Digiqole ad

Inama y’Umutekano mu majyaruguru yihanangirije abitwa ‘Abarembetsi’

Inama yaguye y’umutekano y’Intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa 09 Gashyantare 2015 mu karere ka Gicumbi iyobowe n’umuyobozi w’iyi Ntara, abayobozi b’ingabo na Polisi, ab’uturere n’imirenge yagarutse cyane ku kibazo cy’ibiyobyabwenge biva hakurya muri Uganda byinjizwa n’abitwa ‘Abarembetsi’. Iyi nama yihanangirije imirenge ikora ku gihugu cya Uganda kuba maso cyane no guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge byinjizwa.

Inzego z'umutekano, Polisi n'ubuyobozi busanzwe
Inzego z’umutekano, Polisi n’ubuyobozi busanzwe

Abitwa ‘Abarembetsi’ akenshi ngo bitwikira ijoro bakinjiza inzoga z’inkorano, urumogi n’ibindi biyobyabwenge bavana Uganda, aba ngo bamaze no gukora amatsinda akomeye ku buryo bitwaza intwaro gakondo zo kwivuna uwashaka kubahungabanya.

Aime Bosenibamwe yasabye akomeje abayobozi bb’imirenge ya  Kaniga na  Rubaya muri Gicumbi gukaza umutekano no guhangana n’iki kibazo bashize amanga bagakumira ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda kuko ngo nibyo ntandaro y’ibyaha by’ubwicanyi, urugomo, gufata abagore n’abana b’abakobwa ku ngufu n’ibindi.

Brig Gen Emmanuel Ruvusha uyoboye ingabo mu Ntara y’Amajyarugu yasabye abayobozi kongera kwibutsa abaturage ko bagomba gukaza igikorwa cyo kurara amarondo birindiye umutekano kuko ngo umutekano ntabwo warindwa n’ingabo gusa zidafatanyije n’abaturage.

Alexandre Mvuyekure uyobora Akarere ka Gicumbi yatangaje ko ikibazo cy’Abarembetsi batakidohotseho, avuga ko abafashwe hari abajyanwa mu bigo byabugenewe ariko ngo imbogamizi ni uko ababikora iyo bamaze guhanwa bongera bakabisubiramo.

Muri iyi nama havuzwe kandi ku bibazo by’ibirombe biriduka bigahitana abacukura mu buryo butemewe mu karere a Gakenke, mu karere ka Rulindo ahavugwa abaturage bararana n’amatungo ngo bayarinda abajura, no mu karere ka Musanze ahavugwa abantu bashora abaturage mu byitwa Bank Lambert. Ibi byose iyi nama yiyemeje ko bigomba gukurikiranwa bigakemurwa hagatangwa raporo y’uko byifashe mu nama nk’iyi itaha.

guverineri nyuma y'inama
Guverineri Bosenibamwe nyuma y’inama yabwiye abanyamakuru ko iyi nama yafatiwe imyanzuro igamije gukomeza umutekano mu Majyruguru

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish