyo ntabwo ari byiza, igifaransa cyakagombye kwigishwa kuva muri P4 kugeza muri S6, bityo abanyarwanda bakaba babasha kuvuga no kwandika neza indimi ebyiri ziganje ku isi arizo igifaransa n’icyongereza.

    Ntimubona se ko Louise Mushikiwabo kubera ko azi igifaransa n’icyongereza, ibyo bimufasha mu gukora diplomacy neza. Mu nama zose ajyamo ashobora gufata ijambo adategwa agasobanura neza position y’u Rwanda ku kibazo runaka kandi bikumvikana. Imbere y’abanyamakuru asubiza ibibazo mu rurimi bamubajijemo rwose (igifaransa n’icyongereza) bigatuma ibyo ababwiye byumvikana neza kurushaho.

    Rwose igifaransa gikwiye guhabwa agaciro mu Rwanda dukurikije inyungu u Rwanda rufite mu bubanyi mpuzamahanga.

  • @ SEKABWA JOHN : MUSHIKIWABO yavuze ibye yifuza bicishwa muri Media none nawe SEKABWA JOHN uvuze ibyawe ushaka ngibi bicishihwe muri media…, hari ikindi ushaka ,ubwo usoma arahitamo ibimunogeye abikurikize.

    Keretse ahubwo nutakamba uti jyewe SEKABWA JOHN sinumvya nkuko MUSHIKIWABO Bamwuva !!!!

    Icyo gihe siwe ufite ikibazo ni wowe ufite ikibazo cyu rwego urimo rw’ubuzima rutakwemerera kumvikana.

    Ibyiza yoboka uve mubikugirera roho SEKABWA weeee

  • His Excellence and our beloved President Kagame, Hon Mushikiwabo sont vraiment à la Hauteur de leurs fonctions. Big up! amapaix

Comments are closed.

en_USEnglish