Digiqole ad

USA: Kumyaka 4, Bobby yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Dorset

Ku cyumweru tariki enye Kanama, Robert Bobby utaratangira n’amashuri abanza, yongeye gutorerwa kuba Meya w’Umujyi muto w’ubukerarugendo uherereye mu Majyaruguru ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bobby Tufts yiyamamaza mbere y'amatora

Bobby Tufts yiyamamaza mbere y’amatora

Izina ry’uyu mwana ryongeye guhamagarwa, ku cyumweru mu iserukiramuco ryitiriwe “Dorset” kugira ngo yongere kuba umuyobozi wa Dorset ku ncuro ya kabiri.

Dorset ni agace katagendera ku miyoborere isanzwe y’imijyi, gatuwe n’abantu bari hagati ya 22 na 28, harimo n’umuryango we.

Mu matora yaho, umuntu atora inshuro zose ashaka dore ko n’udusanduku tw’amatora tugiye turi ahantu henshi mu Mujyi, igikuru ni uko wishyura idolari rimwe buri uko utoye.

Bobby yatsinze amatora bwa mbere mu mwaka ushize, afite imyaka itatu.

Mama we Emma Tufts, yavuze ko we n’umuhungu we uzuzuza imyaka itanu mu kwezi kw’Ukwakira kuri imbere, bishimye cyane bakimara kumva ko Bobby yongeye gutorwa.

Uyu mubyeyi avuga ko umuhunguwe akomeje kumubera ibitangaza, ndetse ngo aramuha ikizere cy’ejo hazaza.

Kucyumweru ngo Bobby yiriwe yifata amashusho yumva yatindiwe n’uko isaha nyir’izina igera.

Ati “Naratunguwe ariko kandi nishimira ibyo amaze kugeraho.”

Akomeza avuga barimo kumutegurira ibirori byo kwishimira iyo nsinzi, bakajya nko kuroba ifi n’ibindi.

Emma Tufts yavuze ko umuhungu we afite gahunda nyinshi yateguye zo zirimo gukusanya amafaranga yo gushyira mu bigega by’ingoboka n’ibitabara ababaye, n’ibindi bigamije gushyigikira no kumenyekanisha umujyi we.

Yahoo.com
UM– USEKE.RW

en_USEnglish