Amafoto y’uruzinduko rwa Sean Kingston mu Rwanda
Kisean Marc Anderson amazina yose y’umuhanzi Sean Kingston, wavutse mu 1990, ku myaka 21 ni igihangange muri Muzika ku isi. Ubwo yari mu Rwanda, ku babashije kumwegera mwiyumviye ko uwamurindaga (Body Guard) ndetse na nyina umubyara bamuhamagaraga akazina na “VALI” akazina ke ko mu bwana.
Sean Kingston ni ubwambere yari ageze muri aka gace ka Africa. Yageze mu Rwanda avuye i Kampala aho yaririmbiye muri Logogo Cricket Oval kuwa gatanu nimugoroba.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Serena Hotel iminota mike ageze mu Rwanda, yababwiye ko u Rwanda arwumva cyane, ko ari igihugu gito bamubwira ko kiri kuzamuka cyane mu iterambere.
Mu gitaramo cye mu Rwanda, nubwo imvura yari nyinshi ariko abantu ntibabuze kuza kwihera ijisho uyu mwana muto umaze kwamamara. Abandi ariko bavuga ko yabapfunyikiye amazi kuko yaririmbye mu buryo bita PLAY BACK mu gihe bari bijejwe Live Music. Abandi nabo bakavuga ko Live Music mu Rwanda yananiranye. Kingston we yanitangarije imunaniza cyane.
Aya ni amwe mu mafoto y’uruzinduko rwe mu Rwanda.
Photos Plasir Muzogeye
UM– USEKE.COM
35 Comments
mujye mumbabarira ntimukanyice,ngo”ni aho ikabutura iba igera”sha namwe muri abanya rwenya rwose muransekeje pe.
murabambere kabisa harakabaho umuseke.com
Sha abishe Luck Dube baraduhemukiye nukuri. Ntiwareba uriya mugabo watangaga message ngo uze kureba pocket nibiherena bitampaye agaciro. Ubonye iyo batumira Lionel Rich nibura cyangwa babandi ba country music. Uyu ntaho azwi ahubwo abanyarwanda twavuye hasi.
uwanyumvisha kiriya ki body guard kiherereye kirimo kuririmba nkakaririmbo kamwe ndi kubyiyumvisha n’urujwi rwacyo kirashyitse kweli
Ubu se kombona Primus yabazaniye Kingston, Mitziig cyangwa Turbo King bizabazanira umeze ute noneho?Well done
Mais nge ndunva Doctor Cloud ibyo yavuze aribyo,Guma Guma ni fack kubera abaitegura ntacyobazi bakora!Bralirwa izashyake abantu bamenyereye gutegura mbene biriya.Nonese umushize kuyobara biriya kuko akora muri Bralirwa nyine,kandi Bralirwa nta competion mubucuruzi yagiraga mu Rwanda,niho itangiye guhangana nizindi company.Ubutaha rgwose bazabitegure n,ubushishzi.
ntabwo byari bishyushye kabisa
uriya mu bodyguard niwe nahabutse!!
@oluseguno IBYO UVUZE NIBYO KWELI ABISHE LUCKY DUBE BARAHEMUTSE BITAVUGWA UREBYE UMUZIKI WE NTIWAWUGERERANYA NIRIYA MYIGA GUHUMA,UZI ARIKO TUTAGIYE KURE BIRUTWA NIYO BATUMIRA “irangira” NAHO lionel rich ARAHENZE NDETSE NA BA kenny rogers NTABWO HANO STATE BAFATWA KIMWE NABARIYA BA underground BARIRIMBA IBYA MAYIBOBO.
Guys,i really thank u for beautiful pictures that u have taken to us we people from countryside so keep it on
Ahubwo iyo bazana paccy.ndavuga urya mwali urapa.Arabizi ni uko nta muhanuzi iwabo
Nonese uyu Kingston ko aririmba afashe kuri Zizi akanasenga afashe kuri Zizi, inyo nyagwaye niyo aba aririmbira anasengera! lol birasekeje cyane
iabutura se ubundi yayigejeje muri USA ko mbona hano igiye gutakara?? urabona ukuntu baduteje inzavumba koko?? uyu mu body guard we agufashe yaguca kubeshya! cg sha arindwa na kikongo???? cyore mbiswa da!
ikirori cyari kibishye kabisa! ntabwo kubwange nishimye sean arutwa no gutumira mavenge sudi!
ariko nkubwo gusebanya buzakugezahe koko mugi! uwakunyereka nkumva ijwi ryawe
Yadupfunyikiye amazi mba doga Rwabugili!
ndabona abo muri bisate nabo baje babyambariye??????? ukivagamo ntikikugamo ga mwa!!!!! cocoococococo!!! yewe ese asigaye ari zegitifu? ko namubonanye ibendera?ubwo ngo yari yaje guheza kingston ngo kuko nawe ari king james!!!!!!!!!!
king ston naho miseke ararwanya,kumyakaye 21akaba amaze kubaka izina nahotwe duheze under ground turi abo gusengerwa,ntaribi sajou na puff g bapfuye kuturema agatima.
ubutaha blarirwa cyangwa se ni iyindi Societe bazajye babanza batubaze,bityo umuhanzi twahuriyeho turi benshi bamutuzanire,bareke ibintu bya yesu azaza!
Ariko cento we buriya warize cyangwa ni ururimi rw’ aho uvuka? uziko igitekerezo cyawe kidashobora kumvikana kubera uburyo wanditsemo. Pendo yakwicaaaaa ubu star ni bwose peeee hari uwavuze Lionel Rich numva namuha inka nuko ntayo ngira ariko reka nyishake nzayiguha tuuuu
KING STON YADUFASHE AMATWI KABISA BYIBURA IYO COBRA ADUTUMIRA MUGISHANGA BIRIYA BYUMA NIBYARI KUNYAGIRWA KARIYA KAGENI !!!!!!!!!!
iyo atwereka TATU akigendera byari kuruta.
Naho iyo ZIZI muvuga !! nawe byakubaho ugeze i kigali bwa 1 ukabona abana bahari………… !?
BRALIRWA IYO IMENYA ABARI BUZANE NA KINGSTONE IBA YARIYAMBAJE N´ABAKOZI BA RDB BAKAYIFASHA KWAKIRA ABASHYITSI. IBAZE URIYA MURINZI AKUBEBEREYE UMUSHYITSI, WAMUTEKERA, WAMWAHIRIRA WAKORA IKI KOKO? ZA NKUMI ZIGURISHA SE UMUKIRIYA WAWE AJE KURIYA, YEWE ZIREMA KWINSHI.
ngewe nunva bari gutumira makanyaga.
uriya mu body gaud ateye ubwoba kabisa ese ababashije kugera muri serena mwamenya haba ikidasesa cyo kuriraho ko nabonye isahane itamubumba
kingston yaratubeshye playback koko, naho mwebwe murarenze amafoto yanyu agaragara neza cyane
man amabogari aragwira man ndumiwe ariko se jay polly amafoto ye ko mutayashyizeho man cg mwibagiwe kuyashyiraho cy se ntimukunda hip hop?
ntabwo ibirori byari byujuje ubuziranenge bajye bitabaza RBS cg se niba biyinaniye nayo izasimburwe
Icyo nabwira umuseke.com sinajyaga nsoma amakuru yanyu ariko mbonye aho mtandukaniye nizindi mbuga zitangazamakuru kuko mwebwe mubiva imuzi muri abambere pe mukomereze aho!!!!!!!!!!
king stony yaratwemeje walah,umva man niba ari bogare yo twaremeyekabisa umvakinyanzabogeza! mbahayerugari.mbega ikiroringokijye doun my friend jye na sister twahise twitahira umuziwariwadukubisehasi i’m teling you.
Uyu mujama yaradutuburiye,yamfatanije n’imvura!!!!ariko ntacyo Dr claude yararikocoye!!!!!
Sean kuba atararirimbye nk’uko twari twari twabyiteze,ntekerezako bwari ubwambere aje mu Rwanda buriya twizere ko azikubita agashyi akazagaruka atwemeza! nihagira undi uzaza azatwihanganire!
ntabwo natize gusa nagira ngo numve ko twabibonye kimwe! aba batype nibo batuma umuco w,abana bacu uharabikwa kweli! nk’ariya makabutura adoderwa he? RBS yakagombye gushyiraho code of conduct especialy when someone has to be in front of public!!
muri number one
wow sean kingston was hot
Comments are closed.