Igisasu cyahitanye abantu 3 muri Turkiya kigambwe n’umugore
Kuri uyu wa kabiri, imodoka yari itezemo igisasu yaturikiye mu mujyi wa Ankara, umurwa mukuru wa Turukiya, gihitana abantu 3 abandi15 barakomereka bikomeye.
Iyo modoka yari ihagaze hafi y’ ishuri rikuru, hafi y’ izindi modoka, aho igisasu cyari kiyirimo cyaturitse, kikangiza izindi modiko zari hafi aho, ndetse n’ inyubako zari aho hafi, biturutse ku nkongi y’ umuriro yahise yibasira ako gace.
Ibiro by’ umushinjacyaha byatangaje ko icyo ari igikorwa cy’ iterabwoba. Minisitiri w’ umutekano Idris Naim Sahin yagize icyo atangaza kuri iki gikorwa, abivuga muri aya magambo:” Iki gikorwa cyabereye ahantu hakunze kuba hari urujya n’ uruza rw’abantu, nta kindi cyari kigamije atari ugutera ubwoba abaturage.”
Iyo modoka yaturikiyemo icyo gisasu yari yaraguzwe mu cyumweru gishize, ikaba yari itarabarurwa mu modoka zibarizwa muri uwo mujyi.
Polisi yo ikaba yahise ita muri yombi umugore wari uri kwishimira icyo gikorwa agira ati”long live our struggle!” bishatse kuvuga ngo”iyi ntambara iragahoraho”
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM