Digiqole ad

Abafite ubumuga ni abo gushyigikirwa no kwerekwa urukundo

Hari tariki ya 30 Mutarama 2015, ubwo nerekezaga mu karere ka Rubavu, by’umwihariko nari ngiye kuganira n’abafite ubumuga baba mu kigo Ubumwe Community Center cyatangijwe n’Abanyarwanda bakiri bato, Dusingizimana Zaccarie na Ndabaramiye Frederic.

Uwo musore na mugenzi we barigishwa imyuga nubwo bafite uburwayi bw'igicuri
Uwo musore na mugenzi we barigishwa imyuga nubwo bafite uburwayi bw’igicuri

Nabonye urukundo n’urugwiro benshi mu bana bafite ubumuga banyeretse, ndetse bamwe bampimba amazina mu marenga ntabashaga kumva, ariko nabajije umusemuzi uzi iby’ururimi rw’abatavuga, ambwira ko banyise “Umuhungu ufite amasoso meza”, ahanini byatewe n’uko nari niyogoshesheje.

Sinzibagirwa urwo rukundo n’urugwiro banyeretse, sinzibagirwa kandi ubuhamya bwa Dusingizimana Zaccarie na Ndabaramiye Frederic (uyu Abacengezi bamuciye ibiganza byombi), ariko bose bambwiye ko igetekerezo cyo gushing ikigo gifasha abafite ubumuga kwigira, bagikuye ku buzima babayeho muri ‘Orpherinat’ biyumvamo kuzitangira abandi.

Banyigishije ko, umuntu ufite ubumuga bukabije ashobora kwitabwaho akagira icyo yimarira ndetse akakimarira umuryango.

Arakurikira ibyo yigishwa
Arakurikira ibyo yigishwa
Biragoye ko nazibagirwa ijwi ryiza rirongorotse nasanganye uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutabona
Biragoye ko nazibagirwa ijwi ryiza rirongorotse nasanganye uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutabona
Umuhate bakorana ngo biteze imbere ni urugero rwiza ku bantu bose
Umuhate bakorana ngo biteze imbere ni urugero rwiza ku bantu bose
Abarimu bakoresha ubwitange kugira ngo abashe guha ubumenyi aba bantu bafite ubumugu
Abarimu bakoresha ubwitange kugira ngo abashe guha ubumenyi aba bantu bafite ubumugu
Aho niho barebera amakuru n'indi myidagaduro niho bayikorera
Aho niho barebera amakuru n’indi myidagaduro niho bayikorera
Abo basore n'inkumi bafite ubumuga bwo kutavuga, umwe muribo ni we wampaye izina rya MASOSO AGORORTSE
Abo basore n’inkumi bafite ubumuga bwo kutavuga, umwe muribo ni we wampaye izina rya MASOSO AGORORTSE
Uwo yansubiriragamo izina rya Misaya IGORORTSE ariko simbashe kubyumva twari twabaye inshuti zikomeye
Uwo yansubiriragamo izina rya Misaya IGORORTSE ariko simbashe kubyumva twari twabaye inshuti zikomeye
Uburyo nabasanze bakorera hamwe ni ibintu bishimishije
Uburyo nabasanze bakorera hamwe ni ibintu bishimishije
Uyu yansabye ngo mufotore ameze gutyo ameze
Uyu yansabye ngo mufotore ameze gutyo ameze
Uyu nubwo afite ubumuga bw'ingingo n'ubwo mu mutwe abasha gukoresha telefoni na we yansabye kumufotora ahagaze aho
Uyu nubwo afite ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe abasha gukoresha telefoni na we yansabye kumufotora ahagaze aho
Uwo musore na we afite ubumuga bwo mu mutwe ariko ntibimubuza gusabana n'abandi
Uwo musore na we afite ubumuga bwo mu mutwe ariko ntibimubuza gusabana n’abandi
Abo bana baje guhabwa ubumenyi bw'ibanze bansabye kubafotorana n'umwe mu bakoranabushake babarera
Abo bana baje guhabwa ubumenyi bw’ibanze bansabye kubafotorana n’umwe mu bakoranabushake babarera
Aho barimo bidagadura muri boom yo ku wa gatanu nimugoroba, niho uwo mwana ufite ubumuga bwo mu mutwe yansabye kumufata agafoto yifashe gutyo
Aho barimo bidagadura muri boom yo ku wa gatanu nimugoroba, niho uwo mwana ufite ubumuga bwo mu mutwe yansabye kumufata agafoto yifashe gutyo
Hashize akanya ati mfotora meze gutya
Hashize akanya ati mfotora meze gutya
Uwo mukecuru yahariye ubuzima bwe ku kwita ku bana bafite ubumuga
Uwo mukecuru yahariye ubuzima bwe ku kwita ku bana bafite ubumuga
Mu kigo cya UCC biba ari umuryango ukomeye
Mu kigo cya UCC biba ari umuryango ukomeye
Ndabaramiye Frederic umwe mu bashinze ikigo UCC ari kumwe n'umwe mu basore b'Abanyarwanda biyemeje gukorera ubushake bita ku bababaye
Ndabaramiye Frederic umwe mu bashinze ikigo UCC ari kumwe n’umwe mu basore b’Abanyarwanda biyemeje gukorera ubushake bita ku bababaye

Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish