Digiqole ad

Karongi: Abanyeshuri bigaragambije banga umwalimu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 mu karere ka Karongi Umurenge wa Mutuntu abanyeshuri 21 bo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu ishuri rya Ecole Secondaire Gasenyi banze kwinjira mu ishuri ndetse bakora urugendo rujya ku biro by’Umurenge ariko bagarurirwa mu nzira. Icyo banga ngo ni umwalimu w’indimi udashoboye bahawe.

ishuri riherereye mu murenge wa Mutuntu
ishuri riherereye mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi

Aba banyeshuri bavuga ko badashaka umwalimu ubigisha ibyo nabo babona ko adashoboye, ko batifuza gusubira mu ishuri ngo abigishe, kandi ngo bamaze igihe basaba ubuyobozi bw’ikigo kubaha umwalimu ubishoboye.

Umwe mu banyeshuri utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Umuseke ko banze kujya mu ishuri kandi bari bagiye ku murenge kugira ngo n’ubuyobozi bumenye ikibazo cyabo.

Ati “Directeur yatuzaniye umwalimu yari avanye kuri Ecole Secondaire Mukombe turamwanga kuko icyongereza yari aje kutwigisha byagaragaraga neza ko nawe ntacyo azi, nyuma bazana undi mukobwa nawe baramwirukana kuko atari abishoboye rwose. Uyu munsi rero twavuye mu ishuri kugira ngo ubuyobozi bubone ko ntacyo buri kutumarira ngo twige neza indimi.”

Thomas Nigure uyobora iki kigo cya ES Gasenyi yabwiye Umuseke ko koko abanyeshuri biga aha bigaragambije mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu banga umwalimu ubigisha Ikinyarwanda n’icyongereza ngo kuko bo babona adashoboye.

Ati “Umwalimu twabazaniye ariko arabishoboye kuko amaze imyaka hafi icyenda yigisha ino iwacu. Hari uwo abanyeshuri banditse ko bifuza kandi arangije A2 kandi dufite abarimu babishoboye barangije mu cyari KIE. Turi gushakisha icyatumye banga uriya mwalimu n’uwaba abyihishe inyuma.”

Uyu muyobozi ariko avuga ko bitazarenga iki cyumweru batabashakiye undi mwalimu uzajya ubigisha indimi.

Azalias Nzamutuma Umujyanama mu karere ka Karongi yabwiye Umuseke ko icyo kibazo bakimenye bakagerageza kuzana umutuzo muri abo bana bariho bigaragambya bakabizeza gushakira umuti ikibazo cyabo.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko umwalimu ubuyobozi bw’ikigo bwari bwahaye aba banyeshuri arangije amashuri yisumbuye umwaka ushize nawe akaba ategereje ibisubizo by’ibizamini bya Leta.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ariko nyumvira koko?????????? umuntu urangije amashuri yisumbuye koko?????? usibye nurangije ayisumbuye se uwarangije kaminuza we atarize indimi yaba aza kubigisha iki? bagomba kubashakira urangije kaminuza mu ndimi akabigisha neza iyo utazi ururimi rwose kaminuza irakungora pe, kuko urisobanurira cyane kurusha uko usobanurirwa.

  • ireme-ry’uburezi.com

  • Muzaba mwumva. Reka bishakire akazi wana. Ni gute wiga Geographie ukajya kwigisha indimi. Abarangiza muri KIE mu ndimi z’icyongereza bigumira i Kigali, abandi bakajya mu byo bita Mentoring. Mubashakire uwize indimi, apana uwiga ibindi akajya kubigisha indimi.

  • NTA WAKWIGA KAMINUZA NGO AJYE GUKORA HARIYA HANTU AHEMBWA INTICA NIKIZE TUZI TWESE

  • Listen to that liar , so-called headmaster. He wants to tarnish the face of our beloved institution which is recognized to give quality education. I have studied in this KIE. It has best teachers nobody from there who can be doubted about his/her knowledge. You have received corruption because of your big stomach so do not dare again to say bad word to our light of life otherwise you may be alleged , arrested, tried and sentenced.

    • Hahahaa…..!! Musabyimana have utamera nka ya nguge yihuta ijya mu bushorishori bw’igiti ikibagirwa ko uko irushaho kuzamuka ariko irimo kwerekana ubuzutu bwayo !

  • Ariko se uwo mu Directeur ngo arashakisha uwaba abyihishe inyuma hanyuma kandi ngo ntarenza icyumweru atabashakiye undi!!!!????? Ubwo se araba ashaka undi mwalimu w’iki niba hari ubyihishe inyuma!?

    Cyakora uyu mu Directeur yarakwiye akazi ko kuyobora utubari kuko nibyo yihitiyemo! Naho ibindi byo ntumubaze!!!
    Ko yaramenyereye kujya kwigura(yakabaye NIGURE koko) kwa KAYUMBA Bernard wari umuyobozi w’akarere bagasangira amafaranga y’ikigo, ubundi ibihombo ikigo cyagize bikushyurwa n’akarere; ubu se n’abayobozi bashya b’akarere yamaze nabo kubigururira?

    Namwe Umuseke ngo umujyanama NZAMUTUMA Azarias yababwiye ibi na biriya!! uyu se ko umudamu we ariwe ufatanije n’uwo mu Directeur wa Gasenyi kwangaja abo barimu wagira ngo yabikoraho iki ko nawe yashobewe… kandi nawe ikigo ayoboye bituranye biri gucika!!!

    Ubundi aba bagabo NIGURE Thomas na NZAMUTUMA Azarias nibo bangije iyi Ecole secondaire de Gasenyi, ubuyobozi nibushishoze bukore igikwiye, abana b’igihugu be kuharenganira. Ngira ngo inshuro ubuyobozi bw’umurenge wa Mutuntu bwagiye bukemura ikibazo cy’amakimbirane hagati y’umuryango wa NIGURE, NIGURE ubwe n’ umugore wigisha kw’iki kigo yigaruriye(ariwe mugore wa NZAMUTUMA wavuzwe haruguru) bigaragaza umusaruro muke uboneka muri iki kigo.

  • Hahahahahaaaaa, muransetsa iyo muvuga KIE, keretse niba ari iyindi KIE itari iriya iri i Remera,….abarangije muri KIE turakorana, dusangira inzoga, turahura mu muganda n’ahandi icyongereza bavuga tuzi aho kigarukira…

    Igitangaje ni uko hafi yabose usanga bafite intege nke mu bintu bimwe: Pronunciation, poor vocabulary and sentence construction….wibaza impamvu ikakuyobera, ariko kandi ni mu gihe, kuko ugiye mu KIE ukahamara amasaha 12 ukareba ibihabera ushobora no gutaha ukandika description ishushanya neza neza nka 99% uko umwana uzaharangiza azaba ameze. N’ubwo tuvuga gutyo ariko, KIE yitwa ko igerageza iyo uyigereranije na za supermarkets ngo ni ULK, UNILAK, KIM,….!!

    Bana nimwihangane, akagambane kazashira abiga bige, mwe muri lost generation.

  • Ishuri ryari UNR/NUR batarayisenya sha nimuhore. higaga abana babonye amanota yo hejuru babahanga kandi quality yapfaga kuba iri hejuru ugereranyije nahandi mu Rwanda. None UR byarazambye. imvange ya KIE KISt SFB ISAE nagatogo nta competitive spirit ikibaho. Uzumve umwana wize i Butare mbere yo kuhasenya aho yigisha bamwinuba. Nta wamenya wenda bizaza nubwo biri kure k’ukwezi

  • Iryo shuri kera ryari intangarugero, si chera cyane ni muri za 2008, none uyu mugabo NIGURE Thomas aho yigururiye umudamu witwa Zelda wa Azarias, ibyo kuyobora byavuye mu mutwe byimukira mu i pantalo!
    Ubufranga bw’ikigo niho bwashiriye, aba arikuyatanguranwa na jerente nawe uba ukeneye kureba utwo yapyetaho, ba Rwiyemezamirimo babagemurira nibo bumiwe dore ko bamwe bagannywe ubutabera!
    Nyabuna Michel(ushinzwe uburezi ku karere) tabara abana b’igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish