Digiqole ad

Menya Indwara ya Zona

Indwara ya zona ni indwara iterwa na Virus yitwa varicella zoster virus. Aka gakoko umuntu ashobora kuba yarakanduye akiri umwana ariko iki gihe kamutera ibihara. Iyo ibihara bikize rero ka gakoko ko kigumira mu mubiri, igihe rero ubudahangarwa bw’umubiri buhungabanye ka gakoko karakura noneho kakaza kahinduye isura kagatera zona.

Indwara ya Zona/ Photo Internet
Indwara ya Zona/ Photo Internet

Bimwe mu bituma ubudahangarwa bw’umubiri buhungabana :

• Kuba umuntu abana n’agakoko gatera SIDA

• Imiti imwe n’imwe igabanya ubudahangarwa bw’umubiri

• Guhangayika

Zona se yaba irangwa n’ibihe bimenyetso ?

• Zona ifata igihande kimwe cy’umubiri ni ukuvuga ifata iburyo cyangwa i bumoso ntago yahafatira hose icyarimwe. Zona kandi ifata i gice kinyurwamo n’umwakura umwe igakurikiranainzira yawo.

• Mbere yuko zona igaragara ku mubiri ishobora kubanzirizwa no kubabara ku gice kizazaho uduheri.

• Nyuma y’iminsi itatu y’ububabare nibwo noneho ubona ku mubiri haje utubyimba twuzuyemo amazi tugeraho tugaturika tukuma.

• Utu tubyimba tumara ibyumweru biri hagati ya bibiri na bine ariko ku bantu bakuze ho dushobora kumara igihe kirekire.

Ni ibihe bice by’umubiri bikunda kwibasirwa na zona ?

• Igice cy’inyuma cyo mu mugongo

• Mu maso

Ibisigisigi bya zona

Nyuma yo gukira k’utubyimba tugaragara inyuma, umuntu warwaye zona ashobora gukomeza kugira ububabare buhoraho mu gice yari afiteho ibibyimba.

Zona se yaba ivurwa ?

Zona rwose iravurwa igakira. Kwa muganga baguha :

• imiti igabanya ububabare

• umuti wica agakoko ka zona(acyclovir)

Byaragaragaye ko abantu bafashwe na zona bakivuza hakiri kare ntago bakunda guhura n’ikibazo cyo guhorana ububabare nyuma yo gukira zona

Source:ubuzima.com


Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM 

2 Comments

  • That’s a scary illness kandi ikunze kwibasira abantu babanye n’ubwandu bwa Sida, ariko ntibivuze ko abayirwaye bose baba baranduye Sida. Murumva rero ko dukwiye kwirinda unprotected sex, nkatwe tutarashaka tujye dukoresha condom/preservatifs igihe cyose tubonye akanyama. ALUTA CONTINUA!!

  • murakoze kubwiyinkuru

Comments are closed.

en_USEnglish