Digiqole ad

ADN yarekanye ko umwana wanjye atandukanye na Se kandi sinamuciye inyuma

Umuseke ntimutangaze e-mail nkoresheje. Muraho basomyi, mfite ikibazo cyantunguye bikomeye.

Nabyaranye n’umusore muri 2007, maze kubyara uwo musore wanteye inda yihakanye umwana avuga ko atari uwe.

Mbonye bimeze gutyo nitabaza Inkiko, umuhungu arakomeza arabihakana urukiko rutegeka ko hapimwa ibizamini by’amaraso y’umwana n’aya se hifashishijwe ubuhanga bugezweho bwa ADN.

Ibizamini byagiye gukorerwa mu gihugu cy’Ububiligi, bije dusanga ni ‘negatif’ umwana na se ntaho bahuriye.

Singiye kubeshya rwose nzi ko ariwe Se w’uwo mwana kandi nzi ko nta wundi musore nigeze ndyamana na we ku buryo wenda nashidikanya.

Ikindi sinatekereza ko uyu musore twabyaranye yaba yaragiye gutanga ruswa ngo bazane ibizamini bipfuye, kuko nizeye ko bikorwa neza ku buryo batabishugurika.

None rero basomyi wenda haba hari ubiziho kundusha, ibyo bintu bibaho ko byantunguye cyane!

Ibisubizo byavuye muri ibyo bizamini bya ADN biteye gutya:

– Papa w’umwana ni 42%.

– Nyina ariwe njyewe ni 98%.

Mungire inama rwose.

 

Umusomyi wa UM– USEKE

57 Comments

  • ahaaha.Ibyo nibyabaganga njyewe ntamakuru mbifiteho.ahubwo badusobanurire.

    • nshuti yanjye ADN niyo examen yanyuma ibaho niba utizeye koresha indi ADN de verification ihinyuza ibyakozwe byose ariko ibuka neza aho wanyuze

  • Bazabisubiremo ibyaribyo byose hari ahantu habereye ikosa hagati muri aba:
    1. wowe ubwawe ukaba utubeshya
    2. abafashe ibizame bakanabyohereza
    3. Ababipimye bakanabisubiza.

    Naho ubundi tugendeye kubyo uvuga, biriya ntibishoboka.

  • Ni ukujya kugisha inama mu bushinjacyaha bukuru ku Kimihurura hari umudamu ushinzwe abafatwa ku ngufu n’abana basambanwa abifitemo experience wenda yagufasha hagakorwa contre expertise

  • Ibuka neza mwicyo gihe usama iyo nda;

    – nta serviette yakoreshejwe nu muhungu waba warakojeje kuri sexe yawe (iramutse hari umugabo wayishyizeho sperme ze yaba ariwe se wuwo mwana)

    -ufite kutizerera mu kirere ibyiza wakoresha irindi suzuma ntukoresha ibya kure Bxl ndahazi haba akavuyo nkako ubona aha hose na barabu babikora akenshi, kuki bitakorerwa Nairobi ko babikora ? )

    Ubundi se turetse nibyi byuma wowe abitegereje uyu mwana nta gashusho na gatoya ka se afite ???
    Noneho
    Ngunahere ko ugira ikizere cyu kuri kwawe.

    cg se wasanga mukubyara urarahinduriwe umwana ??? Hari se uwaguherekeje muri salle wabyariyemo ngo akurikirane ko uruhinja bataguhinduriye !!!

    Ibyo byose ubyigeho iba uzi neza yuko nta mugabo wundi mwaryamanye !!!

    • hahaha nonese bamuhindurira umwana maze uwo bamuhinduriye akaba ahuje DNA 98% na nyina byashoboka bite? rata uzongere ukoreshe indi urebe. wenda habayemo akabazo mu bya mbere, cg ni igitangaza nka kimwe cya yesu avuka

  • Nshuti komeza wihangane ADN ntijya yibeshya niba koko uvugisha ukuri dore inama nakugira uzarebe neza ibipimo mwatanze niba uwo mwabyaranye ataratanze ruswa bagahindura nyuma yo kubyohereza kandi bihanwa namategeko ikibazo kiri kuwo mwabyaranye nuwabapimye naho ubundi ADN ntibeshye rwose yerekana ibyo bayihaye gupima ariko utekereze cyane nawe

  • umva nshuti birashoboka cyane kushobora kuba warayitwaye mubundi buryo utaryamanye numuhungu. uti gute! ushobora kuba warihanaguje isume mugitsina cyawe umaze koga harundi muhungu wayikoresheje akayisigamo intanga. nagwa se isuzuma ryambere rya ADN rikaba ryaribeshe, nabyo birashoboka. niba waba utarakoresheje isume yumuhungu nabwa nibindi byatuma intanga zumuhugu zinjiramo muri wowe . koresha indi test niyo nama nakugira

    • nawe wibeshye kwihanaguza iswimwe(towel) biba kuri bacye cyane . cyokoza wenda nawe byamubaho ariko intanga ziba zifite umuvuduko zigenderaho kuburyo biterwa n’imimerere urimo, TEST ya ADN nayo ntiyibeshya keretse gusa hapimwe amaraso y’undi muntu wenda bakaba baribeshye ku maraso atariyo mbese hakajyanwa ayandi .kuko hari n’igihe umuntu ajya kwuipimish a sida bakamuha ibisubizo bitari ibye ikindi kandi niba se afite cash ,ashobora guhora ayobya amaraso kabone naho ADN yapimwa kenshi .rero ndi wowe na byakira nkarera umwana wanjye nemye kandi nkibagirwa ibintesha umutwe kuko ikibi kikubayeho kiba kigiye kuzana ibyiza , fungura amaso witegereze urasanga bihari

  • Niba koko uzi neza ko nta handi wakatiye ikibazo ugishakire muri process y’ikizamini: uburyo echantillons zafashwemo na labo zapimiwemo. Utekereze . Ese uwabifashe ni umuntu cg urwego wizeye 100% ? Ese mu kubitanga buri wese yizaniye ibye cg babifatiye muri mu cyumba kimwe ubyirebera n’amaso yawe ku buryo wemeza udashidikanya ko echantillons zanyu arizo zagiye gupimwa? Ibi byatuma umenya niba ibyapimwe ari by’uwo musore koko cg niba harabaye kwibeshya bigahinduranywa n’iby’abandi par erreur.

  • Aha urabeshya inkiko zipimisha mu Budage, ibyo mu BUBILIGI byaje bite ? ( UBANZE USUBIZE IKI KUKO NKUBWIRE IBYO NZI) kandi wakoresha contre expertise. Ibindi ubwirwa n’ibitekerezo

  • DUSOBANURIRE AMARASO YOHEREZWA NA NDE? igihe cyo kuyohereza bashobora kuba bahindura bakohereza ayundi muntu utari uwo muhungu, yatanze akantu cg nabapimye bakibeshya. Kubihinyuza ni ugupimisha ahandi, ubwo nyine ukishingira ibizatangwa.

  • DOVE ..,

    Niba icyo DOVE avuze akizeye ko bipimirwa mu Budage uyu bikaba byarapimiwe mu Bubiligi ubwobyo na manyanga.

    Saba ibisobanuro uyu DOVE agufashe.

    N.B: nudasubiza DOVE uraba wivugiraga ngo uryoshye inkuru utagamije kubona inama icyo gihe inkuru zo ku UM– USEKE.RW tuzajya tuzifata nki BIPARU cg IMIGANI

  • http://WWW.IKINYOMA.COM. Sha wa mukobwa we uri kutubeshya pee !! Cyereka niba utari umukobwa ; twarabamenye turabihorera gusa bajye babakosora nibyo bibashoboye .ubwo rero wasanze afite akantu gatubutse uti reka mwihambireho tu !

    • Nkawe arakubeshya ngo umumarire iki?!

  • Ni gutyo @munyarwanda. Abijyenze atyo

  • Niba iyi nkuru ariyo atari igiparu njye nemeye gukoreshereza muri America uyu muryango indi test ya kabiri. A condition que umuseke uzatanga izo results. Miba iyi family ikeneye privacy umuseke uzancontact. Byongeye bikaba negative nkuko Munyarwanda yabivuze. Umwana bazaba baramuhinduye cyangwa hari aho wanyuze ( ibyo ninjye ubyongeyeho ariko!!!)
    murakoze

  • Ibyo ntago bishoka 48% iri hasi cyanee, ADN nyayo ni kuva kuri 99%, 99,9 bigiye hasi cyane 98% rero ongera wisubiremo neza niba ntahantu waciye waba waribagiwe , wegere n,abaganga bakugire inama.

  • Yewe wa mugore we, icyo ugomba kumenya mbere na mbere ni uko umwana aremwa hahuye intanga 2 iyawe (dore ko na ADN yabyemeje 98%, bivuze ko kwa muganga bataguhinduriye umwana) n’iy’umugabo. Intanga (igi) yawe yo uba uyisanganywe n’aho intanga y’umugabo yo ituruka hanze yawe…Iyo rero utabashije kurinda uriya mwenge uri hagati mu maguru yawe intanga irinjira da ! ahubwo wowe ugasigara ubaza ngo “yewe muntu, ni nde unteye inda”….!

    Byumvikane ko wabaye umurinzi mubi w’igituba cyawe, hagarika rero kwirirwa uta amafaranga wishyira ku karubanda…

    icara hasi urere uwo mwana kuko ni umuntu wavutse atabihisemo, ibindi urimo ni ubwo bugoryi bwawe bukomeje kugukurikirana kuko iyo utambikije amaguru uba ugomba no kwemera ikizavamo ukacyakira !

    • Ahubwo kubera ko yabonanye n’abagabo benshi bimuviriyemo kubyara IKINYENDARO daaa !!! Nzaba ndora Umwana w’umunyarwanda !

  • Ukurikije inkuru uko iteye uyu mugore ari mukaga byari butume arara asomye inama twamuhaye akagira nibyo asobanuza mo, none uwabandi burinze bucya akinumyeeee ..,nyamara haribyo yabwiwe byari bumuramire !!!!

    Kubwibyo iyi nkuru y’ UM– USEKE.RW jye nyifshe nkitarabaye ho, umugani, Gutebya se….

    Nti mukaduteshe igihe mutuvugisha aya ndongo y’umudiho.

  • Twibuke ko abakobwa kuri iki gihe basigaye bashushanya bagatega imitego abagabo babona bafite cash ngo kuko leta ibarengera ngo umugabo atange izo cash ku mwana ,umurage ku mwana ,mbese ugasanga bakora operation nk,iyo
    bagasenya ingo z,abantu ,umugore w,isezerano agatangira kugira ibibazo byo gutanga indezo nabe batarabona minerval !uyu nawe ntibyagutangaza ari case imwe
    mujye murera abana kuko inda ntisimbuka ngo igwemo nta bushake ufite mukobwa. ita ku mwana wabyaye uve mu madepenses adafite gahunda

  • Harya mu Rwanda ntibaratangira gupima DNA ko numva bigeze kuvuga ko bigiye gutangira ino aha !ese ni hehe bafata echantillons muri iki gihugu kuko kwizera ko byakorwa ku buryo bwizewe simbizi

  • SALUT NZI NEZA UNDI MUGORE BYABAYEHO ARIKO WE YABANAGA NU MUGABO MUNZU BARASHWANA BATANGIRA GUSABA DIVORCE UMUGABO AFITE MAISON YA ETAGE ABONYE KO BAYIGABANA ATI UMWANA SI UWANJYE ADN IZA ARI NEGATIF ARIKO IYO UREBYE AKANA NI SE GUSA PE, ARIKO KUGIRANGO ATAGABANA NU MUGORE ADN YABAYE NEGATIF ,NARI UMUTURANYI NDETSE NTA BUCUTI BOSE DUFITANYE ARIKO NAGIZE IKIBAZO KU BUTABERA BWACU NA ADN?NTA FARANGA NTA KURI MADAMU,NURWAYE SIDA NABONYE ASHOBORA GUHABWA NEGATIF.

  • Nakugira inama yo kugana inkiko ugasubiramo ADN yawe nubwo bigoye kuko nzi uwasubiyemo biziza ari POSITIVE kandi mbere byari Negative,icyambere witaho nukureba ubafashe amaraso niba umwizeye kandi naho ahuriye na se wumwana.nibakoko naho waciye handi

  • ESE UBUTABERA REKA TUBIREKE ,UWIHAKANA UMWANA UZI KO UTAZASAZA NGO UMUKENERE? IKINDI ABAYE ARIWE UZAKUBERA INGIRAKAMARO CYANGWA AGAKIRA KUKURUSHA,BAGORE IYO IMANA IGIYE GUHA UMUGISHA ABANA NTABWO IHERA KUBAVUKIYE KING FAISAL ,IHANGANE NIBA UZIKO NTA KOSA WAGIZEMO NA RIMWE SENGA IMANA IHE UMUGISHA UMWANA WAWE GUSA,UMWAMI SALOMO YAVUTSE KU MUGORE UDASOBANUTSE KUKO SI UMUGORE MUKURU WU MWAMI DAWIDI,IMANA IYO IREBA NKA BANTU UWARI GUSIMBURA UMWAMI DAWIDI NTIYARI KUVA KURIYA MUGORE WAKORANYE ICYAHA NA DAWIDI,ARIKO KUBONA UMUGISHA NTIBISABA KUBA WARAVUKIYE I NYARUTARAMA,UMWANA AZABAHO KUKO IMANA YAVUZE NGO ABEHO,NTABWO UBAHO KUKO UFITE SO OYA NIYO NA NYOKO NAWE YABA ATARIHO NABWO UBAHO KUKO IMANA YABYEMEYE REKA RERO UMUSORE WA BANDI

  • bibaho cyane rwose ! biterwa na nubwiganze bwa ama cellules mu maraso, harigihe umugore aba afite cellules ziganza iz’umugabo. ndabizi neza ko bishoboka kuko ndi umuganga mbifitemo experiences cyane ko bibaho ni mushidikanye. inama nagira uwo mukobwa:
    – tuza urere umwana burya no kwirirwa wiruka ku muntu utabifitemo ubushake ngo amenye umwana mwabyaranye nta mpamvu rwose. mwikunda cash cyane keretse niba waramuhaye aricyo ugamije, reba wabyaye 2007 kugeze uyu munsi atareba umwana none urashaka kumumwemeza , umuntu utaritaye kumwana we muri ikigihe uramushakaho iki?
    – wiraga uwo mwana imanza sibyiza gukura ugasanga warakuriye mu manza.
    -ubwo amwiyandikishijeho ugasanga atamwitayeho kandi waragiye mu manza byagufasha iki?
    – rera umwana wawe ikimugejeje ikigihe kizamugeza n’ahandi rwose wemwegeka kutamushaka.

    niba ushishoza wumve.

    • Umuseke umuseke muratange ku mazi muratange ku mazi.
      Nimutubabarire uyu Kagabo uri kubeshya abantu niba koko ari Umuganga, atubwire aho avurira n’amazina ye maze njye n’abanjye tuzacikeyo.
      Uramenye uramenye, iyo utazi urasobanuza Kagabo we.

  • NJYE NKUBWIRA DATA NA MAMA BAPFUYE MFITE 10ANS ,ARIKO UBU NDI UMUGORE URI MU MYAKA YU BUJIGIJA NABAYEHO NABI ARIKO UBU IMANA YAMPAYE UMUGISHA NDERA NIZINDI PFUBYI NUWABUZE AHO ARARA NDAMUFASHA ICYO SI IKIBAZO

  • @ KAGABO ; ibyu mubwiye bifite akamo.

    N.B: iba niyi nkuru yarabayeho !!!!

  • ndi umu maman ibyo muvuga byose byambayeho mbahe ubuhamya: nakundanye n’umuhungu abwirako tuzabana ubugoryi bwanjye nubu nibuka bikambabaza cyane turaryamana inda iba yicometsemo, mubwiyeko nasamye umuhungu ati sinjye utera inda njyenyine, numiririza ndaceceka ndatekereza:
    1. siyamfashe kungufu ngo ndajya kumurega,
    2. nijye wamwihaye wamubumburiye amaguru kandi nziko bishoboka cyane rwose ko yakwinjira.
    3. izo ngaruka zose narazibonagako zishoboka kandi nta sezerano mfitanye nawe.
    4. kujya mumaza kandi arijye wagize ubwo bucucu numvaga nta mpamvu.

    nareze umwana ibyo gushaka ndabyihorera pe numvako ari echec nagize ndatuza nikorera akazi kanjye nshyira umwana mu ishuri ariga aba umuhanga ararangiza ubu afite masters muri economics afite akazi kamuhemba 1.500.000fr muri ONG. najye mfite akazi keza kanunze.

    mukobwa siwowe mvuga gusa n’abandi bumvireho, niba ukoze ubwo bucucu nkubwo kuryamana n’umuntu mudafitanye isezerano menyako ikivuyemo ukirengera nuteshe umutwe umuhungu wabandi. utagutwaye yumvise ikibazo aguteje nuzamwirukeho ngo umwemeze umwana umwana ni umugisha tuza wumveko ariwowe wizize,

    uzagane inkiko aruko yagufashe kungufu.

    murakoze

  • ADN ntibeshya gusa ukwiye kumenya ko ntaho waciye ikindi ukamenya neka ko ntamariganya yabaye mubohereje ibizami .naho Ubundu adn. Niyo ihinyuza ivyananiranye. Bonnevie chance.

  • My advice:

    – Make sure ko process yose yabaye uko igomba gukorwa. Ushobora gusanga ibizamini bavuga ko bakuye kuri uwo mugabo atariwe wabitanze kubera kwibeshya sampling cyangwa indi technical error. Bakore indi ADN rero.
    – Ushobora kuba warabonanye nuwo mugabo, then ukajya kuri toilete yagiyeho amasohoro yundi. Ushobora kuba waragiye muri douche ugakoresha isabune, cg ikindi gukoresho cyakoreshejwe nundi kandi biriho sperme ze.
    – Iyo case yabayeho muri europe aho ADN yibeshye ariko baje kubibona in 15 years aho error yari. Kwibeshya birashoborak rero.
    – Probability irahari ko ADN ihakana se w’umwana kandi ariwe. I will get a some details for u.

    GUB

  • Birashoboka: check on the following:

    – Chimera Dad
    – DNA Mutation
    – Human errors (Twabivuzeho cyane hujuru no muzindi comments)

    Note: It’s well known that no test is 100% foolproof. DNA tests are just the best among other existing tests out there. Humura rero byose birashoboka!!

    Umusaza

  • @ ESTER : urasobanutse uri ntwari.., bravo kandi courage.

    Ariko kuba warabyaye nkunganire ntibyakuyeho amahirwe yuko washaka ukubaka rugakomera.
    Sooooo nabyo mu butwari bwawe ubyibaze ho ntiwiyime amahirwe ufite.
    Courage mubyeyi.

  • Nunge mu rya Esther,ubundi urashaka ko yemera umwana ngo bigende gute?urashaka indezo se?cg?iyo umuntu yakwanze aba yakwanze wihatiriza kuva 2007 umwana yari atunzwe nande si wowe?nubundi komeza umutunge wita igihe cyawe ngo urajya mu nkiko,fata umwanzuro witeze imbere ukore ukorere umwana wawe umenye ko uri nyina ukanaba se!!uziko n’umugabo mwashakanye mukabana munzu akwihakana gutyo iyo mumaze gutandukana rimwe na rimwe.ndabikubwira kuko byambayeho nanjye maze 4 years twaratanye umwana afite 9years old,nasanze kumwirukaho ngo atange indezo ari no kwitesha agaciro kwanza,niba urukiko rwarabimutegetse ntabyubahirize ubwo ni ukuvuga ko icyifuzo ari uguhora mu nkiko nagiye gusaba ko bayimunyakira,uwo nundi mwanya naba ntakaza il faut kureba kure nawe niba ari nawe watanze akantu ngo ADN igaragaze ko atari we ibyo ni akazi ke rwose tuza wirerere umwana Abakuru baciye umugani ngo UMUNTU ABURA SE NTABURA SHEBUJA! all the best

  • ariko njye simbona impanvu urwana nibyo byose, niba se atamwemera kandi wowe uziko ari uwawe we byihoreye ukirerera umwana mubushobozi buke ufite. nubundi uwahakanye umwana kunshuro yambere sintekereza koharicyo azakumarira,. irerere umwana ibyoguhora munkiko uburana ubireke? cyangwa niba utamushooye umunyihere mwirerere

  • Birashoboka ko bohereje DNA itariyo (habayeho kwibeshya kuri sample).
    Byanashoboka ko Labo yakoze Exam nayo yibeshya kuri Sample.
    Ariko niba nta kwibeshya kwabayeho, akaje karemerwa, uwo si se!
    Niba ushaka ibindi bisobanuro, umuseke uguhe email yanjye

  • Nshuti ihangane kuko urakomerewe ariko reka nguhe igitekerezo:
    Burya igituma nkunda abana banjye (Nita abanjye kuko babyawe nuwo nkunda) ni uko mama wabo ari inshuti yanjye. ibyo bituma mbitaho nkabamenya kandi nkabakunda cyane ntitaye kukumenya niba nyina yaba yaranshiye inyuma cg atarabikoze! Mu by’ukuri urakoresha ibizamini kgo wemeze se w’umwana ko ariwe se ariko nta kamaro ari kuri wowe, se ndetse n’umwana kuko nta rukundo ruhari, cyakora wenda wabikomeza kugirango afashe uwo mwana gusa. bya bindi ngo ibibi birarutana. Imana izaguhe umugabo ugukunda!

  • Ntago bishoboka kuko ADN ya nyina w’umwana igomba kuba iri hejuru ya 99% , iyo ije munsi ibizamini bisubirwama. Iya se w’umwana na yo igomba kuba hejuru ya 99%. Niba utubwira ko iya se ari 42% ni ukuvuga ko se w’umwana nyakuri afitanye isano ya hafi n’uwo nguwo wita ko ariwe waguteye inda. Kuko ubundi uwo uvuga ko yaguteye inda abaye ntaho ahuriye n’umwana ( mbese umwana badafitanye isano na mba) ibizamini byakagombye kwereka munsi ya 1%

  • Ndunga mu rya Muhizi ariko nakosora. Ntibibaho narimwe ko umwana na nyina bajya munsi ya 99.9999%; keretse uwo mwana yarahawe amaraso kwa muganga inshuro zirenze imwe mbere y’uko ibyo bizami bifatwa, yarahawe umwijima cyangwa se undi mutima!!! Niba ibyo byose bitarabayeho, results zemeje ko utari na nyina w’umwana kuko mugomba guhuza kuri alleles zigeze kuri 16. Uwo witwa se w’umwana (Alleged father), ibizami byerekanye ko bafitanye isano ya hafi mu muryango kuko 42% muri paternity testing ni ndende birenze. yakagombye kuba hasi ya 1%, urugero: 0.0000123%. Hakenewe ko hakorwa indi test, kandi ikaba legal binding. Uramutse ushaka ubufasha wabwira umuseke ukampuza nawe, mbikamiritsemo cyane!

  • Wa mugore we urabeshya mba ndoga Musinga. Kenshi isura y’abana b’ibinyendaro idunda gukururana ku buryo uwo mwana yakagombye kuba afite agasura kase ku buryo bose babibona. Niba atali ibyo kandi na DNA ikaba igaragaza ko nta sano iri hagati y’umwana n’uwo wita se, ubwo nyine poa urere umwana kuko yavuye mu bikorwa byawe… Ese wiyibagije ko mu minsi yose ya ovulation ( niba ntibeshya ni iminsi ine), iyo uhuye n’umugabo ufite intanga zikarishye ushobora gusama? Nkurikije ubushyuhe abanyarwandakazi basigaranye, ndahamya ko wahuye n’abasore barenze umwe muri iyo minsi y’uburumbuke bwawe ukaba urimo guteka umutwe kuri uwo nguwo wenda ufite akanu gafatika!

  • inama nakugira wowereka gutangamafaranga munkiko rerumwana wawe namwaba mama harigihe muteshabagabumutwe mugatuma bihakana abana cyane cyane mubasaba ibyumurengera byindezo

  • Ubundi ADN nicyo kizamini kizewe ijana kw’ijana ko umwana ari uwa Kanaka cyangwa ko atari uwe. Reka mbasobanurire muri make uko bigenda: Umwana iyo aremwa, intanga ngabo (spermatozoide) ihura n’intanga ngore (ovule) noneho zigahuza paires 23 z’amachromosomes, 23 zitangwa na Nyina w’umwana + 23 zitangwa na Se w’umwana. Muri test de Patérnité ari nayo uyu mukobwa avuga bakoze, bayikora bagamije kureba niba ziriya chromosomes zatanzwe na Se zose zihari bakabirebera mubyo bita ama locus ari hagati ya 16 na 23. Muri ayo ma locus yose bagomba guhuza bombi. Niyo habonekamo locus 1 badahuje ntiyaba ari uwe. Inama nagira uwo mukobwa nuko yakoresha contre expértise bakareba ko bihuye nibyo bisubizo. Ikindi si kuriya babitanga bavuga niba ari Uwo bapimye niba ari père biologique (positif) cg atariwe (négatif). Nakenera ahandi babimukorera, yagana kuri Laboratoire yitwa St Peter ikorera munsi ya camp Kigali babimufashamo.

  • gupimisha ADN bitwara angahe?

  • natuze wana arere umwana.

  • nakugira Inama yo gusibiramo ibizame, ubutaha mukohereza nizindi samples zitari amaraso gusa( hair, saliva, …), hari inkuru nasomye y’umuntu byabayeho resultats zikaba negatif kubera umugabo yatangaga samples zitari zo

  • Reka kwirirwa ukoresha ADN
    wagize Imana maze ADN ntiyahura niyikigabo kihakana umwana cyabyaye ,ahubwo shenge irerere umwana ,umuhe indangagaciro zikwiye kuburyo atazamare nkase nawe akazarya uwabyaye ,ubundi umumuceho burundu

  • UBUNDI SE KO UMWANA WAMUBYAYE WASANGA ARUWE WAMUMUHA GUMA MURUGO URERE UMWANA USHAKE IMIRIMO UKORE SE WUMWANA AZAGARAGARA NAMARA KUBONA WIFASHIJE. UBWO RERO URARA UDASINZIRIYE UKANANIRWA GUKORA NGO URI MURI ZA ADN WIRIRWA URUSHYA ABACAMANZA NGIZO INGENDO ZA BELGIQUE, UMWNA NUMWANA AHO YATURUTSE HOSE. UMUGABO SE URAMWIZERA MWIKI ISERE IMANA YAGAHUYE UMWANA UMURERE AKURE ABANDI BARABABUZE NAWE URACEZA DI !!!!!

  • Icyambere ndumva ugomba kuba sure niba uwo muhungu yaratanze examens ziwe nyazo kuko niba yarihakanye umwana ashobora gutanga ibyundi muntu.
    Niba ibyo yatanze aribye ubwo baribeshye baguhaye ibisubizo bitari ibyawe ubwo ugomba gukoresha iyindi examen ya ADN.

  • ADN cg DNA ifite accuracy ya 99.99%. Niba uzi ko uvugisha ukuri udashaka ko science igumya kukwandagaza saba ko hakorwa indi test. Hashobora kuba harabye ikosa/error/erreur cyane cyane ku ruhande rw’uwo wita se w’umwana. Niba wijijisha ntaho bizakugeza kuko science izagumya kukwandagaza kuburyo ushobora kubyuka ukibona watangiye kwandikwa mu binyamakuru byo mumahanga dore ko bakunda abanyafrika cg abirabura b’injiji. Kwandagaza mvuga hano ni ukwitwa umubeshyi cg gupapira utazi se w’umwana mu bantu bose waba wararyamanye nabo. Urugero hari umgabo n’umugore bo muri Nigeria bashatse kuzana umwana utari uwabo muri USA. Ibizami bya ADN cg DNA bisabwa na embassy bimaze kwerekana ko atari uwabo biha kurahira indahiro zibaho zose kuri Allah, Yehovah n’izindi mana zose zishoboka. Ibizami embassy isaba ko bisubirwamo nanone byerekana ko atari uwabo. Embassy ihita ivuga ko igiye kubakurikirana munkiko kubera fraud. Babonye byakomeye bahitamo kuvugisha ukuri ko n’ubwo ari adoption bumvaga ko imana yamubahaye ari uwabo. Niba uzi ko uvugisha ukuri saba indi examen. Niba ukeka ko hari abandi mwaba mwarahuye ntuzate igihe nyuma y’iyo examen ya kabiri kuko science ni science. Nk’ubu abazungu ntabwo bacyandika ibitabo byo kwita abirabura monkeys cg apes kuko ubushakashatsi bwerekanye ko waba umuzungu, umushinwa, umwarabu, umuhindi, umunyafrika DNA yacu twese isa n’iya monkeys cg apes hejuru ya 95%. Ibyo ntibibuza aba racistes b’injiji gukeka ko aribo bari kure ya apes. Ntuzabe naive cg injiji ngo wibwire ko kurahira cg guhakana haricyo byahindura kuri composition ya DNA/ADN. Saba indi examen nibyanga get over it and move on. Ntabwo ubuzima bwawe bugomba kugendera kuri uwo muhungu ndetse n’iyo yaba ari se w’umwana. Hari abanyagitsina gabo badafite icyo bamaze uretse gutanga sperm.

  • aha harimo ukuri guke ariko ibizami byo kwa muganga byo biravuga ukuri

  • hahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • uretse kwihagararaho niba wemera ibisubizo byo kwa muganga waretse kubeshya uriya mwana ukamwereka se ko byamunezeza ADN 42% koko na ADN 98% Question……………………

  • WA mugore we Nina uzi neza ko ntaho walkover imibonano mpuzabitsina. ico nzi gishoboka kuba gituma ADN yumwana idahura ni ya se .Bishoboka ko mugabo wawe yaba yaraje jurymans bawe avsyende gusambana bundit mugore warurangije gusambana bundit mugabo biltyp mugabo wawe agakuramo udu superme twuwo mugabo wamubanjirije noneho Ale kuri wawe akagushiramwo superme zuwo mugabo bigatuma retro umwana aba uwuwo mugabo utazi ariko nu mugabo wawe ntashobora kumenya uwo muntu uriya mugore wasambanye niwe wamenya se wumwana wawe urumva rero ko Ari ubushakashatsi bukomeye kandi numugabo wawe SI nibaza ko aZeneca ko yasambanye mbere yo kuza kuri wewe. Uko Niko Bishoboka gushika kuko hari Nahandi ibisa nkivyovya baye. Gira amahoro no kwihangana.

  • Yewe nanjye nabyawe n umu papa dusa koko koko PE ,kuburyo nanyuraga nahantu bakandeba bakavuga ngo uru wa kanaka ,nkaceceka ,aliko mû mutima bikarya ,agahinda kakanyica ,aliko uwo papa soi disant ntiyanyemerega ,twalahuraga mû nzira ,habe na bonjour ,NTA nijana rye nigeze mbona ,nanyuze mû buzima bugoye ,aliko naje kubaho neza Ubu MBA mû bufaransa ,niswe ikinyendaro aliko namye mbona KO Imana ihora hafi yanjye ,Ubu akazi nkora mpembwa muli 3 millions z’amanyarwanda sukukwirariho ndigukora ,nugushaka kukwereka KO umuntu abeshwaho n’Imana ,utagomba kwiruka kuruwo mugabo yaba se koko ,cyangwa se atabawe ,mwihorere Imana niyo mugabo

  • bavandimwe banjye,isi nimbi,tumugire inama tureke kumwisekera kuko bucya bwitwa ejo.Uwo mukobwa nareke gukomeza kugasipiya amafaranga ngo arimo gushaka DNA nyayo kuko ayo yatanze arahagije ahubwo niyite kuri uwo muziranenge kuko siwe wambere si nuwanyuma byabayeho,

Comments are closed.

en_USEnglish