Israel yashinjwe gutegura politiki yo gusenya Gaza igamije kwica abasivili
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera mu gihugu cya Israel (B’Tselem) wanenze cyane Leta y’icyo gihugu uyishinja ko yakoze politiki ku bushake igamije kurasa n’indege ingo z’Abanyepalesitine mu bitero byahitanye abasivili besnhi mu ntambara iheruka kubera i Gaza.
Mu cyegeranyo kigamije kwiga ku bitero 70 by’indege byibasiye inzu z’abasivili b’Abanyepalesitine, umuryango B’Tselem watangaje kuri uyu wa gatatu ko abayobozi ba Israel bagomba kwirengera umubare w’abatagira ingano bakomerekeye mu ntambara y’iminsi 50 iherutse kubera muri Gaza mu ki ry’umwaka ushize wa 2014, abantu basaga 2 200 ku ruhande rw’Abanyapalestine bakaba barahasize ubuzima.
Iyi raporo y’impapuro 49, ivuga ko “Icyaranze imirwano iherutse kubera muri Gaza ari ibitero byinshi by’indege byagabwe na Israel ku nyubako z’Abanyapalestine, bikaba byarazisenye mu gihe babaga bazi ko izo nyubako benezo bazirimo.”
Mu cyegeranyo bagira bati “Ubu buryo bwo kurwana by’umwihariko bwari buteye ubwoba n’amakenga.” Kandi bwari “byari ugusoza ibikubiye muri politiki yatekerejwe n’Abayobozi ba Israel n’abayobozi bakuru b’ingabo.”
B’Tselem ivuga ko mu iperereza yakoze, 606 bishwe, 70% bari bafite munsi y’imyaka 18 cyangwa ari abasaza n’abakecuru barengeje imyaka 60, mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu ntambara iheruka kubera muri Gaza, abasaga 70 bayiguye ku ruhande rwa Palestine bari abasivile.
Iyi ntambara yabaye hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama yahitanye abasirikare 67 ku ruhande rwa Israel n’abaturage basanzwe batanu.
Leta ya Israel yari yemereye ingabo kugira icyo zivuga ariko ngo nta gisubizo cyahise gitangwa nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byabitangaje.
‘Ibyaha by’intambara’
B’Tselem ivuga ko utemera ibyo Israel yatangaje mbere yo gushoza urugamba ivuga ko ari ukubahiriza itegeko mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.
Yael Stein uhagarariye abakora ubushakashatsi muri B’Tselem yagize ati “Ntimwavuga ko igisirikare kitamenye ko abasivili barimo bicwa mu bitero.”
Yongeraho ati “Birashoboka ko mutari kubimenya kuva ku munsi wa mbere kugera ku wa kabiri, ariko ku munsi wa cumi, cyangwa uwa 20, mwabonye ko abasivili b’inzirakarengane barimo gupfira mu ntambara… ibi bitero ntibyari bikwiye kubaho.”
B’Tselem wasabye ko Leta ya Israel itanga ibisobanuro ku byo yakoze byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga, cyane gusobanura ko ingabo zifite uburenganzira bwo gutera urugo rw’umuturage usanzwe, ndetse no gusobanura ko gusenya inzu y’umuturage biha amahirwe ingabo yo kwirinda kwangiza ibintu byinshi.
Stein yagize ati “Bafashe itegeko mpuzamahanga uko bashaka, baryisobanurira mu buryo butandukanye n’ubw’abanyamategeko mpuzamahanga.”
Icyegeranyo kandi gitunga Israel urutoki ku gushaka gusobanura ko urupfu rw’abaturage rwatewe na leta ya Gaza iyobowe na Hamas.
Iki cyegeranyo kije mu gihe Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yasinye amasezerano ya Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Ndetse n’umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko, Fatou Bensouda akaba yaratangaje umugambi we wo gutangira iperereza ku byaha by’intambara ingabo za Israel zaba ziheruka gukorera muri Gaza.
Mu ntambara yo muri Gaza Israel ngo yashenye ingo 20 000 z’abasivili, ibitero byangiza ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amashuri n’amazi, ndetse Umunyamabanga Mukuru wa UN, Ban Ki-moon yabyise “ibikorwa ndengakamere.”
Al jazeera
UM– USEKE.RW
4 Comments
Antichrist.com igihe mwamariye abanya Palestinian, niho mwakwibuka ko nabo bava amaraso? Abagome gusa, ubwo se wajya kwishijya, ayo Ni urwiyerurutse tuzi ko ntacyo batwara Israel, ariko ,USA,Israel,England.France,nibo bemerewe Na ONU kwica uwo bashakaka? Gusa nyuma hazamuka hari ahamanuku ,but Islam will dominate whole world,in the wishes of Allah.
When a muslim defends himself=terrorism. When USraHELL kills Palestinians =Self defense. When Bashar Assad/Kaddafi fights his enemies(sponsored by Western devils+IsraHELL)=Terrorism and the whole world has to intervene to stop killing ‘civilians’ who want a ‘peaceful’ ‘democratic’ change. When IsraHELL started bombing GAZA, none talks. This is called what? And now they come up with something called what? RUBBISH.
Why do some people/regimes love the occupying Jews who murder & ethnically cleanse Muslims but hate Adolf Hitler or Interahamwe for what they did? Sorry, nari nibagiwe ko ari ubwoko bw’imana.
mureke mbabwiree mwo kabyaramwe, ndatangaye! ngo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntub wo muri israel? ubwose barashaka kugaragaza democracy, cg nurwiyererutso! gusa bitegure kuzabazwa amaraso yabanyapalestine nukuri UWITEKIMANA YO MWIJURU izabahana ntakabuza, ijambo ry’Imana riravuga ngo , azabonishyano umuntu wese umuna amaraso atariho urubanza.
Comments are closed.