Digiqole ad

IOM na MIDIMAR bagiye gufasha Abanyarwanda 770 bari impunzi kwigira

Muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bahoze ari impunzi mu bihugu bitandukanye, Leta y’u Rwanda hamwe n’umushinga IOM (International Organisation for Migration) bagiye gufatanya guhugura abatashye mu bijyanye no kwigarurira icyizere, no kubaha ubumenyi mu bucuruzi, kubaza, gusudira no kudoda, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Ekriko Nashimura uhagarariye IOM
Ekriko Nashimura uhagarariye IOM

Nyuma yo kurangiza aya masomo bazahabwa n’amafaranga kugira ngo bazabashe kwihangira imirimo, bakazahugurwa n’umuryango witwa ‘Digital Opportunity Trrust’ (DOT-Rwanda).

Nziyimana Emmanuel uhagarariye DOT-Rwanda yatangarije Umuseke ko guhugura abakozi bazatanga ubwo bumenyi byarangiye.

Yagize ati “Hazabaho kubigisha ndetse bajye no gukora igeragezwa ku byo bize niba bazabasha kubishyira mu bikorwa.”

Nizeyimana Emmanuel yakomeje avuga ko abazajya kwigisha abo Banyarwanda, bagera kuri 20 mu turere tw’igihugu 10. Yavuze ko amahugurwa nk’aya bayatanze mu bihe byashize ku bantu 1 422 kandi ngo icyo gikorwa cyagenze neza gitanga umusaruro ufatika.

Ekriko Nishimura uhagarariye IOM yavuze ko kuba ubushize barakoranye na DOT-Rwanda bigatanga umusaruro ari nayo mpamvu bifuje ko byongera kuba, kandi bakongera gukorana.

Yagize ati “Ubushize barahuguwe bitanga umusaruro mwiza, rero ubu bagiye guhugura abandi ku buryo bashobora kuzabereka uburyo umuntu abana n’uwo ari we wese nta kibazo, kandi abahuguwe ubwa mbere igikorwa cyagenze neza cyane niyo mpamvu IOM yifuje gukorana kandi na DOT-Rwanda.”

Nishimura avuga ko igikorwa kizatwara amadolari y’Amerika 640 000, IOM ikaba yarafatanyije na Leta y’u Rwanda, ifite uruhare rwo kuzatanga aho amahugurwa azabera.

Rose Kayumba wo muri Minisiteri yo gucyura impunzi n’imicungire y’ibiza (MIDIMAR) yavuze ko igikorwa kizafasha cyane Abanyarwanda batahutse kuko ngo uretse guhabwa ubumenyi bazahabwa n’ibikoresho bijyanye n’ibyo bazahugurwamo bakazihangira imirimo.

Yasabye abahuguwe ngo bazajye kwigisha abandi, kuzagerageza kwisanisha n’abo bahugura, ntibazigire abasirimu cyane ngo bakoreshe indimi z’amahanga, ahubwo ngo bazakoreshe Ikinyarwanda cyuzuye kugira ngo bibafashe kumva ibyo bigishwa.

Philbert Muhayimana umukozi muri DOT Rwanda ishyami ibarizwa mu karere ka Muhanga yavuze ko Mu masomo bazatanga ayingenzi n’ukwereka uwo munyarwnda ubushobozi afite , imbaraga afite muri we atarazi, hanyuma bakamwereka amahirwe amuzengurutse akayafatanya na za mbaraga ze afite bikaba byatuma yiteza imbere.

Iki gikorwa kizamara igihe cy’amezi atandatu, kikazabera mu turere 10, turimo Bugesera, Karongi, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro na Rusizi.

Abakozi ba DOT Rwanda bariguhugurirwa kujya Guhugura abanyarwanda batahutse.
Abakozi ba DOT Rwanda bariguhugurirwa kujya Guhugura abanyarwanda batahutse.
Umuyobozi wa DOT Rwanda mu Rwanda Violette Uwamutara
Umuyobozi wa DOT Rwanda mu Rwanda Violette Uwamutara
Hano bari kwitoza uburyo bazahugura abanyarwanda batahutse bahoze ari impunzi mu bihugu bitandukanye.
Hano bari kwitoza uburyo bazahugura abanyarwanda batahutse bahoze ari impunzi mu bihugu bitandukanye.
Mu mahugurwa
Mu mahugurwa
Rose Kayumba abaha impanuro
Rose Kayumba abaha impanuro
Abayobozi barigukurikira uburyo amahugurwa ari kugenda
Abayobozi barigukurikira uburyo amahugurwa ari kugenda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSKE.RW

en_USEnglish