Digiqole ad

Nicolas Sarkozy yafashije Khadaffi gucika

Amakuru yatanzwe n’igitangazamakuru Mediapart, aremeza ko Nicolas Sarkozy afite uruhare mu gucika kwa Col. Moummar Khadaffi kuko yamugurishije imodoka ifite ikoranabuhanga rikomeye, bivugwako ari nayo yacikiyemo abamurwanya.

Khadaffi na Sarkozy ntibapanze iby'imodoka gusa/ Photo Internet
Khadaffi na Sarkozy ntibapanze iby'imodoka gusa

Iyi modoka yo mu bwoko bwa 4×4 Mercedes, yaguzwe na Khadaffi mu 2007, igurishijwe n’isosiyete ya Bull-Amesys yo mu Bufaransa, ngo ifite ikoranabuhanga ridasanzwe kuko uyirimo ntakintu gishobora kumukoraho kivuye hanze, ishobora kugenda ahantu hose, kandi aho inyuze yangiza itumanaho ryose riri ku murambararo wa metero 100 uvuye aho iri kugendera.

Iyi modoka yishyuwe miliyoni 4 z’amaeuro, ifite ububasha kandi bwo gukurura itumanaho ry’umwanzi riri hafi yayo ikumvikanisha ibyo rivuga, ikaba yari imwe mu ntwaro zikomeye Khadaffi yagiraga.

Ngiyi imodoka idasanzwe ishobora kuba ariyo yafashije Gadaffi gucika abamurwanyaga.
Ngiyi imodoka idasanzwe ishobora kuba ariyo yafashije Gadaffi gucika abamurwanyaga.

Umwe mu bayikoze yatangarije Mediapart ko ari imodoka isanzwe, ariko iteye ubwoba kubera ikoranabuhanga n’imbaraga yongeweho ziyirinda biri ku modoka nke cyane ku isi.

Sarkozy ahurira he n’iyi modoka?

Iyi modoka idasanzwe yagurishijwe Khadaffi ku bwumvikane na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubufaransa, yari iyobowe na Nicolas Sarkozy icyo gihe, ndetse n’uwari umunyamabanga we Claude Guéant(ubu niwe uyoboye iyi ministeri).

Bumvikanye n’umunyemari w’umufaransa ukomoka muri Libya witwa Ziad Takieddine, ariwe wari uhagarariye Libya muri iyi dossier, waba ngo yarahungukiye 500.000 euros ya commission.

Iyi modoka bivugwa ko ariyo Col. Khadaffi yahungiyemo abamurwanyaga igihe yari asumbirijwe. Ubushobozi ifite kandi bwo kugenda ahantu hose, nibwo butumye ngo nubu yaba akiyifite aho akekerwa mu butayu bw’amajyepfo ya Libya.

Kuri uyu wa kabiri, Khadaffi mu butumwa bw’amajwi, akaba yatangaje ko NATO itazaramba, ko kandi idakwiye kwibeshya ko yamuhiritse kuko ubutegetsi bwa Libya bwubakiye ku baturage. Ntawuzi aho ubu butumwa yabutanze ari, bwumvikanye kuri TV ya Arrai  muri Syria.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

14 Comments

  • Khadaffi ni umugabo uretse abazungu barashaka gusahura

  • ese ugirango byose si ubucuruzi baba bikorera hari impuhwe z’abaturage baba bafite nk’uko bakunda kubyitwaza?ibi ntibitangaje rwose ni ibintu bishoboka

  • Kaddafi ni serieux atandukanye na GBAGBO na HABYARA! Ni umugabo uzi kwiteganyiriza kandi ureba kure.TUMUSABIRE ibi bihe azabive mo amahoro!

  • impamba urumuntu wumugabo cyane uravuga ibintu byabagabo koko arazira ibitekerezo bye byubaka umugane wose naho abazungu bo baba bashaka ibyo gusahura bitwaza izo polotiki zabo zinda gusa, ariko imana nabo izajya ibateza imyuzure, n’inkangu nicyo gihano cyabo.

  • YEWE ABAKIMUSHYIGIKIYE NDABASETSE RWOSE, SHA BARIYA NI ABO KWICISHA ABATURAGE BINZIRAKARENGANE GUSA NTA KINDI
    NTABUGABO BWA KADAFI MBONYE AHO, NI IMBWA NKANJYE AHANGAHA.

    SHA RAHIRA KO ATAZAFATWA NKA BA SADAMU BOSE
    MBABAJWE NA BABAKOBWA BE GUSA

    NABANDI NKA KADAFI BAZABAKOSORE
    CYANEEEEEEE

    • Yewe Imbwa, uri imbwa koko n’ibitekerezo utanga nibyimbwa rwose!comments z’imbwa UM– USEKE.COM ujye uzivanaho naho ubundi abantu bazava kuri uru rubuga kko ntawakwihanganira gusangira ijambo n’imbwa!

  • kadaffi yararenganye, ariko adusigiye amateka ntabwo tuzamwibagirwa( fondateur wa UA) ariko intwari irapfa hakavuka indi mubayobozi b,AFRIKA nakunze 1 kadaffi 2 mandera 3 museveni 4 kagame imana izabibuke igihe cyose.

  • Natwe ngo turagendera muri twegerane!!! Nyakatsi gusa gusa, dore umugabo arantangaje pe! Akaguhenze kaba karimo umutima, uyirebeye inyuma wagira ngo nizazindi zisanzwe, aranyemeje tu! Abafite inkwi batya ibihiye, Genda BENZ uri MERCEDES

  • imbwa ibyuvuga ntubizi jya wicecekera ubwose ninde uyobeweko kadafi bamuziza ibitekerezo bizima nubukungu bwigihuguke ariko imana iramuzi kandi izamurinda ntacyo azaba nkuko mubyifuza.

  • Njye reka mbanze ngaye uwo wiyise Imbwa niimbwa koko nibitekerezo nibyimbwa reka nkomeze Khadaffi ndamukunda ikimbabaza nuko nta bushobozi mfite cg ingabo njye namushyigikira kuko n’umugabo akamaro yaramariye Africa tuzicuza guhera kuworoheje kugeza ku bayobozi b’ibihugu cyane cyane abanya Libiya Khadaffi komera urwane kigabo Imana izagufasha kuko nawe wafashije benshi uhereye kurabo bakurwanya gusa ntuzahonyage agate ka muntu NBiyaba wumvaga ugasoma ikinyarwanda ubeho Amahoro

  • Ni imbwa y’umugabo kadaffi

  • Iby,isi ni amabanga gusa gusa buriya n,ibindi byose tuzabimenya.pauvres francais&americains!!!!!!!!!!!!!

  • america yigize imana

  • muraho abashyigikiye abazungu ubwomwemera kuba mubu koroni bwabazunzu kadafi nacyindi azize uretse ukuri kandi libya nizatuza na gato ahubwo numutungo bababishakira wa africa

Comments are closed.

en_USEnglish