TIGO yatanze miliyoni 27,6 kuri Iradukunda na Uwase bakoze Imishinga myiza
Mu irushanwa ryo gutegura imishinga myiza ishobora guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda Kompanyi y’itumanaho TIGO-Rwanda ifatanyije n’umuryango ‘Reach for Change’, yahaye ba rwiyemezamirimo bakiri bato, Uwase Alonga na Yves Iradukunda, inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13,8 kuri buri wese mu rwego rwo kubashyigikira ku bw’imishinga yabo myiza yatsinze iy’urundi rubyiruko.
Kuri uyu wa mbere tariki 9 Gashyantare 2015, nibwo TIGO-Rwanda yashyikirije ku mugaragaro Yves Iradukunda na Dominique Uwase Alonga, sheki zanditseho ayo mafaranga bemerewe ndetse batangazwa ku mugaragaro nk’abatsinze irushanwa ryo gukora imishinga myiza ifite akamaro ‘Digital Changemakers Program’.
Uwase Alonga w’imyaka 22, yakoze umushinga witwa ‘Read-a-thon (K-Rat) events’ ugamije gukangurira urubyiruko gusama ibitabo cyane bihereye mu bana batoya.
Avuga ko gusoma ibitabo bitanga ibisubizo byinshi mu buzima bityo ngo ubwo yavaga mu gihugu cy’Ubuhinde aho yize Kaminuza mu bijyanye n’Itumanaho, niho yazanye icyo gitekerezo.
Asaba urubyiruko kwigirira icyizere rukavuga ibirurimo kuko ngo na we mbere yumva atinya, yagize ati “Kuba naratsinze irushanwa ni uko hari abantu benshi biteguye kumva urubyiruko nibiyizera bakumva ko bashoboye ntabwo habura umuntu ubumva.”
Uyu mushinga we ngo yawutangiye ahereye ku mafaranga make yagiye abika, inkunga ya TIGO ikazamufasha gushinga amatsinda (clubs) y’abasoma mu ishuri, bakazakurikirana uko bigenda bitera imbere.
Abana bayite hagati y’imyaka 13 na 18 bazajya barushanwa gusoma maze abatsinda barihirwe ishuri bazimukiramo muri uwo mwaka ku buntu.
Yves Iradukunda w’imyaka 24 yahembewe ko we na mugenzi we bakoze ‘software’ yitwa ‘academic brigde’ izafasha mu gukurikirana amakuru yose ajyanye n’umunyeshuri bigafasha ababyeyi be n’abarezi kumenya imyigire y’uwo mwana.
Ahamya ko Leta yagerageje gutanga ibyo isabwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubu hakaba hasigaye urubyiruko kumenya uko rukoresha neza ubufasha bwashyizweho na Leta. Amakuru ya buri mwana mu bizamini, mu mikoro n’imyirondoro ngo bizaba biri kuri Internet ku buryo ababyeyi bazajya babibona bitabagoye.
Pierre Kayitana ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri TIGO, avuga ko iyi mishinga ibiri yatoranyijwe mu yindi isaga 200 yari yakiriwe, uretse amafaranga ngo ikazakurikiranwa n’inzobere za TIGO zizafasha mu bintu by’ubujyanama.
Umuyobozi Mukuru wa TIGO, Tongai Maramba avuga ko imishinga ibiri y’uru rubyiruko igaragaza uruhare rw’Ikoranabuhanga mu gushaka umuti w’ibibazo abaturage bahura nabyo mu gihugu.
Yagize ati “Twishimiye cyane gufasha ibisubizo birimo agashya n’ikoranabuhanga bigamije gufasha guhindura ubuzima bw’abana muri iki gihugu. Ibi birerekana ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo bikomeye byafasha mu gukora ikintu kidasanzwe ku buzima bw’Abanyarwanda.”
Yongeyeho ati “Aba barwiyemezamirimo bato batoranyijwe binjiye muri gahunda yo kubafasha guhindura ibitekerezo byabo bikomeye mu barwiyemezamirimo b’igihe kirekire. Uretse inkunga mu mafaranga, bazahabwa ubufasha bw’ibitekerezo binyuze mu bakozi babigize umwuga ba TIGO na ‘Reach for Change’.”
Kayitana yavuze ko Iradukunda na Uwase basanze abandi batanu bari basanzwe bafashwa na Tigo, iyi sosiyete ikazakomeza kubafasha mu gihe cy’imyaka itatu. Iyi gahunda yatangiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2012, iza kugera no mu bihugu nka Tanzania, Congo Kinshasa, Ghana, Tchad na Senegal.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
3 Comments
aha twashimira tigo kuko yatanze inkunga ku bana nkaba bafite ahazaza mu Rwanda kandi aba nabo umuntu yabashimira ko bakoze imishinga myiza izabafasha ikanafasha abandi bana bityo urundi rubyiruko rukaba rugomba kubigiraho
kabsa tigo ni company imaze kugirira akamaro kanini abanyarwanda
Wow. Imana ibahe umugisha. twe Jye na my sister Josephine tuba muri Canada tukaba dufite imirimo yogufasha abana na famille zitishoboje. It’s amazing to see the local companies helping their own People . Great work
Comments are closed.