Utwara abantu mu bwato hagati ya Gasabo na Nyarugenge ngo arananizwa
Kuva mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima muri Nyarugenge ugana mu murenge wa Gisozi abaturage benshi bo mu rwego ruciriritse batega ubwato bwa Ibrahim Mbarushimana, bityo ntibazunguruke n’imodoka cyangwa n’amaguru ngo bace ku Kinamba-Kacyiru bongere bagaruke iya Gisozi iwabo. Uyu utwara abantu mu bwato mu gishanga cya Nyabugogo avuga ko nubwo akibikora ariko ubuyobozi bwakomeje kumubangamira bumubuza bya hato na hato.
Ibrahim Mbarushimana abicishije muri Kompanyi ye Banguka Ltd amaze imyaka 10 akora ubu bwikorezi, ariko avuga ko yagiye ahagarikwa bya hato na hato ku buryo uyu murimo avuga ko yihangiye atawukora neza uko abyifuza.
Inzira y’amazi mu gishanga cya Nyabugogo ireshya na 1Km irenga ho gato ni urugendo rw’iminota igera ku 10 mu bwato bwe bwa moteur, abava hakurya ku Gisozi baje mu bikorwa bitandukanye Nyabugogo cyangwa abava Nyabugogo bajya ku Gisozi bajyanye n’ubu bwato uko bigaragara bagenda baba benshi.
Abanyeshuri b’amashuri abanza, abacuruzi baciriritse n’abandi bantu bakora ibitandukanye bo mu rwego ruciriritse bakoresha cyane ubu bwato bwa Mbarushimana.
Alfred Niyibizi utega ubu bwato kenshi avuga ko ‘bwabavunnye amaguru’ (ari inzira ya bugufi) bukoresha igihe gito kandi kuri macye.
Ati “Kwambukira hano nibyo bitworoherera, nawe reba kuzenguruka poids-lourds (umuhanda) ugafata Kinamba na Gisozi, ukazongera ugatambika ukagera hariya hakurya….ni urugendo rurerure ruvunanye. Kandi mu minota micye tuba turuarngije mu bwato ku mafaranga 150.”
Mbarushimana avuga ko yihangiye uyu murimo nyuma yo kubona ko abaturage bibagira cyane kuva Gisozi bajya Nyabugogo cyangwa gusubizayo urwo rugendo, kandi nyamara ngo inzira y’amazi ya bugufi yarashobokaga. Bityo ashora ubushobozi bwe akoresha ubwato agaca amafaranga 150 kwambuka na 200 ku ufite umuzigo uremereye. Akaba atarenza abantu 20 baburimo.
Mbarushimana ati “Kandi sinishyuza abasaza, abamugaye n’abana b’abanyeshuri bagiye ku ishuri. Nishyuza abantu bakuru bagiye mu mirimo yabo.”
Mbarushimana avuga ko yatangiye gukora nta byangombwa maze abantu bamaze kumenyera ubuyobozi ngo buraza buramuhagarika.
Nyuma abakozi b’Urwego ngenzuramikorere rw’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA rwaje kureba uyu murimo we ngo rusanga ntacyo utwaye runamuha ibyangombwa by’agateganyo.
Ati “Ibi byangombwa bimaze kurangira nagiye kuri RURA nanone kwaka ibyangombwa bisimbura ibya mbere bambwira ko ngomba kuzana ibyangombwa biturutse mu nzego z’ibanze, narabishatse ariko ku karere nagiyeyo kenshi bo kugeza ubu ntibarampa ibyaho, ntibambwira impamvu kandi bakifuza ko mpagarara gusa.”
Mbarushimana ariko nubwo nta byangombwa arahabwa yakomeje gukora ngo kuko yumva ibisabwa byose abyujuje, afite amajire (gilets) y’abagenzi mu bwato, n’ubwishingizi ubu bwikorezi bwe n’ababukoresha.
Ati “Leta idusaba kwihangira imirimo tukiteza imbere nanjye nibyo nagerageje ariko sinzi impamvu hari abatabishaka.”
Umukozi mu kigo RURA mu gashami gashinzwe iby’ubwikorezi yabwiye Umuseke ko nta kibazo bafitanye n’uyu utwara ubwato muri Nyabugogo, ko icyo bamusabye gusa ari icyemezo cy’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo RURA imuhe icyemezo kuko ngo aribwo buryo bikorwamo.
Solange Mukasonga umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yabwiye ko ikibazo cy’uyu mugabo bakizi ariko ngo bamaze iminsi batamubona. Avuga ko uyu mugabo agomba kwegera ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y’abaturage bukamukemurira ikibazo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abamubuza ni aba contre succes. Ahubwo ubwato bwe ni nabwiza kurusha bumwe na bumwe bukora mu kiyaga cya Kivu. Ibrahim we ! Komerezaho!!!!! Urugamba rwo kwibohora
yihangiye agashya bimugora
Comments are closed.