Muhanga: Leta igiye kwisubiza ubutaka abaturage bayitwaye
Muri gahunda yo gutangiza icyumweru cy’ubutaka, umukozi ushinzwe iyandikisha ry’ubutaka mu kigo gishinzwe umutungo kamere Marie Chantal Mukagashugi yatangaje ko leta igiye kwisubiza ubutaka bwayo abaturage biyandikishijeho igihe bahabwaga ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.
Iyi gahunda y’icyumweu cy’ubutaka, yabereye mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga kuwa 09 Gashyantare 2015 igamije gusobanurira abaturage ibyiza byo kwandikisha ubutaka ndetse n’ingaruka bigira mu gihe banyirabwo banze kubwandikisha.
Mukagashugi yavuze ko basuzumye bagasanga hari bamwe mu baturage, biyandikishijeho ubutaka bwa leta ndetse bakaba barahawe ibyangombwa bya burundu kandi biriho umutungo wa leta ari nabo basaba ko bakosoza ibi byangombwa kugirango leta isubirane umutungo wayo.
Ati “Hafi mu turere twose ibibazo nk’ibi byagiye bigaragara ariko turifuza ko byakosoka noneho ubutaka bukandikwa ku babufiteho uburenganzira gusa »
Uwitije Gabriel umuturage utuye mu kagari ka Nyamirama avuga ko afite ikibazo cyo gutandukanya urubibi rw’ishyamba rya leta n’irye kuko yigeze gukurikiranwa n’inzego azira ko yatemye ishyamba rya leta kandi ngo yaribwiraga ko ari mu kwe.
Uwitije yasabye abashinzwe ubutaka ko bamusobanurira neza aho imbibi zihera n’aho zigarukira kugirango azabashe kubona uko icyangombwa cye gikosorwa aho kwiyitirira ubutaka butari ubwe.
Habinshuti Védaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga yavuze ko hari bamwe mu baturage biyandikishijeho ubutaka bwa leta ku bushake bagamije kujijisha kugirango bigwizeho umutungo, kuko amakuru menshi y’ubutaka bwa leta bagiye bayahabwa n’abavuga rikijyana babarizwa mu midugudu aba baturage baherereyemo, ariko bakabyirengagiza nkana.
Iki kigo cy’umutungo kamere cyashizeho itsinda ribahuza n’abakozi b’Umuvunyi mu rwego rwo kugenzura abaturage biyandikishijeho ubutaka bwa leta. Urutonde rw’aba baturage rukazatangazwa mu gihe cya vuba.
Icyumweru cy’ubutaka mu rwego rw’igihugu cyatangiye taliki ya 09 Gashyantare, kikazasozwa kuwa 27 Werurwe 2015.
Insanganyamatsiko iragira iti: Andikisha ihererekanya ryose, ry’ubutaka, witaye ku cyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa.”
Mu ntara y’Amajyepfo, ibibazo by’abaturage biyanditseho ubutaka bwa leta, byagaragaye mu karere ka Muhanga, Nyamagabe, na Nyaruguru.
Elize Muhizi
UM– USEKE.RW