Kagera: Abatanzania barashinja abanyarwanda kwambuka bakabiba inka
Kuri uyu wa 26 Mutarama 2015 abaturage ba Tanzania batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda mu karere ka Ngara mu gace ka Kagera baganiriye na Dr. Abdullah Makame umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye na ‘East African Community’ muri Minisiteri y’ubutwererane ya Tanzania. Mu bibazo bamugejejeho bamubwiye ko abanyarwanda bambuka bakabiba inka bakurikirana ntibafashwe uko bikwiye. Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko nta kibazo nk’icyo barakira kugeza ubu nk’ubuyobozi.
Mu nama yo kuri uyu wa mbere bamwe muri aba baturage bavuze ko abanyarwanda bambuka bakabiba inka ahitwa Kasuro no hafi y’ahitwa Kimisi bakazambutsa uruzi rw’Akagera.
Uwitwa Samuel Kapalala umworozi ahitwa Kasuro, kuri 25Km uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania ati “Iyo dukurikiranye mu Rwanda abayobozi badufasha mu buryo buciriritse cyane.”
Nicolas Kidenke uvuga ko afite inka hafi 1 000 ati “Abanyarwanda bashobora kukwiba inka 50 wakurikirana mu Rwanda ukabona nk’eshatu gusa. Ntabwo mu Rwanda babidufashamo.”
Kidenke agasaba ko inzego z’ubuyobozi bwabo zashyiraho abashinzwe umutekano ku nkengero z’umugezi w’Akagera.
Abavuga ko abanyarwanda baza kubiba inka ngo bagera no mu duce twa Biharamlo, Muleba na Karagwe mu Ntara ya Kagera turi mu birometero birenga 50 uvuye ku rubibi n’u Rwanda.
Muri iyi nama, Amantius Msola Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri ifite mu nshingano ibya ‘East African Community’ yasabye yahise asaba Umuyobozi w’Akarere ka Ngara kwihutisha iki kibazo akakivugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu Rwanda.
Gerard Muzungu umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko bakorana bya hafi kandi kenshi n’inzego z’ubuyobozi hakurya muri Tanzania ariko batarakira iki kibazo na rimwe.
Julian Rubavu
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abanyarwanda bajya gushimuta inka muri Tanzania ? Bakagera noneho kuri km 50 bagiye kuzishimuta bakazizana mu Rwanda? Ubanza bazigurukana ariko ?!! Ahubwo niharebwe ikihishe inyuma y’ibi bivugwa, ubu wasanga bagiye kwirukana abandi bantu.
REKERA AMARANGAMUTIMA.
KUBERTIKI SE KO MUTEMERA KO ABANYARWANDA MWIBA AMATUNGO Y’ABATANZANIA???!!!!!!!!!
Bajye barasa Abo bashimusi
Ahubwo hazakorwe ibarura ry’inka nindi mitungo byabaturage birukanye bitwa ngonabanyaRwanda..basigaranye..harabura gutaka abashushubikanyijwe ahagataka abashushubikanyije..?? Ariko Mana ukuri kwajyiyehe kuri no Si..aya nandi mateka mabi Tz yakoze ubwo mumyaka mirongwingahe irimbere aba baturage nibahaguruka bashaka guharanira ukuri kwabo uzasanga harabazahaguruka ngo yere yere mama na Batusti nigutya birukankwe ngo muRwababyaye Siho Iwabo banyagwa u Rwabo nibyabo …ariko Mana kko abantu bazamenyako umuntu arinkundi ryari..??
JIWE NKIKO mu rinyanga Rwanda gusa ubwose muremeza mute ako abanyarwanda biba inka tzd nuko se habayo inka nyinshi kurusha inaha mu RDA ibi nta reme bigira ntakuntu wavana inka kuri kilometero mirongwitanu ukazambutsa na kagyera bataragufata.ABA BAFITE IBINDI BASHAKA
Comments are closed.