Digiqole ad

Kamonyi: Gukorera mu bimina bibafasha gushyira mu bikorwa gahunda za leta

Basoza amahugurwa yateguwe n’umushinga GCS (Grobal Civic Sharing) ku bufatanye n’umuryango nterankunga w’Abanyakoreya (KOICA), abahagarariye ibimina by’ubwizigame mu midugudu yo mu murenge wa Nyarubaka, mu karere ka Kamonyi batangaje ko aya mahugurwa azababera umusemburo wo gukomeza gushimangira umuco wo kwibumbira mu bimina by’ubwizigame dore ko ngo bibafasha gushyira mu bikorwa gahunda za leta.

Abahagarariye ibimina mu midugudu yo mu urenge wa Nyarubaka bemeza ko bibafasha gushyira mu bikorwa gahunda za leta bakaniteza imbere
Abahagarariye ibimina mu midugudu yo mu urenge wa Nyarubaka bemeza ko bibafasha gushyira mu bikorwa gahunda za leta bakaniteza imbere

 

Ni amahugurwa yasojwe ku wa gatanu tariki 6 Gashyantare, akaba yari amaze iminsi itanu aho abaturage bigishijwe gukomeza guharanira kwigira, kugira indangagaciro ziboneye, kurushaho kwizigamira ndetse no kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta.

Aba bahagarariye ibimina mu midugudu bemeza ko kuba baribumbiye mu bimina bibafasha gushyira mu bikorwa gahunda za leta nk’uko byemeza na Ntirushwa Eric waje ahagarariye ibimina by’ubwizigame byo mu mudugudu wa Gatagara.

Yagize ati “Ibanga ryo kwibumbira mu bimina by’ubwizigame rigaragazwa n’ibyo tumaza kugeraho, nk’ubu muri Kamonyi umurenge wacu ni wo waje ku isonga mu gutanga umusanzu wa mutuelle de santé, si ibyo gusa kandi kuko hari n’ibindi bikorwa by’iterambere twagezeho byose tubikesha ibimina by’ubwizigame.”

Ntirushwa akomeza avuga ko kwibumbira mu bimina by’ubwizigame bibafasha no kuzamurana byose bigamije kugera ku buzima bwiza bunogeye Umuturarwanda.

Yagize ati “Ubu twanemeranyejwe ko nyuma yo gutanga umusanzu wa mutuelle de Sante, tuzishakamo ubushobozi tukagurira buri muturage itungo rigufi ku buryo iri tungo ryazajya rimufasha kugera ku zindi gahunda nko kurihira abana amashuri n’ibindi.”

Avuga ko inyigisho bakuye muri aya mahugurwa zitazaba amasigara cyicaro ko azabafasha gukangurira abataribumbira mu bimina kwitabira iyi gahunda bityo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu bigakomeza kugirwamo uruhare na buri wese.

Umuyobozi wa GCS mu Rwanda Seo Youngchang we yasabye aba basoje amahugurwa kuzabyaza umusaruro inyigisho bayakuyemo byose bakazabifashwamo n’ubushake bufatika.

Yagize ati “Mu buzima ikintu cya mbere ni ubushake, iyo ushaka impinduka, …iyo ushaka kugera ku nzozi zawe, nta rindi banga uretse imbaraga zubakiye ku bushake, akaba ariyo mpamvu mbashishikariza kuzarangwa n’ubushake bufatika mu byo mukora byose.”

Aya mahugurwa akaba abaye ku nshuro yayo ya mbere mu Rwanda, mu murenge wa Nyarubaka akaba akozwe mu buryo bw’igerageza, bityo akazakwirakwizwa mu gihugu hose nyuma yo kugaragara ko yatanze umusaruro ufatika.

Seo Youngchang uhagarariye GCS mu Rwanda yasabye aba bahagarariye ibimina kurangwa n'ubushake bufatika
Seo Youngchang uhagarariye GCS mu Rwanda yasabye aba bahagarariye ibimina kurangwa n’ubushake bufatika
Bahawe n'amasuka azabafasha kwiteza imbere mu buhinzi bwabo
Bahawe n’amasuka azabafasha kwiteza imbere mu buhinzi bwabo
Ntirushwa eric avuga ko bazakomeza kwagura ibikorwa byo kwibumbira mu bimina
Ntirushwa eric avuga ko bazakomeza kwagura ibikorwa byo kwibumbira mu bimina
Inyigisho bahawe bagiye kuzibyaza umusaruro barushaho kwagura kwibumbira mu bimina by'ubwizigame
Inyigisho bahawe bagiye kuzibyaza umusaruro barushaho kwagura kwibumbira mu bimina by’ubwizigame

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish