DRC: Abasaga 100 baguye mu mpanuka y’ubwato mu ruzi rwa Congo
Abantu babarirwa ku ijana bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabaye ku wa mbere nimugoroba tariki ya 9 Mutarama, ku ruzi rwa, hafi y’ahitwa Lokutu, mu gace ka Basoko, muri km 200 mu Burengerazuba bw’umujyi wa Kisangani (Province Orientale).
Ababonye ibyabaye nk’uko Radio Okapi ibitangaza ngo imirambo irindwi yarobwe mu ruzi mu gihe abandi bantu benshi bahiriye mu bwato. Abantu bagera kuri 60 babashije kurokoka iyo mpanuka ngo babashije kugera ahitwa Basoko, ku yindi nkombe y’uruzi rwa Congo ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri.
Abari aho iyo mpanuka yabereye baravuga ko imibare itangazwa ari iy’agateganyo kuko ngo hatangiye ibikorwa byo gushakisha indi mirambo hafi y’ahabereye impanuka. Gusa uwari umuhuzabikorwa w’urwo rugendo ntiyabashije kuboneka.
Ubwato HB Likau, bwavaga Basoko, bwakoze impanuka mu masaha ya saa 17 h z’umugoroba mu gihugu cya Congo Kinshasa.
Inkongi y’umuriro yadutse ku nkombe hafi y’ikirwa gito ubwato bwari bugezeho kugira ngo bukuremo abaturage n’ibicuruzwa byabo aho bari bavuye ku isoko ryitwa Lokumba, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Lokutu, witwa Epis Lombo.
Abagenzi babonye iyo nkongi bahiye ubwoba bituma abenshi mu bagenzi batangira kwiroha mu mu ruzi rwa Congo kugira ngo barebe ko bakiza amagara yabo nk’uko byemejwe n’abari aho.
Inzego z’umutekano n’abashinzwe iby’amazi n’imigezi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abazimiye, ndetse hatangijwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Radio Okapi yatangaje ko iy mpanuka ikurikiye indi yabaye mu mezi abiri ashize ubwo ubwato bwarohamaga ahitwa Yaboya, ku ruzi rwa Congo, muri km 50 mu Burengerazuba bw’umujyi wa Kisangani.
Abarokotse iyo mpanuka bavuga ko ubwato icyo gihe bwagonze ikibuye kinini, abantu basaga 200 bakaba barahasize ubuzima. Ariko hari abavuga ko iyo panuka yatewe n’uko ubwato bwari buhetse ibintu byinshi biburusha ubushobozi, kandi bukaba bwaragendaga ijoro.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Uxiyushe ntaririrwa.., Zaire yose kuba nta un leader uvamo ngo ashyire ibintu ku murongo nicyo muzira.
kuki wumva ko congo itagira umu leader. cg ukeka ko congo ingana n’urwanda.
Rebe ibyi wanyu ibya congo ubireke
Uwiyishe ntaririrwa.., Zaire yose kuba nta un leader uvamo ngo ashyire ibintu ku murongo nicyo muzira.
ubu zaire imeze nkaho ntabuyobozi buhari kuko usanga buri muntu yigenga
Comments are closed.