Mudasobwa, Tablets, Telefoni….MADE IN RWANDA mu mezi 4 ari imbere
Mu gihe u Rwanda rushaka guhindura isura y’uburezi, kuva kuri mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per child), kugera ku burezi bushingiye ku ikoranabuhanga IC (Smart Classroom), Minisiteri y’Uburezi iravuga mudasobwa ntoya n’izisanzwe, telefoni n’ibijyana na byo, bizakorerwa mu Rwanda n’uruganda POSITIVO GBH Rwanda ruzasohora izambere muri Kamena 2015.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) bakoresheje tariki 20 Mutarama 2015, basobanuye amavugurura mu burezi hashingiwe ku ikoranabuhanga, aho ngo muri buri shuri hazaba harimo mudasobwa zihagije zifasha abanyeshuri muri gahunda yiswe ‘Smart Classroom’.
Muri iyi gahunda nshya y’uburezi ngo hazifashishwa ibibaho bidasanzwe (White Board), mbere hakoraga iby’umukara (Black Board), ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa n’ibijyana na zo nka projecteur n’ibindi ndetse ngo hazabaho gukoresha amasomo ari kuri Internet cyangwa mudasobwa aho gukoresha uburyo busanzwe bwo gusoma ibitabo.
Umuyobozi wa REB, Dr. John Rutayisire avuga ko ubu buryo bushya ‘Smart Classroom’ butazahita busimbura ubwari busanzweho bwo gukoresha ibitabo bisanzwe ahubwo ngo bizagenda bibaho gahoro gahoro.
Eric Kimenyi, umuyobozi muri REB ushinzwe gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) yabwiye Umuseke, mu kiganiro kihariye, ko uruganda POSITIVO rwamaze kugirana amasezerano na Leta y’u Rwanda, rukazatangira gukora mudasobwa, tablets, telefoni n’ibindi bijyana na byo muri Werurwe 2015.
Yagize ati “POSITIVO GBH Rwanda izatangira gukora muri Werurwe uyu mwaka, ariko mudasobwa za mbere zizasohoka muri Kamena 2015.”
Kimenyi yatangarije Umuseke ko amasezerano hagatiya Leta y’u Rwanda n’urwo ruganda yasinywe mu mwaka ushize. Avuga ko kuba uruganda ruzaba ruri mu Rwanda hari inyungu igaragara izabaho ku Banyarwanda.
Yagize ati “Icyambere hazabaho kubona mudasobwa ku buryo bworoshye kuko zizaba zihari, ikindi uruganda ntiruzakora mudasobwa z’abana gusa, ruzakora na mudasobwa zisanzwe, tablets, telefoni ndetse na za Televiziyo,…”
Gusa ngo ibyo byose bizakorwa mu byiciro kuko mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’uruganda hazabanza gukorwa mudasobwa z’abana ibindi bigakorwa nyuma.
Uru ruganda Positivo ngo rusanzwe rukora mudasobwa, mbere rwitwaga Positivo Informática rukaba rwaratangiriye mu gihugu cya Brazil rukora ibintu bya ‘electronics’ n’iby’ikoranabuhanga.
Nyuma rwaje kwihuza n’urundi rwo mu gihugu cya Argentine bakora urwitwa POSITIVO BGH mu mwaka wa 2010, rukaba rwaraguye imbibi rukorera muri Brazil, Argentina na Uruguay.
Uru ruganda rwatangiye mu mwaka wa 1989, nirwo ruzaza gukorera mu Rwanda, Kimenyi avuga ko atazi neza aho ruzaba rukorera, ariko agakeka ko ruzakorera muri gice cyagenewe inganda mu mujyi wa Kigali i Rusororo.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko gahunda ya ‘Smart Classroom’ izagabanya ikiguzi cyatangwaga buri mwaka hagurwa ibitabo, ariko mu buryo bwagutse uruganda rutanga imisoro ku gihugu, rushobora gufasha Abanyarwanda mu gutanga akazi no kungura ubumenyi abize ibijyanye n’ibyo rukora.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Made in Rwanda byaba ari ugutekinika kera byazabazwa ubutekinitse dore twatangiye kuryoza amatekinike abayatekinika !!!!
Murarye muri mejye….
Ibyiza ni mwandikeho ASSEMBLY IN RWANDA.
Kuko na spare muziyigize yakorewe i RWANDA.
Ahubwo spare zizihize zateranyirijwe i RWANDA zitanga mudasobwa.
Ariko mfite ikibazo niba ururuganda rukorana na BK gusa abandi bayafata atanyuz muri BK bazishura bate?murakoz
Comments are closed.