Digiqole ad

Gicumbi: Mu murenge wa Rubaya barasaba kwegerezwa ishuri

*Bava mu mirenge yo muri Gicumbi bakazamuka umusozi wa Bungwe bajya kwiga muri Burera

*Abana batoya batwarwa n’ababyeyi ku igare kugira ngo bagezwe ku ishuri utarifite bikaba ikibazo

*Kwiga kure bituma bamwe mu banyeshuri bo mu murenge wa Rubaya bareka ishuri

*Kubegereza ishuri ngo byabafasha gutsinda neza no kongera umubare w’abagana ishuri

*Hon Depite Gatabazi ngo bagiye gukora ubuvugizi

Bamwe mu banyeshuri batuye ahitwa Gishambashayo mu murenge wa Rubaya, mu karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko kuba amashuri ari kure yabo bibagiraho ingaruka zirimo gukerererwa cyangwa gusiba ishuri mu gihe cy’imvura ndetse ngo hari n’ izindi ngaruka bibagiraho bakifuza ko hakubakwa amashuri abegereye kugira ngo imyigire yabo igende neza, ariko ubuyobozi ngo bugiye gukora ubuvugizi kugira ngo iki kibazo gikemurwe.

Akarere ka Gicumbi kari mu ruziga
Akarere ka Gicumbi kari mu ruziga

Abanyeshuri batuye muri santire ya Gishambashayo bavuga ko bakora ingendo ndende bakaba bahura n’ibibazo mu myigire yabo ngo kuko bazamuka umusozi muremure wa Bungwe bajya kwiga mu karere ka Burera, bakaba bifuza ko bakwegerezwa amashuri hafi yabo.

Uwabera Leah agira ati “Turacyerererwa ugasanga tugiranye ibibazo n’abashinzwe kugenzura imyigire y’abanyeshuri ‘Prefet de discipline’, nabwo twataha ntitugire icyo dukora mu rugo kubera kuhagera bwije.”        

Mugenzi we witwa Kabanda Felix we avuga ko babangamiwe cyane ngo kuko binabaviramo gutsindwa amasomo.

Bamwe mu babyeyi na bo bavuga ko iki kibazo cyo kuba abana babo biga kure kibagiraho ingaruka zitandukanye, bigatuma hari abanyeshuri bamwe bahagarika kwiga bitewe no gutinya gukora ingendo ndende.

Mukabunani akaba ari umwe mu babyeyi ati “Abana bacu, ku mashuri baravunika, umwana muto w’imyaka itandatu agomba kujyanwa ku igare utarifie we ni ikibazo.”

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda atangaza ko ubuyobozi bugiye gukora ubuvugizi kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye, abana bato barazamuka imisozi miremire bajya kwiga, urumva ni ibintu bidashimishije icyo tuzagikorera ubuvugizi.”

Amashuri naramuka yubatswe akegerezwa abanyeshuri muri uyu murenge wa Rubaya ndetse n’ ahandi hari ikibazo nk’iki ku banyeshuri bo muri Gicumbi ngo bishobora kuzafasha mu bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi ndetse n’umubare w’abanyeshuri bakomeje kureka ishuri ngo uzagabanuka.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish