Digiqole ad

Inzego z’Ubutabera ziri i Rubavu mu mwiherero wo kwisuzuma

Prof Sam Rugege umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga atangiza umwiherero w’iminsi ibiri i Rubavu kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 yatangaje ko Ubutabera bw’u Rwanda bugifite ikibazo cy’amikoro gituma budindira ntibugere ku bantu uko babyifuza.

Prof Sam Rugege atangiza umwiherero w'inzego z'ubutabera mu Rwanda i Rubavu
Prof Sam Rugege atangiza umwiherero w’inzego z’ubutabera mu Rwanda i Rubavu

Amikoro macye, abakozi bacye, ikoranabuhanga ridahagije ngo nizo mbogamizi cyane cyane ku butabera bunoze bukwiye kugera ku babwifuza muri iki gihe.

Prof Rugege ariko yasobanuye ko kuva mu 2010 hari intambwe nini yatewe n’umusaruro ugaragara, muri ibyo harimo imanza nyinshi zaciwe zikarangira, urwego rw’Abunzi rworoheje ubutabera rugakemura imanza nyinshi, urwego rw’Aba MAJ rwegerejwe abaturage n’ibindi ngo bifatika byagezweho mu butabera muri rusange.

Prof Rugege yibukije ariko ko inzego zitandukanye zikorana n’Ubutabera ari inshingano zazo muri ubwo bufatanye ngo ubutabera bugere kuri buri wese.

Muri uyu mwiherero wa kane w’inzego z’ubutabera mu Rwanda ngo bararebera hamwe inzira zishoboka zo gukomeza guteza imbere ubutabera mu Rwanda.

Abayobozi mu nzego zose z’ubutabera bateraniye aha i Rubavu kandi ngo bazisuzuma ku bibazo bitandukanye bivugwa mu butabera nka ruswa maze babivugutire umutu.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish